Inama ya Toronto party II

 
Icyatumye abasoda ba APR bajya kurwana muri Congo

Iki ntabwo ari ikibazo cyabajijwe muri salle, ni Muligande ubwe wafashe initiative yo kudusobanulira impamvu z’iyo ntambara, ari iyakera (imaze iminsi) ari n’iyejobundi. Ati jya numva Abategetsi ba ARENA n’abandi nkabo batumva neza réalités za zone dutuye mo, ati ariko cyane cyane abatumva u Rwanda aho rwavuye, aho ruri ubu n’uko rugomba kuhaba ho, ati cyane cyane n’aho rurimo kugana.

Mwese muribuka ikibazo k’impunzi zirenga millioni eshatu u Rwanda rwacyuye iwazo, zari zarafashwe ho ingwate n’abasoda déchus ba FAR. Isi yose yari yatangiye process yo kubatungira hariya bari bari munkengero z’u Rwanda, ati kandi nubu baba bagihari, tukinegociatinga na Loni na Redcross kuri izo mpunzi. Ati coup d’éclat spectaculaire APR yakoze icyo gihe, nanubu ntabwo Amahanga yo kw’isi, yaba France, yaba ONU yaba na Pentagone iteranye na CIA, ati nta numwe wari wumva ukuntu igihugu nk’u Rwanda cyashoboye kwikemurira kiriya kibazo mumwanya ungana urwara, bakagikemura bonyine, kandi ari ntawe batunguye, kuko ubutegetsi bwacu bwari bwatakambiye amahanga munama ya ONU, kigasaba kwihutisha icyo kibazo k'izo mpunzi, kandi tukana babwira ko nibibananira tuzabyikorera, bose bakabihindura ibidago no kwirarira bya G.M. Kagame

Ntabwo byabananiye muby'ukuri, ahubwo banze kubikora nkana, niko bakora muri izo nzego zabo mpuza-mahanga. Byarabaniniye turabyikorera koko, kandi tubikora neza, ubu abo bantu bose bashubijwe mu byabo, ati ibyo n’ibintu vérifiable, qui nous méritent le respect y’amahanga yose, ati uretse ARENA gusa. Abanyarwanda benshi barimo abo twashubije mubyabo, ubu nibo badufasha kunesha ibyo bitero mwumva, kuko bazi kandi abenshi bemera ibyiza twabagiriye kirya gihe. Nta gushidikanya rero, kiriya nta munyarwanda jye numva uko aba ameze iyo bamwe mubo muzi bivugisha ngo nituve muri Congo. Ntabwo tuzava yo igihe cyose sécurité y’u Rwanda izaba ari menacée, ibyo twarabyiyemeje, kandi abirirwa basakuza, qui nous accusent de tous les diables, ntabwo bumva icyo bakora, kandi sibyo bizadukurayo. N’igikorwa cya kigabo, cya survie du peuple rwandais, bidafite gushidikanywa ho na guke. (nibwo twamuhaye amashyi, ndavuga abemera ko ibyo byabaye mo ubutwari bugaragara koko). Yarakomeje agira ati ariko mujya mwicara mukibaza aho tuba turi ubu iyo ziriya mpunzi miliyoni zirenga eshatu ziba zikiri kuri Goma ? Ati ibyo byaba ari ukwibagirwa vuba cyangwa kwigiza nkana assez douteux.

Icyateye intambara yo muri Congo ya mbere : Ati abazi amateka y’intambara za libérations zagiye ziba, baremeza ko ari hake habaye intambara, maze abatsinzwe bakemera ko batsinzwe burundu tout de suite, bakabika intwaro zabo burundu. Henshi bakomeza kugerageza gutera ngo barebe ko basubirana ubutegetsi baba banyazwe. Ati ibyo nibyo byatubaye ho mu Rwanda. Les Ex-FAR zakomeje kudutera, Kabira aza kutwigarika, adutaba mu nama arenga kumasezerano y’ubucuti twari dufitanye, cyane cyane bwo kuturinda ibitero bw’abo basoda bari iwe, ahubwo atangira kuzifasha kuturwanya. Nguko, en quelques mots, uko twiyemeje kurwana iyo ntambara. None se iyo tutajya muri Congo, mwagirango tuyirwanire he ? Hari uwigeze ababeshya ko aritwe twayishoje ?

