Peut-on commencer à parler des vraies choses...
Ntihaba hageze ko ikibazo cya génocide y'Abatutsi kitabwa ho kurusha uko BIRI UBU?

___________________________________________________________________________________

Peut-on, dès ce stade-ci, soit dix ans après, nous imposer d'orienter nos débats dans la bonne direction, c-à-d, « en ne parlant que des vraies choses ». Quelles choses ? Lisez l'article suivant, puis fais-nous un portrait de la situation du rescapé au Rwanda, portrait à partir duquel tout un chacun peut se faire une opunion, puis de passer aux actes qui sauvent ou qui donnent de l'espoir.
___________________________________________________________________________________

.....de Villepin, ancien ministre des Affaires Étrangères françaises, dit pendant une interview, des « terribles génocides » en parlant d'avril 1994. Ces mots ont été rapportés par le journaliste Patrick de Saint-Exupéry dans sa remarquable enquête sur le rôle de la France au Rwanda. Un pluriel de raison d'État, fortement teinté de révisionnisme, un pluriel qui blesse, dit-il.

En effet et merci Patrick de nous le rappeler !

Ikibazo: Igitandukanya ibyo de Villepin avuga, n'ibyo twe (nk'abantu cg nka Leta yacu) n'iki? Abatutsi barokotse, ubwacu, aho amagingo ageze ubu, génocide tuyibona kuburyo bumwe ? Hari Abatutsi n'Abatutsi cyangwa hagombye kubaho Abatutsi tout court qui luttent main dans la main pour la même cause et contre le même ennemi ?

Ese tuzemere ko ABATUTSI bari abigendeye muburyo tuzi ? Mbe none ko iminsi igira nabi, ejo cg ejobundi, indahiro yazaba ko bazize ubusa bagasiga ubundi ? Ntiwunvirane ngo umvugire ibyo ntagutumye, ntabwo ngenzwa no gutukana. On parle des des vraies choses. Sinvuze ngo ni duhoore (venger), iyo bijya kuba ibikorwa biba byarakozwe kera, ntituzibuke ibitereko twaramaze gusesa.

Dore icyo nshaka kuvuga: Iminsi irihuta cyane, aliko ijoro riratinda rigashyira rigacya, kandi Abanyarwanda bazi guca imigani, bagize bati bucyana ayandi. Ese mwe iyo mubonye akanya mukiculikiiira, nta bwoba mugira ko amaherezo, ko urugiye kera ruhinyuza intwari, Inzirakarengane z'Abatutsi zizibagirana burundu, maze génocide igahinduka dossier muzindi (un fait divers) ?

Nubwo memorials zirimo zubakwa hirya no hino mu Rwanda ndetse na hamwe na hamwe mu mahanga, ntampungenge wowe ugira ko amaherezo ibintu byabaye ku bwoko bwacu bizibagirana mu mateka y'u Rwanda n'ayisi (bigasigara byitwa ngo kera habaye ho)?

Ese ubwo ahubwo ntibyatangiye mucyayenge ntitubyite ho, bicishijwe mubikorwa birimo ubushishozi buke buboneka munzego zimwe na zimwe z'ubuyobozi bw'igihugu, aliko cyane cyane mubuzima bwacu bwa buri munsi aho tuba hose ? Ndemera ko jye nshobora kuba ndi umusazi, (n'ubwo ntawe byatangaza kandi, ivumbutse yose ihabwa induru), mais je vous mets au défi : Niba wowe izo mpungenge utazigira, je t'invite autour de la table, ngaho bwira abandi bahungu impamvu ushingira ho ngo ubone ko génocide y'Abatutsi idashobora kwibagirana, ndetse amaherezo yose, uretse no mumagambo, no mubitabo ikazashyira igahanagurwa, niba ibintu bikomeje uko biri ? Suis-je alarmiste vous pensez ? Peut-être bien, mais dix ans passés, ça devrait faire réfléchir, mais surtout faire fléchir certains élans de tendance démésurée.

Mbibutse ikintu gikomeye : Abatutsi (wongeye mo n'Abahutu bake babonetse ho ubutwari muri 94 kuko bariho, nabonye kuri forum hari abibita, avec raison, "Abahutu b'imfura" kandi birakwiye, kuko ubupfura ntacyo bupfana na dimensions z'amazuru). Twagombye rero guhora tuzirikana ibi :

LE TEMPS EST IMPITOYABLE. IL NE LAISSE RIEN SE FAIRE SANS LUI.

