Dr Muligande Charles mu nama i Toronto

Ejo tariki ya 04/08, Dr Muligande Charles yahuye n’Abanyarwanda i Toronto, kuva saa saba kugera nka saa moja za nimugoroba. Ugereranije, muli iyo salle hari abantu nk’ijana, wenda barenga ho bake, cyangwa bakaba bajya munsi ho gato. Iyo nama, jye nayigiye mo mfite amatsiko menshi, kandi ndibaza ko atari jye gusa, buri muntu wari wahaje yari abanze amatwi, ashaka kumva icyo Muligande aribuvuge kubibazo bitari bike, ariko cyane cyane icya Bacar na Kajeguhakwa Valens.

Reka ntangirire kubyantangaje : Nacishije amaso (un regard circulaire) muri salle nshaka abayoboke ba ARENA, kuko abenshi muri bo turaziranye, mbona abatarenze batatu, kandi nabo batari munzego z’ubuyobozi. Icyo mbivugira s’ikindi, n’uko nibaza ko occasions nk’izo zagombye kuba une sorte de tremplain pour ces jeunes formations politiques pour convaincre les membres potentiels, en posant des questions de haute pertinence, même embarrassantes s’ils en ont, au Secrétaire Général du FPR biyemeje kurwanya. Nibo potentially prepared kurusha rubanda rwa giseseka nkanjye, bagombye rero kuba bafite plus d’éléments nouveaux dans la contreverse de la mauvaise gouvernance ivugwa mu Rwanda, maze zikavugirwa ku mugaragaro, Muligande yabura ibisubizo, cyangwa se yatangira kurya iminwa, ARENA aurait ainsi pu marquer des points. Siko byagenze rero. Kandi si Toronto gusa, n’ahandi Muligande yaciye hose muri Amerika, yewe na Montréal, nkurikije repport bien détaillé nasomye ya Philbert Muzima, ntamuntu numvise wahagarutse ngo avuge ati mw’izina lya ARENA, cyangwa irya LUNARI * ati dore ibibazo mbaza, kandi nshakira ibisubizo kugirango Abanyarwanda babyumvire mu ruhame.... Trouvent-ils assez inutile kubaza ibibazo de ce genre umuntu nka Muligande? Simvuze ko hari icyo Muligande arusha abandi, c’est seulement et uniquement par rapport au poste qu’il occupe, keretse niba nawe ari agakingirizo nka Bizimungu....Jusqu’à preuve du contraire rero, vous ne pourrez pas blâmer ce qui ont commencé à dire ko Abayoboke ba Arena batinye guhura na Muligande, kuko ntabibazo bagaragara birenze ibya rubanda bari bamufitiye. Ont-ils tort de dire cela ? Ont-ils raison ? Seul le temps nous le dira, car le temps a toujours de bonne réponses........!

Descripition globale : Inama ya Toronto irasa cyane na Rapport Philbert Muzima yadushyiriye kuri Rwanda-L kuyabereye i Montréal. Jye nanagize n’amahirwe yo kujya Toronto namaze gusoma rapport ya Muzima. Muligande rero yagize n’icyo avuga kuri Muzima. (Ntabwo yavuze izina Muzima, yavuze uwanditse iyo repport y’inama ya Montréal, apparemment nawe yari yayisomye, cg yayibwiwe). Reka abe aribyo ntangira ho, kuko byateye a huge confusion mubantu, urebye ibimaze iminsi byandikwa ku kibazo cya Kajeguhwaka.

