.
Conférence ya Joseph Sebarenzi, Edmonton, AB (Canada)
MacEwan College, February 10, 2006

Nkuko nari nabibasezeranije, Sebarenzi Joseph yatanze ikiganiro mbwirwa-ruhame hano Edmonton muri MacEwan College. Cadre yajemo ntabwo nashoboye kuyimenya, aliko iyo conference yo nashoboye kuyijyamo. Nvuze ko nashoboye kujyayo, kuko hari abanyarwanda benshi bashatse kujyayo ntibikunde, kubera akamenyero ko gukora ikintu kumunota wanyuma; bagiye gushaka ticket basanga zarangiye (nyamara hagurishijwe billets 380, ibyo nabibwiwe n’umukobwa wazicuruzaga). Kubanyarwanda bakabakaba 200 baba hano, abayije mo ntabwo twari tugeze kw’icumi.

Sebarenzi yari yafashe thème yise reconciliation and forgiveness.

Nkuko rero byari biteganijwe, byatangiye 6 : 00 pm. Organizer amaze kumuvuga ibigwi, Sebarenzi yahise yinjira, mbona atarahindutse, (ni physiquement ni autrement). Yasabye abantu twese guhaguruka, tugaceceka umunota twibuka abacu bazize genocide. Ibyo ni byiza cyane, ubundi ntamunyarwanda wagombye kujya ajya imbere y’abantu bangana batyo ngo abyibagirwe, nyamara tujya tubona kenshi abatabigira, sinzi niba babigira nkana.

Yakomereje aho uwamupresentaga yarageze, atubwira amavu n’amavuko ye. Atubwira akababaro yagize, agatewe na genocides uko zakurikiranye mu Rwanda, 59 – 63 – 67 – 73 kugeza kuyejobundi ya simuga ya 94. Ibyamubaye ho ntabwo mbisubiramo, abenshi murabizi, namwe mwabibaye mo nkawe.

Reka mpere aho yaramaze kuba Parliament Speaker, kuko ninayo matsiko yari yanjyanye muri iyo conférence, mpereye kuri thème ye nari nasomye mubinyamakuru by'ino.

Yagize ati muri 94, abahutu (extremists) bakunkumuye umuryango wanjye wose urashira burundu. (ubwo yatwerekaga n’amafoto yabo bakiriho, muri power point presentation ikoze nabi cyane, kandi adafite ho control, kuburyo ibyo yavugaga twabibonaga gake). Yakomeje agira ati Imana yaje gukora ibyayo, nza kuba Parliament Speaker. Ati mpereye kuri political power nari mfite icyo gihe, nari mbonye uburyo bwo kwihorera, nkicisha abanyiciye, abishe bose nabo bakicwa. (Quid !). Ese nibyo koko, ibyo bintu niyo abishaka yari kubishobora ?

Arakomeza ati ntabwo iyo ariyo nzira nahisemo, ati nahisemo inzira yo kubabarira abo bagome kubera impamvu eshatu zikurikia :

1) Gushakira next generation a better future mugihugu cyabo bose
2) Gushaka icyahagarika iyo violence cycle hagati y’amoko y’abanyarwanda
3) Kugeza abanyarwanda kuri reconciliation, bakababalirana, bagatuza bakongera bagaturana.

Akomeza agira ati ibyaribyo byose, ntimugire ngo kuba umukuru wa Parliament mugihugu nk’u Rwanda gitwarwa n’abasoda ni akazi koroshye. Ati kubwanjye nifuzaga buri gihe ko hakorwa ibintu bijyanye n’amategeko na human rights, aliko Leta ntibikozwe.

Ati mpora nibuka bill nasinye nkuko nabihabwaga n’ububasha narimfite, (yerekeranye na séparation de pouvoirs); nkuko itekegeko riteganya ko iyo Président adasinye, Parliement speaker ashobora gusinya. Ati nashoboraga guhitamo kudasinya, nkigumira ashyushye, nk’enjoyinga power, ati aliko jye nahisemo gukora ibyo numva aribyo byo, ati aliko iyo Imana idakinga akaboko nari mpasize agatwe.

Leta y’igisoda uko ikora ntabwo bisanzwe, hari byinshi byakorwaga batanambwiye, nkazabyumva byararangije gukorwa kera. Ati niyo mpanvu mu Rwanda hari abategetsi babicanyi, ba planificateurs ba génocide, kandi ubundi itegeko ribuza umuntu wagize uruhare muri génocide kujya munzego z’ubutegetsi-nyobozi. Ubwo yarakomeje, uvuga amavu n’amavuko ya GACACA, uruhare rwe kugira ngo gacaca ishyirwe mubikorwa n’icyo yari igamije kugera ho.

Ati nubu mpora nibuka ukuntu bashyize ho Préfet wa Ruhengeri, bakamushyira ho bazi ko ari planificateur wa genocide nubu akaba akizamurwa munzego z’ubutegetsi. Urunva yakomeje atyo….niyo mpamvu navuze ko atahindutse…kuko maze kumwunva kenshi muri za conferences yagiye atanga. Nubishaka urebe reports zindi namwanditse ho sur mon babillard, dont: http://www.noublions-jamais.com/igihango.htm

Bref, kubwanjye conférence yarinze irangira, biboneka neza ko ntakintu yunguye abamwunvise. En passant, aho ni muri Collège, 95% y’abari aho, ni abayouth (18-23 yrs old). Mubyukuri ntacyo bashobora kumva muri iyo history ivuga abantu batemena, hari n'uwabajije ukuntu umuntu atema undi, akamuva ho agatema uwakabiri, n'uwagatatu, n'uwakane and so on....[Sebarenzi yamushubije ko umaze gutema umwe, abandi biba byoroshye..., wenda nibyo sinabimenya].