Dès lors, une autre question plus terre à terre, émerge de cette fumée qui relève de l'absurde pour certains  : De combien de ce temps notre génération dispose-t-elle encore avant d'agir ? C'est qui "NOUS", voulez-vous me demandez ? Wenda nitumara gusoma iyi article turabona igisubizo, il faut justement commencer puis prendre l'habitude d'appeller les choses par leur vrais noms, nka rwa rwenya rwa Bill Clinton ageze i Kigali, ati "we failed to call thing in their full name, genocide". Ubwo wenda nitumara gusoma ibi, nous aurions pu nous faire une idée de la direction que devrait prendre ce débat, car elle ne peut provenir que du fond de nos tripes !

Ni ryari tuzatandukanya ibyo tuvuga n'ibyo dukora, ko aribyo byonyine byadutandukanya n'amagambo ya de Villepin natangije. Génocide y'Abatutsi yarateguwe, iba tuyireba, abagombaga kwicwa barapfa barashira, iy'imipanga irangira ityo, maze hatangira indi, ARI NAYO MBI, iy'imibereho post-génocide. Gupfa ntuve ho, ndahera kuri témoignage nyinshi, abenshi muzi, muri film très émouvant ya Éric Kabera, "GARDIENS DE LA MÉMOIRES", qui est court mais qui en dit long, très long sur le post-génocide !

Attention : Jya wibuka ko GÉNÉRATION YACU ARIYO yonyine TÉMOIN occulaire y'ibyabaye, abandi bose BAZABIBARIWA NK'INKURU!

Abo Imana yagiriye ubuntu bakarokoka, nibo bonyine CAUSE YACU ifite gushingira ho pour FORMULER le constat de ce qui est arrivé à notre peuple, bikandikwa, bigashyirwa mu MATEKA no MUBIREGO, bikandikwa mu ndimi zose nka Bibiliya. Twese tuzi ko imanza nk'izi zitinda cyane, ça prend le temps que ça prend, des années, des décennies, voire des siècles.

None se niba ibyo bidakozwe ubu, abazadukurikira bazabikurikirana bahera kuki ? Ese waba utangiye kumva hari akajyamo mubyo mvuga, sens d'orientation de mon raisonnement ? Do you feel me ?

Niba tudashaka kubitangira ubu twe tuzi uko byagenze, turashaka ko abo tuzabiraga bazabyifata mo bate ? Tuzasige wa mugani, ngo uwo wanga umuraga ibyakunaniye ? Niba twemeranya ko Abari bato cyane muri 94, inkiko zitazabemera comme témoins mu minsi iri imbere, car on les accusera ko bari bato icyo, ko ibyo bavuga ari ibyo bumvise batabihagaze ho.

La justice est ainsi mal faite, on ne peut rien y changer, vous en convenez avec moi.

Nonese ko kugeza kuri uyu munsi wa none, le 17/05/2004, hashize iminsi 3693 génocide y'Abatutsi ibaye, (http://www.noublions-jamais.com/avertis.htm), HABUZE IKI NGO LETA Y'U RWANDA, igihugu cyacu, cyo principale victime de cette vicieuse conspiration internationale, ngo RUREGE (en des termes clairs) abaruhekuye, ngo BANAKE INDISHYI N'IMPOZA-MALIRA byabafasha kondora abamugaye no kurera imfubyi ? Ubu none ho ko bamwe banabyiyemereye ku mugaragaro, ABABIRIGI, LONI, ABAFARANSA BATARABYEMERA ALIKO BAZASHYIRA BAGAHAMWA N'ICYAHA UBWO BATANGIYE GUSHINJANA HAGATI YABO ? Nihehe rwose birimo gupfira ?

Ntabwo turumva ko byihutirwa, ndetse ko bikwiye gushyirwa muri priorités z'igihugu ?

Aliko ubundi, reka nibarize abanyabwenge, njya numva ngo babaho : Mwandusha kumenya UBUZIMA GATOZI IBUKA YAHAWE LIMITES ZABWO ? Ese ifite ububasha bwo gutanga ibyo birego mvuga mu nzego n'inkiko mpuza-mahanga ? Niba se IBUKA IBIFITIYE ubwo bubasha, yo n'izindi collectifs z'Abarokotse, bazabitangira ryari, nubwo ntakwirengagiza ko baba muri rwinshi ?