Muligande yagize ati umuntu wanditse ibyo navugiye i Montréal yambeshye, ati yamvugiye ibyo ntavuze, ati ariko byanashoboka ko atazi différence iri hagati y’amagambo "nko kugira actions muri bank (chares), no kugira amafaranga muri banque gusa, compte en banque cyangwa, bank account gusa. Ati kwitiranya ayo magambo yombi byonyine birahagije kugira ngo abantu babe confused kubirebana n’icyo kibazo cya BACAR na Kajeguhakwa. Ati ibyo navugiye i Montréal nibyo ngiye no gusubirira mo na hano kugira ngo birushe ko kumvikana neza. Ati mbere y’intambara, Ibigo byinshi, ibya Leta n’ibyigenga ndetse n’abantu ku giti cyabo bari bafie amakonti muri Bacar. Ati ndetse hari n’ikigo cy’Abanyamahanga (ubanza ari Abanyamerika) cyagaragaje ibimenyetso byerekana ko mbere y’intambara bari bafite kuri compte zabo muri Bacar amafaranga asaga millioni 600 z’amanyarwanda, batigeze bamenya irengero ryayo, ngo nabo bahanganye na Bacar ubu. Ati reka nongere nibutse ko ayo mafaranga yose atari shares (actions), zari za comptes zisanzwe gusa. Ati ibigo bindi muzi mubyabaga mu Rwanda (les institutions para-étatiques), ibyinshi bifitanye ibibazo bisa bityo na BACAR, comme leurs anciens clients, non pas comme actionnaires. Ati n’ibintu bimaze igihe kinini cyane. Ati ubutegetsi bwagerageje gikemura icyo kibazo, la Bacar n’a jamais voulu justifier iby’ayo mafaranga uko byagenze n’uko bizagenda. Ati none se niba abantu berekana za extraits bancaires zabo, qui prouvent ko à telle date, ils avaient X montant d’argent à la Bacar (sommes à 6 chiffres), ati Bacar ntishobore kwerekana mouvements postérieurs à cette date qui pourraient prouver aux clients de cette banque aho amafaranga yabo ari, ati ubwo mwumva iyo dossier ifututse ? Ariko inkuru y’umusaza isubira inyuma, ubwo ibyo byose yabivuze asubiza bimwe mubibazo nari maze kumubaza., mbiurije kuri icyo kibazo cya Kajeguhakwa (j’ai d’ailleurs été très étonné ko ntanundi muntu wundi numwe washatse kugira icyo avuga kuri icyo kibazo, kandi nari nabonye hari n’abazi Bacar neza aho muli salle).

Dore ikibazo nabajije Muligande : Natangiye mvuga nti Kajeguhakwa simuzi uretse kumwmva, nti kandi nawe ntabwo anzi, ntabwo rero nazanywe no kumuburanira (que je n’ai donc aucun parti pris dans ce dossier). D’autrepart, je ne veux faire ni lumière, ni aucune part des chaoses dans cette affaire dont j’ignore absolument tout. Gusa uburyo mubikora mo buteye agahinda, et c’est très loin d’être démocratique. Mukunsubiza, Muligande yibanze kuri fonds du problème, arayisobanura kubulyo burambuye, ndetse nabonye abantu benshi bari satisfaits des explications fournies, cyane cyane abo twagiranye comments nyuma y’inama. Ariko kubyerekeranye na forme de la chose, (imyifatire très méprisable y’abosoda bagiye gukora iryo saka, ntacyo Muligande yayinshubije ho nagito n’ubwo ariyo yonyine nishakiraga ko agira icyo ayivuga ho.