Sebarenzi aArangije, bamuguriye standing ovation sinakubwira. Uko mbikeka, s'uko banyuzwe n’ibyo yavuze, mais plus by compassion, kubera inzira y’umusaraba yanyuze mo kuva yavuka akarinda aba Parliament speaker. N’abana, kandi abazungu benshi burya n’inkunda-rubyino ! Reka tugere kubibazo byabajijwe, n’ibisubizo yatanze, wenda hari icyo muri butore mo :

Ntabwo ndibubyibuke byose, nta notes nafashe, ntanubwo muri iyo hall habonaga cyane ngo mbe nagira icyo nandika. Ndavuga ibyo nibuka gusa, kandi numvuga bikeneye ibisubizo bitomoye kandi kubwanjye bikaba bitarabonetse.

1) Umuntu ati mfite ikibazo kuri procès gacaca:
Watubwira niba ubona aho u Rwanda rugeze ubu muri gacaca ? Ese ifitiye abanyarwanda akamaro koko, ubona hari icyo izagera ho ?

Igisubizo: Ati nkuko nabivuze, ndimubantu bashyize ho gacaca. Uko yari yaratekerejwe, ntabwo aliko igikora. Ubu isigaye ikora nk’izindi nkiko classiques zose. N’amakosa ya Leta iriho, nta réconciliation rero igishobotse kubera imikorere mibi yabo.

2) Ikibazo kuri répartition de pouvoir mu moko
Ko wavuze ko kera power yari ifitwe n’abahutu, nta mututsi washyirwa go muri Leta, intambara yarangira noneho power igafatwa n’abatutsi, Leta iriho ubu yaba ifite équilibre mu moko y’abayigize. Ese iyo Leta irimo abahutu, ko wavuze ko ubu noneho power ariy’abatutsi ?

Igisubizo :
Sebarenzi yashubije ko abahutu aribo benshi muri Leta, ati ndetse na premier ministre n’umuhutu. Ati icyokora n’abahutu b’ingwiza-murongo (udukingirizo), nta power namba bagira. Mu Rwanda power igirwa n’umuntu umwe, ni Général Kagame wenyine.

3) Ko wenda waba ufite ibitekerezo byiza kugihugu cyawe, hari abo mubiganira ho kuburyo bwubaka, byazagirira igihugu cyanyu akamaro ?

Igisubizo :
Hari benshi tubiganiraho, aliko twese tuba hanze y’igihugu.

4) Ko wavuze ko uri impunzi muri USA, wumva uzataha ryari mu gihugu cyawe ?

Igisubizo
Ubu ibyo gutaha ntabwo ndabitekereza ho, kubera ko ntashye umutekano wanjye ushobora guhungabana. Ati aliko abanyarwa bumvise ko hari icyo nabamalira politically, umunsi bazankenera bakabingeza ho nibwo nzabitekereza ho !

5) Ikibazo
Kwicara tukumva ibyo uvuga, warangiza tugahaguruka tugataha, urunva hari icyo byaba bimariye igihugu cyawe ? Twakora iki ngo tugire icyo twafasha ?

Banyarwanda muri hanze muramenye ! Organisation n’ikintu gikomeye cyane, aho mutari organized, mukwiye kubihagurukira n’ingoga.

Dore ikinteye kubivuga :

Uwo mwana w’umukobwa ukomoka muri Ivory Cost amaze kubaza icyo kibazo, hahagurutse umudamu ushesha akanguhe, ngo waba aturuka muri Kenya, akaba akora Edmonton (director mubintu ntazi ibyo aribyo), ngo akaba akunda u Rwanda n’abanyarwanda cyane. (that fine !). Gusa yaravuze aho muruhame, ATI MUNTU WESE URI AHA, USHAKA GUFASHA U RWANDA, AZANCHE HO. Ubwo kandi yatanze za cards ze.......(No comments !). Sinzi ko mwumva portée y'amagambo nk'ayo !

Ngibyo ibya conférence ya Sebarenzi.

Ubwo tuvuye aho aliko, twinyabije ahantu nk’abanyarwanda, tukiri kumwe na Sebarenzi, ni nawe warusabye ko abagifite ibibazo bamwegera bakabimubaza. Twaramwegereye rero koko, dore ko ntanumunyarwanda numwe wari wagize icyo abaza muri hall. Ngirango abenshi bari bumiwe nkanjye. Ubwo rero nyuma turaganira cyane, ababishoboye tumubwiza ukuri, duhereye kubyo twumvise, tumwibutsa ko hari n'ibyo YAGOMBYE KUJYA YIRINDA kuvugira muruhame kuko bishobora kumutamaza, kuko ibyinshi bitagifatika aho amagingo ageze ubu, kandi ntaninyungu bigifitiye abanyarwanda, ahubwo byabasubiza inyuma. Twamaranye amasaha arenga abiri, (rentables cyane). Ntabwo hari atmosphère de confrontation, byari copin-copin!

Nta details zabyo nshaka gutanga, kuko bitari bikiri public. Sinjya nkora private reports.
Ikinyamakuru k’iyo College kizandika ibyacyo, nabyo nzabibageza ho kuko nzabibona; j’assume bien-entendu ko version des faits yabo ishobora kuzatandukana cyane n’iyanjye, nkuko interests muri byo hagati yanjye nabo zitandukanye cyane.

Bon week-end à tous

Retour

A. Rurangwa