Ese muri mwe hari uwasomye iyo document y'ubuzima gatozi bwa Ibuka ? Ese kuki itari kuri site yabo, ko nibwira ko itagombye kuba confidentiel ? Comment est-il libellé ? Jusqu'où peuvent-ils aller avec ça ? Ese ko ibihe biha ibindi, Pésident Kagame yazarangiza mandats ze zombi, ko imyaka 14 atari myinshi, (kandi azazirangiza aracyari muto, nta nicyambuza kubimwifuriza); aliko se n'iki cyatwemeza ko uzamusimbura atazakomeza inzira ya VIOLENCE contre les Tutsi ou inversement, ko hari byinshi qui sont entrain d'applanir cette voie, birimo ubushishozi buke buboneka mubyo bita plan de réconciliation national.

Politike ya Gacaca qui scandalise, yari yemewe uko iri kuko ntakundi byari kugenda, même s'il est laid. Aliko se, pourquoi refuser de porter quelques ajustements de structure zayo, nkuko nabonye kuri forum ya Ibuka, umuntu witwa Édouard qui parlait de l'efficacité des procès groupés, agatanga ingero kuzabaye i Bicumbi n'i Rutongo avec succès, mais que le gouvernement s'obstine dans l'erreur, en refusant d'aller dans ce sens de l'amandement, kandi ariyo twumva abaturage bashaka kuko ari efficace ! Y a-t-il un blocage quelque part ? Y a-t-il des en-dessous véreux dans ce dossier ?

None se agahinda abantu bafite, ntabwo ari résultante du non-respect des points de vues des autres, kubera ko ahanini zireka kumvikana bitewe n'uwazitanze ? Ruri hose, no kuri forum yacu njya mbona hari abantu bavuga ibintu bidafatika, hakaba ababijya inyuma kubera ko byaturutse kuri kanaka niyo yaba avuga ubusa. Ibyo bituma abenshi bifata, bagasoma bakinumira ngo batiyanduza.

Ibyo rero ntaho bizageza urubuga rwacu, ruzakomeza rwibere vulgaire nk'izindi mbuga zose, kandi rwagombye gutandukana nazo. Ça s'impose, ubundi dushatse twareka kwiha abandi bari mo Leta, ntacyo tuyirusha, haba mu matwara haba no mu myifatire ya bamwe (abenhi muri twe) bibwira ko guceceka ariwo muti, NGO NTIRUNVE KO, nkaho amaraso ya génocide atateye umwanda uhagije igihugu cyacu n'abanyarwanda twese. Wanga kwiruka ukagwira ubusa...!

Ne soyons pas dupes, les conséquences de tout ça conduisent tout droit vers un nouveau désastre. Le temps est cruel, ne perdez pas votre temps à explorer les contours de la politique, akapfuye kabazwa ivu wa mugani, atroce, w'Abarundi. Ubu rero tuzemere uwo mugani ubu réalité ?

Mpora nibuka cya cyamamare, avocat wa Oje Simpson, yari anyuze i Toronto muri conférence, akarangurura ijwi muri aya magambo, n'umujinya mwinshi, ati mwebwe Birabura ba Toronto, abazungu ntibakababeshye ko babakunda ngo mwemere, baratwanga ! Ati nihagira umuzungu ugucira mu maso cyangwa akagutera umugeri, aguhohoteye, ntukajye kumurega. Wamurega ngo umukure ho iki ko abakora ibyo abenshi aba ari n'imbwa ? Ati ntimugatinye kujya kurega Mayer cyangwa Chef de police w'agace byabereye mo, kandi ngo musabe indishyi z'akababaro nyinshi, iyo responsabilté n'iyabo.

Ati bazabitinza uko bashoboye kubera ko babarusha ba avocats n'amafaranga, ati aliko ikintu gikomeye muzaba mukoze, n'uko urubanza ruzandikwa, ikirego kikaba enregistré, kikava mu magambo no mumazimwe, kuko ibyo Leta ntabwo yabona uko ibihunga, kuko ifite amategeko igendera ho n'ubwo yose burya nta gihugu kiyubahiriza yose. Ati iyo ibyo birego bimaze kuba byinshi, ça embarrasse l'État terriblement, finalement bagafata mesures zikwiye, bakabarenganura niyo baba batabishaka, kandi ubutaha bakabirwanya vuba, rien que pour sauver leur image.