Bref, ndibaza ko nta muntu ushyira mugaciro washyigikira ariya matwara ya ba Mugambage twumva, niyo Kajeguhakwa yaba afite ayo makosa yose bamuvuga ho. Par contre si j’étais Kajeguhakwa (nimushaka mumbwire ko ntanafungura lacets z’inkweto ze uretse no kuba we (je blague....urwenya), NAREKA POLÉMIQUE kuri za Forums, kuko ntacyo bimufasha nakimwe, au contraire, bien au contraire même. Avec l’usure de l’information sur le web, (puisque tout vieillit sur internet) cfr "affaire Lewinski na Président Clincton", ntacyabirusha ga uburemere, ubu ntanukibibuka. Ubu rero nukomeza ukaduha brèche yo kwigira ba nyira-nabizi, finalement uzasanga twagukoreshe amakosa irréparables, je vous le dis d’expérience, internet ni poubelle wa mugani Muligande. Impamvu jye mbona Bwana Kajeguhakwa yareka guhererekanya amakuru y’ubuzima bwe bwite (sa vie professionnelle de banquier) avec tous les profanes du monde que nous sommes pour la plupart, alors qu’il aurait tout à gagner en économisant son souffle, ahubwo agatangira gutegura urubanza yimirije kuburana na Leta y’u Rwanda, kuko iyo Leta iravuga ko ifite preuves z’ibyo ivuga, na Kajeguhakwa ndibwira ko afite nawe izindi preuves zishimangira ukuri afite muri ibyo bintu, n’aho abandi twese ibyo twomongana mo ntaho bihuriye, ni ibigambo vides de sens et qui risquent d’être nuisibles.

 Par contre, kubuza abantu bafunzwe gusurwa n’ababo nyamara ngo hari interhamwe zirekurwa zikajya kwirarira iwazo bwacya zigasubira muri prisons zijyanye (niba uko byavuzwe uko ariko bimeze), kubuza abantu ba BACAR kubonana n’abavocats babo kimwe no kwima imiti abarwaye muri bo, ni bassesse, rwose, ni comportement bestial, nta terme assez fort nabona yo kubivuga mo. Niba aribyo koko. B ikwiye gukosorwa immédiatement, naho ubundi n’izo preuves Mugambage avuga ko yafashe mw’isaka rye ntacyo zizamumarira niya bakomeje kubyitwara mo batyo, kuko s’ikibazo kizarangirira kuri internet gusa, ndetse na Gacaca ntabwo ishobora guca izo manza, zizarangizwa n’inkiko, amaherezo yose rero bizabahagama.

Nabajije ikibazo cya poubelle : Muligande, i Montréal wavuze ko Internet ari poubelle. Ko muri iyi salle hari mo abakiri bato, ubwo ntibagufata kw’ijambo (prendre au mot) ntibazanayisubire ho narimwe kuko babaye upset uvuze ko ari poubelle kandi ariho abenshi duteze amizero, wumva uzaba utaravuze ibitari byo ? Nti wowe uzi ino rimwe mu mwaka, nti ariko kubera ibyo wita poubelle, niho tumenyera ibibera iwanyu byose, nti ndetse n’amadiskuru ya Président Kagame tuyasomera muri iyo poubelle. Umwana w’abahungu araseka, ati nanone bamvugiye ibyo ntavuze. Ati iyo image narayitanze koko, ati navuze ko internet ari nka poubelle, il y a une importante nuance en effet.

Voici les éclaircissements qu’il a donnés : Ati ubundi iyo ugiye guta ikintu muri poubelle, uyibona ko ari poubelle prévu pour ça, ntabwo wikanga ko uri buyanduze. Ubita mo sans réfléchir, kandi ntanukubaza ngo kuki ubitaye mo. Ati vous les Jeunes muri aha, niba mwaranyumvise nabi mbasabye imbabazi, ils ont mal interprêté iyo image nakoresheje, ariko mujye mwibuka ko kuri internet haba imyanda myinshi, niyo kwitonderwa igakoreshwa mubwitonzi bwinshi. Ibyo byo rwose nanjye nabishyigikira, kandi ni très clair. Ababa ino muri Canada muzi amafaranga Leta y’ino itanga chaque année pour protéger les gens contre les méfaits de l’Internet, nubwo hari byinshi byiza ikora. Ibyo numva kubitinda ho ari uguta umwanya.