Impamvu turwanira kuri territoire ya Congo : Umuntu w’impaya-maguru, ashobora kuva ku Gisenyi akarara ageze i Kigali. Ati nangwa n’ubu abantu bapfira kuri urwo rugamba, n’abiyemeje kwitangira igihugu cyabo, bakora umwuga wa gisilikare. Ati kuki mutibaza ngo mwisubize aho tuba turi ubu iyo ntambara iba ibera mu Rwanda ? Ko imigambi y’abo basoda ba Habyalimana yari ukurangiza programme yabo yutsemba burundu ubwoko bw’Abatutsi, ati abantu basa namwe uko muri aha muri iyi salle, iyo muba i Rwanda iyo ntambara ariho ibera muba muca muwuhe muhanda, ko igihe imaze muzi uko kingana ? Ati ababaye mu Rwanda kera murabizi, hari ahantu abantu b’amazuru maremare batatinyuka kunyura. Ati igisetsa, n’uko iyo ntambara iri muri bimwe bigawa cyane n’umuntu nka Sebarenzi. Ati Sebarenzi ko mumuzi, n’indeshyo ye n’uburanga bwe, (ibyo ntabwo Muligande yabivuze atyo, c’est mon interprétation du contexte, ntanubwo ari style ye...!) yari no kwirirwa anadreaminga kuba député muri parliament, nkanswe noneho no kuba yaragize ishema ryo kuyibera umuyobozi mukanya gato yaramaze mu Rwanda. Ati iyo se Inkotanyi zitagarurira Abanyarwanda ishema ryo kumva ko umututsi nawe ashobora kuba umuntu, kimwe n'abandi bose bari bakandamijwe, dreams twese ubu dushobora kwipermetta kugira hari uwazigira ga., n’ubwo twagize ibyago, ibyo byose bikaba baratumaze ho abantu ?

Abirirwa bavuga ubusa ngo niduhagarike intambara yo muri Congo, nuko batumva nabuhoro sens y’iyo ntambara. Sebarenzi ngo arashaka guhana abasoda ba APR bishe abantu muri Congo n’ahandi....Ati ko uwo mugabo yiyirukaniwe n’abadéputés bari barambiwe amafuti ye yo kutumvikana n’abo bakoranaga, ati none ho na PL yaturutse mo ikagira motion yo kumusezerera muri Parti kubera ambitions tendancieuses ze, uretse ko ntabyo ashaka kwemera ahubwo ahitamo gukomeza gusebanya ngo ni complots za FPR n’indi nk’ibyo bidafashe ? Iyo avuga ngo arashaka ko ARENA ihana abasoda bishe abantu muri Congo, nibwo buryo abona ARENA izakundisha abaturarwanda igihugu cyabo? Birirwa babeshya rubanda ngo bazagarura amahoro muri kariya gace bakoresheje imishyikirano. Imishyikirano ni myiza koko, ariko se iyo bidashobotse bigenda bite, kandi ko inanirana kenshi ? Iyo bibuze mu mashyi babishakira mu migeri, fin de citation !

Ngo twajyanywe muri Congo no gusahura amabuye y’agaciro : Abasirikare ba APR uretse ko nta numwanya babona wo gucukura diamand na Zahabu, ariko niyo baba bawufite ntabwo bamenya gucukura ayo mabuye, kuko bisaba ubuhanga na technologie tudafite. Ati icyokora icyo nemera, nuko nziko hari Abanyekongo bari bisanganiwe ibirombe byabo, maze Abanyarwanda (b’abacuruzi) babona aho banyura amasasu, bakajya kugura izo za Colta zivugwa n’andi mabuye jye ntanamenya n’amazina yayo, bakicururiza. Ibyo bintu n’iyo ntambara itaraba byayari ho no kuva kuri Mobutu, n’ubu biracyari ho, kandi bizakomeza kuba ho n’iyo u Rwanda rwaba rutegekwa na ARENA. Ariko ubu ba Sebarenzi baravuga ko byadukanywe na FPR