None rero natwe, dans cette même perspective, ko dukomeza kwitinza mu makorosi, abari bakuru muri 94 bari mu Rwanda barokotse nibamara gushira (dore ko n'ibibamara atari bike), nibwo kuregera indishyi bizibukwa ? Mwabonye ko Abayahudi nta nimyaka itanu irashira batangiye kubona indishyi za holcauste, nyuma y'imyaka 60 ?

Ubwo mujya mwibuka batindi Bagosora kuri Télévision (TV5), ngira ngo yari reportage y'umunyamakuru witwa Raymond Saint-Pierre wa Radio-Canada, avuga ngo :

Niba ushaka kundega ko nishe abatutsi, UZAZANE ABO NISHE BANSHINJE. Ngira ngo yari muri za Gabon. Uwo munyagwa yabivugaga aseka, kuburyo ntazibagirwa iyo image ye nabonye iryo joro. Ubwo mpereye kuri ayo magambo ya Kakrine, natwe mbona ko tudakeneye kurega abahutu bo mu Rwanda bafashe imipanga, kuko ntacyo twabakura ho. HAKWIYE KUREGWA ABABOHEJE N'ABABAHAGARIKIYE BAGAKORA AYO MAHONO.

Étape ya mbere jye uko nyibona, kandi ikwiye kwihutishwa, N'UKUMENYA UKURI.

Faire une constat, procès verbaux zikandikwa, zikabikwa. Démarches za Leta zo gucyura abahutu na Gacaca, jye ndazemera, à une condition : NIBA LETA IRI CONSCIENT Y'IBYO IKORA KOKO, kandi ndakeka ko ibizi nubwo ibyinshi ibirenga ho ibishaka. Leta y'u Rwanda izashyire, à la disposition de la justice, Abahutu bose batahuka muri iki gihe, IBYO MAZE KUBIVUGA KENSHI; Abo bose présumés avoir été dans les secrets des dieux, bazatubwire ibyo bazi byose, sur le non-dit, kandi barabizi.

La conspiration, la plannification, les acteurs internationaux qui se cachent dans la bulle crasseuse, tout en continuant d'actionner les cordes des marionnettes derrière les rideaux noirs de la scène internationale, les fournisseurs des armes, les conseillers de la mort, ibyo byose barabizi, bazabivuge byandikwe.

Nibashaka na Premier ministre Kambanda bazamukorere révison de procès, en échange de ses avoeux, les vrais, ba Rwarakabije bamwunganire, ba Mouvoma, ba Charles Nyandwi, n'abo bose bihutira kwihisha inyuma y'iyo courant Leta yadukanye bita, ironiquement, réconciliation. Abo mwita reconvertis sont les détanteurs de tous ces secrets. Rwose ni mushaka bose muzabareke bagaruke mu Rwanda, après tout ni hahandi nta mututsi uteze kuzuka, n'ubusa murabubarekurira nkanswe kubarekurira impamvu iboneka.

Gufunga burundu Bagosora Théoneste, yarangiza Ubufaransa bugasaba kumufungira iwabo ngo n'ejo atazababara akabavuga, ibyo bizatumalira iki ? Nyamara yemeye gutémoigna contre la France, kuko ar'umwe mubantu bazi ibyabaye AVEC PRÉCISION. Abamuburanisha Arusha barabizi, aliko ntabyo bazamubaza. Nabo bari kw'isiri, niho bahahira. Aliko u Rwanda rubishyize mo ubushake n'umurego, umucamanza uruhagaraliye yo (niba abaho) akamubaza ibizo abandi batinya, byazaca mo AVEC LE TEMPS, à force de taper sur le même clou.

Naho ubundi, n'iyo abahutu bose babi bakatirwa urwo gupfa, bakagenda batatubwire ibyo bazi byose byakozwe muri planning yo gutsemba ABATUTSI muri 94, ntacyo byaba bitumariye. Réconciliation nayo yatangiye mu Rwanda NTA SENS YABA IFITE NA NTO, IGIHE IBYO BITABAYE. Abo bose bari bakomeye muri Leta mputu no mugisilikare, bafite byinshi bazi, bazabisobanure byandikwe.

