|
|||
![]() |
Banyarwanda,
Banyarwandakazi, Abahanzi batsindiye kuza muli
uwo muhango ni aba: |
||
Abo bose ni ko bataramiye abantu bari bahari barenga ibihumbi bitatu (3000). Igitaramo cyabereye muli Lincoln Center-Every Fisher Hall. Uretse abo baririmbyi, hari n'abandi batari Abaririmbyi batsindiye kuba aribo babaye aba mbere mu kwigisha no gusakaza amahoro n'ubwiyunge kw'isi, bikaba uwo mugoroba wali uwo kubaha ibihembo kubera uwo murimo mwiza bazwi ho wo gusakaza amahoro kw'isi. Ibihembo byali bigenewe abaririmbyi n'ababyinnyi bavuye mu mpande zose z'isi byali ukubazana muri USA ndetse bagahabwa amahirwe yo kuririmbira muli Lincoln center". (Babarihiye ibya ngombwa byose byari bikenewe) buli muririmbyi cg buri torero ryagombaga kwiyereka iminota umunani gusa (8 minutes). Mu gihe andi matorero cg abandi baririmbyi berekanaga cg bakabyina indirimbo ebyiri gusa, Samputu n'ababyinnyi be batunguye abantu kubera ukuntu baserukanye ubuhanga bakerekana imikino myinshi mu gihe gito bahawe, ndetse ntibanageza no ku minota munani (abandi barenzaga kandi bibujijwe) kuko imikino yose itorero ry'u rwanda ryakinnye yatwaye iminota irindwi gusa. Itorero ry'u Rwanda riyobowe na Samputu ryavuye i Rwanda ryitwaje amakondera, inanga, umuduri, ikembe, ingoma ndetse n'insengo. Uti ni gute rero itorero ry'u Rwanda ryaserutse? Habanje umutegetsi ntamenye izina, araza avuga ibigwi bya Samputu, avuga IBIKOMBE amaze kwegukana ndetse avuga ko mu byukuli Samputu ali Ambassador w'Abanyarwanda bose. Tugiye kubona rero tubona Samputu aturutse iriya arangurura ijwi rye risukuye asimbuka akurikiwe n'intore. Nyabyenda, Nsengiyumva na Nyungura Jaques basimbuka baberewe, baseka, n'imigara igera hasi, ubwo hari mu ndirimbo Nyaruguru. Abantu bose mur salle barahaguruka ibintu biba birahindutse sinakubwira, Nyaruguru yamaze umunota umwe n'igice, Nsengiyumva aba afashe inanga akaraga umurya, Aron Niyitunga aba aramwikirije kuli guitare (acoustic) maze Samputu atera aririmba ati singizwa mana waremye byose : Umutwa Nyabyenda aba azanye ikondera yegera Samputu abyina avuza ikondera muri micro ya Samputu, intore Nyabyenda arangije acinya akadiho apepera abantu maze bose barahaguruka (standing ovation), bamuha amashyi menshi kubera ukuntu yabyinaga ashyenga. Singizwa yamaze iminota ibiri nibwo Aron yatangiraga ya ndirimbo ya Samputu Rehema (ku Nkombo), bayibyina neza, nibwo Samputu yatunguye abantu aho asimbuka mu birere akagaruka hasi agaramye agasubira hejuru adakojeje umugongo hasi maze abantu bose si ukumirwa, nibwo asohotse ataruka abisikana n'ingoma nziza mu njyana ya Rehema, bazigejeje hagati kuri stage si ukuzivuza abantu noneho baratwarwa batangira bose gukoma mu mashyi bajyana n'imilishyo y'ingoma-nyarwanda dore ko bwali ubwa mbere abenshi bali aho babona umuco w'u Rwanda. Abana b'u Rwanda bakubise umulishyo barangije bihisha mu ngoma abantu barababura, maze amashyi ngo kaci-kaci, u Rwanda, Samputu n'itorero rye baba bahasohokanye ishema n'isheja. Banyarwanda, Banyarwandakazi, Hashimwe Rurema Waduhaye umuco mwiza. Muligande Louis. |
|||
| Gitwaza's interview | Authentic word (Pastor Gitwaza) | ||