Intambara y’i Gisangani uko yononnye umubano wacu na Uganda : Mwese mwumvise accords de Lusaka. Ati Abanyarwanda nitwe bambere twemeye kubahiriza toutes les clauses et conclusions des accords de Lusaka. Ati ndibuka rwose umunsi troupes zacu zatangiye retrait, plus de 3/4 z’abasoda bacu bageze à plus de 60 km de nos positions initiales. Icyo gihe Président Kagame yari yageze mu ndege imujyana i Londres muri mission. Président Kaguta aramuterefona, ati mbega wamenya retraits zigeze he ? Undi ati hafi yabose, abasoda bacu bamaze kuhava. Icyo gihe Kaguta yabibazaga nkana, yari yamaze kugaba igitero kuko yari yabonye ko hasigaye abasoda bacu bake. In the same time, Major ntibuka izina ngo aterefona Kagame, ati ko basubiye kuturasa urufaya, tukaba dusigaye turi bake cyane hano dukore iki ? Ngo bababwiye gusubira mu ndake zabo ntibarwane kugeza igihe renfort zizabagerera ho, kuko bari bake cyane, bari gushira. Ubwo tubwira abari kugaruka bwangu. Mais, 60 km à pieds, ce n’est pas à côté. Iyo distance niyo yatumye iyo ntambara imara 5 jours. Ati icyokora icyo nshobora kubizeza, twarabarashe bikwiye, bigaragara, ndetse barahahamuka, ati nubu iyo ngiye i Bugande muri iyo mishyikirano muvuga mutanazi n’icyo aricyo, tuyigirana nabo avec resprect mutuel, cette fois-ci, ati dore ko ari nanjye ukunze kuzijya mo. (Nabwo twamwongeye amashyi). Kuva icyo gihe batubwira rwose ko batozongera gukinisha kurwana natwe, kandi nibashaka banzongere badutere tuzongera tubaneshe, ngira ngo nabo barabizi. Ati ndetse abari babizeye ho ubucuti bw’amasasu, nabyo ubu biravugwa, nibashakire ahandi ntabwo bazabafasha kudutera, baratuzi bikwiye. Icyo gihe ngo Saleh yari yababajwe cyane n’igitero cya mbere, nabwo bari batsinzwe avec fracas, ngo bigasebya Army yabo yari izwi ho ubuhangange dans la région. Il voulait donc se vanger en tirant dans le dos, et en brisant ainsi les accords de Lusaka, ati ariko ubu mbijeje ko ibintu bisa nibigenda bisubira muburyo.

Impunzi ziva i Rwanda zijya i Bugande, n’iziva i Bugande zijya i Rwanda : Mbere yuko imyumvikano y’amahoro ikorwa, Abagande baburiye mu masasu bashakira mu magambo. Bagakoresha abantu ngo biyise babarakare, bakabashukisha ibintu n’udufaranga bidafatika, bakabatwara iwabo babizeza ibitangaza, ngo byo kuzabagarura ku butegetsi bagasimbura Kagame. Barimo ba Furuma muzi n’abandi nkawe. Aliko iby’isi ni zunguruka, ab’i Bugande nabo batishimye (abarakare ntaho bataba) nabo barambutse baza iwacu, ubu ni presque match nul, ati na mukaso abyara umuhungu (fin de citation).

Intambara y’ejobundi, yatangiye le 18 mai : Ubwo ARENA yirirwa iyobya abantu ngo tubeshejwe muri Congo no gukora pillage des mineraies, Président wa Congo we ubu rwose aremera (ku mugaragaro) ko ibibazo by’umutekano w’u Rwanda byumvikana. Ati ibyo n’ibintu vérifiables yavugiye imbere y’abantu. Sinumva rero ukuntu Arena yibwira ko yumva ibibazo bya Congo kurusha bene yo, nta nundi wabihamya.

(Iyi point niyo nahereye ho ubushize, mvuga nti wenda iyo ARENA ijya kuhaba hano koko, yari kuduha de nouveaux éléments kuntambara ya Congo n'isahurwa ryayo, maze tukanyomoza Muligande kuri iyi ngingo. Ntibabonetse rero...!)

Dilemme ya Kabila-fils : Kabila n’umwe mubantu batangiye kumva neza ikibazo cy’umutekano w’u Rwanda, compte tenu des la présence des Ex-Far dans le Kivu. Dilemme afite, dukeka ko ari problème de conscience, kubera promesse qu’il a faite à ces ExFar de les aider, avec la pression des Français qui poussent dans le dos, kuko babajwe cyane n’impinduka zose zimaze kuba mu Rwanda aho Leta bashyize ho ihaviriye, izo mpinduka zikaba batabigize mo uruhare nkuko bari barabimenyereye. La nouvelle stratégie ubu, nayo igira icyo ipfana n’abafaransa, babwiye les FAR ngo nibagerageze gufata agaparcelle, niyo kaba kangana urwara, muri Nord du Rwanda, maze ngo babafashirize ho, ngo bazabaha n’ibyo bifuza byose. Bati icyambere mugomba guhindura izina, ati iryo musanganywe risize amaraso, ntabwo isi izumva nalimwe votre action. Muligande ati izo information turazifite, nguko uko les ExFar zahindutse ALIR. Maze bicamo ibice bibiri, kimwe muribyo kiratera le 18, kiza ari simusiga, ariko ari na suicidaire. Ati iyo ALIR no1, icyo nshobora kubizeza uyu munsi, n’uko itakiba ho. Twarayishenye burundu. Yapfushije abantu barenga 2 500 (barimo abayobozi babo benshi), dufata abandi barenga 1 500,
(na none barimo abayobozi bari basigaye), kandi n’abo tutarafata tuzi aho bari, niba ubu batarafashwe.