APR ifite abasoda bakomeye, tubafatiye iryiburyo, ibyo abahutu nabo barabizi. N'abagaba ibitero-shuma n'ukwiyahura bibagaza ibijumba, n'ugutamporisa ngo ejo n'ejobundi amahanga dore ko akunda nyamwinshi, izemere ibyo birirwa baririmba ngo Leta ya Kagame irabarenganya, maze ARUSHA yindi ibe iravutse. ILS NOUS AURONT À L'USURE, ILS LE SAVENT ET ILS Y ARRIVERONT !

Abenshi twashimye cyane amagambo Pésident wa Républika yavuze kuri Leta y'Abafaransa ubushize mu cyunamo. Byari ngombwa kandi hari hageze, umugabo akwirukana kera akakumara ubwoba. Aliko se, byaba bitumariye iki niba byaraciriye aho ? Ese abazi amategeko, abahanga bazi ibintu n'ibindi, n'iyihe contexte recevable, sur le plan juridique, igihugu cy'u Rwanda cyarega Ubufaransa POUR DÉDOMMAGER imfubyi za génocide ?

Ndibwira ko hageze gushyira jalons hagati y'ibyo tuvuga n'ibyo dukora, twese hamwe.

Niba Abafaransa ubwabo (les Citoyens) batinyuka kwandikira lettre ouverte Chef d'État wabo bashingiye kuri génocide y'Abatutsi, kuki twe ubwacu ari twe twabitinya ? Nizere ko mwayisomye (abasoma), nayishyize kurubuga !

Dufite urubuga rwitwa Ibuka. Ese mubyukuri, rubereye ho iki ? Ntihagire uwibwira ko ndupinga, nduriho, ndaruvuga nduzi kandi ndarukunda. Icyo nshaka kuruvuga ho ni kimwe, nuko rufite beaucoup d'espace à l'amélioration mu mikorere dufite ubu. Hakwiye kuba ho débats prioritaires z'abamembres barwo, zikigwa, zikanonosorwa, aho tugeza, tukareka gusambira byose nk'isuri, tukarangiza nkayo ntacyo dushohoje.

Ndibuka igihe modérateur warwo, Étienne Masozera ashyirwa ho, habaye polémique zitari nke, aliko finalement haba une sorte de concensus et de recommendations za orientation z'urubuga Ibuka. Si j'ai bonne mémoire, hari mo kugira débats zigamije lutte contre le négationnisme et la sauvegarde de la mémoire. Ese ubu nibyo dukora ? Je dirais oui et non.

Aliko sinzi niba twavuga ko hari na MOINDRE OUVERTURE iriho ituganisha kuri za vrais débats. Twibereye mu makuru asanzwe, kandi aboneka n'ahandi hose nubwo nayo akenewe. Njya mbona bamwe n'impuha tutazitinya. Ubu se tuzakomeze dutyo ? Modérateur ntagire ngo ndamugoye, ntacyo yabikora ho, nitwe twiyononera. Abirabura, ahanini tuzira kubura organisation, dans tous les domaines. Haba mu manama, abo twatoye baradutumira ntituyajye mo, haba mubikorwa bya bindi bya communauté, abenshi bishyize ho nka nyabingi, bagahora bumva muribo ko basumba abandi, ko ari serious abandi ari bamayibobo bahora biruka mubivuzwe byose...

Ubwo sibwo bugabo, nous sommes tous, ou presque, dans le même cul-de-sac, nidukomeza uko ntabwo tuzayiva mo na rimwe. Ça prend des sacrifices personnels, et la bonne volonté. Beaucoup de bonne volonté et moins d'égoïsme.

Narondogoye cyane nubwo ariko nsanzwe, mea culpa, reka nizere ko uzashobora gusoma iki kintu nakwita mémorandum ku mikorere yacu, akaba afite impano yo kwandika ibitekerezo bisobanutse mu magambo aciriritse, azabikorere abandi basomyi, personnellement je n'ai pas le temps d'écrire des lettres courtes wa mugani wa wamugabo !

Arthémon Rurangwa

Retour au babillard