En quelques mots, ALIR no I n’existe plus. Ati uretse ko nababwiye ko hari ALIR no II, izatera turabizi, ati kandi turi ready kurwana nabo, ati s’ugukunda intambara, ils ne nous laissent aucun choix. Uwashaka kuba honest wese avec soi-même, yakwemera ko atari twe dukurura iriya ntambara. Abifite indi migambi rero, nibakomeze bivugire ibyo bishakiye, on ne quittera pas le Congo tant et aussi longtemps que l’insécurité régnera à nos frontières, kugeza igihe Imana izadufashiriza tukagira garanties suffisantes ko tutazongera guterwa. Aliko niba batife une solution magique, nibayibwire Abanyarwanda niba koko bakunda igihugu cyabo, izo ntambara zihagarare, aliko bazarebe ukundi babyita bo kubyita voie de négociations gusa, kuko ni trop facile à dire. Ibyo mvuga ndabizi, kuko imyaka itanu maze mu Rwanda nyimaze muri izo négociations qui n’aboutissent pas encore, uretse ko ntararambirwa. (Nabwo twamuhaye amashyi).

Barongera bati twongereya abanzi aho kongera incuti. Ibyo nabyo ntabwo ari ukuri, kuko dufite inshuti nyinshi, ndetse u Rwanda rutahoranye na mbere. Ati ikibazo k’i Burundi ntabwo ngitindaho, kuko bagira ibibazo byabo tukagira ibyacu, ntabwo dushaka kubyivanga mo. Icyokora dukomeza kubagira inama iyo bayidukeneye ho, aliko icyo twabasabye nuko intambara yabo itatandukira ngo bayidushore mo, kuko nabo nibadutera tuzitabara, ibyo ngirango nabo barabizi. Ati ngibyo ibyo nababwira ku mutekano wacu turwana ho uko dushoboye kose, nubwo bamwe muri mwe mwabigize ikinegu gikomeye n’ubusambo; aliko ubwo biba ari ukwirengagiza, cyangwa kwivugira byo kuvuga gusa, kuko nta munyarwanda n’ubwo yaba ari umwana umaze guca ubwenge uyobewe ko icyo kibazo kitoroheye future y’Abanyarwanda.

Murakoze

Ma conclusion: Ibi mvuze byose, ndahamya ko abenshi, ibyinshi mwari musanzwe mubizi, en vrac et en désordre ou en rumeurs. La seule différence et l’importance nabihaye, nuko byavugiwe muruhame, kandi bivugwa n’umuntu qui détient vraiment l’information et qui en connaît tous les dédards. Dr Muligande muzashake ikindi mumubeshyera, il est honnête kandi ntabwo abeshya nkabandi bapoliticiens, dans toute sa simplicité. Ibyo ni qualité afite, aliko ntabwo bimubuza kuba umuntu nk’abandi qui peut parfois faire des erreurs, ibyo nabihagarara ho nkabihamya.

Icyokora, Muligande jye nzi, ni Muligande public. Muligande wundi, une personne privée comme vous et moi, mba nkuroga ntabwo uwo muzi. So, abafite ibindi mumuzi ho rero, nababwira iki, mumuvuge ho ibyo mushaka byose, sa vie privée ne m’intéresse en aucune façon. Je loue son attitude dans le public, j’admire la finesse des réponses qu’il donne quand il les a, même si je lui fais parfois goûter du venin que je renferme. De toute façon, si je parviens à admirer Rudakubana, Sebarenzi, Kamongi n’abandi tunyuranyije ibitekerezo bose aliko duhurira muri za débats de toutes sortes, ni kuki hari abakumva ko niba Muligande yavuze neza ataba admiré dans sa juste cause. Mbivuze mbere yuko babyivugira, une manière comme une autre de leur sauver la täche, nubwo ntakizabibabuza.

 A. Rurangwa

Back

Back irakujyana kuri ibuka, wenda biragira icyo bigufasha !