Ikindi kibazo nakibajije ku matora : Ko twumva muteganya amatora dans deux ans, (d’après le 1er Ministre Makuza, cfr Jeune Afrique no 2099), c’est quelle forme d’élections ? Ni élections universelles, cyangwa ni autre forme d’élections, une autre invention ya FPR. Nti niba se ari élections universelles tel que tuzizi, partis politiques reconnus officiellement and ready to run n’izihe, ko niba muzatora en 2003, campagnes électorales zagombye gutangira sous peu, bizagenda bite ? Kuri icyo kibazo, ntabwo Bwana Muligande yantindiye, yanshubije ko ntagisubizo gihamye afite yampa ubu. Ati uzi ko amatora y’igihugu iteka aba ashingiye kuri Constitution, ati ubu twashyize ho commission ishinzwe kandi ifite inshingano zo kwihutisha ibikorwa de notre constitution, ati Imana nidufasha izaboneka vuba, maze tubone kureba modalités z’amatora en détail. Ati icyo numva nakwizeza, n’uko ikifuzo cya Lata yacu ari uko muri ayo matora haba harimo andi mashyaka, ati kandi hari chances nyinshi ko ariko bizagenda. ....-Reka mbonere ho aha ngeze, pour souhaiter bonne chance à la nouvelle constitution du Rwanda, (nabuze uko mbibaza Muligande). Mpeurutse gusoma kuri allafrica aho Tito Rutaremara yigambaga ngo avuye muri za prisons gushaka ibitekerezo byo kurema Constitution, ati kandi abanyururu barabishimiye ! Il n’aura pas fini de m’étonner ce young man !

Nabajije n’ikibazo kuri gacaca : Nti ko twumva ngo Gacaca izarekura abahutu bishe abantu bake, (c’est ma façon amère de le décrire) bakitahira comme si de rien n’était, nkaba numva impamvu zo kurekura izo ntindi z’interahamwe mumaze kwegeranya nyinshi, n’iki Leta iteganyiriza ibisigazwa by’Abatutsi bakiri muri za ruines, bipfumbase, à qui vous imposez dès-lors, cette ignoble cohabitation? N’avez-vous pas crainte des enfants (des deux bords) qui vont grandir dans cette atmosphère de tension et de haine toujours croissante, due à cette impunité collective, isa n’aho iconfirma ko kwica umututi atari icyaha nkuko twakuze ariko tubwirwa mu Rwanda?

Réponse : Muligande ati n’ikibazo réel Leta ifite koko, kandi twakiburiye igisubizo. Ati ndetse mwese turabiyambaje muri iyo débât, nimutugeze ho ibitekerezo byanyu kuri iyo point, nous on est débordés. Aducira umugani mwiza wa kinyarwanda (rempli de bon sens, à mon avis), ati burya utabyina ntasobanya, ati ariko ureba ababyina abona abasobanya. Iyo ngeso yo gucritiqua gusa mpora nyigaruka ho (cfr mon website), Abanyarwanda muri kamere yacu ibyo biratworohera koko. Yongeye ho ko bakeneye cyane abantu nk’Abapsychologues bo gufasha abantu nk’abo aliko ko ntaho babakura kubera amikoro Leta idafite.

Ikibazo cyanjye cyanyuma : Ntanubwo ari n’ikibazo, ni nk’urwenya (assez idiot de ma part devrais-je l’avouer, puisque j’aurais dû me douter de la réponse). Nabwiye Muligande nti ubushize hano Toronto habaye inama ya Arena. Nti muri iyo nama, j’ai fustigé beaucoup Sebarenzi muziza ko avuga ububi bw’Inkotanyi gusa sans rien proposer de mieux, nti none nawe rero uratubwira ibyiza by’u Rwanda gusa, umuntu akaba yakwibwira ko habaye Paradizo. Nti ubwo wagiye ucisha mo ukaba sincère, maze ukatubwira bike mubibi bihabera kandi ko tuzi ko bihari ? Ce que j’ai remarqué, tu ne peux pas décontenancer Dr Muligande aussi facilement. Il est toujours prêt à toute attaque et à toute évantualité, il répond positivement quand il le peut, et il avoue qu’il n’a pas de réponse au lieu de mentir, et je trouve que c’est admirable de sa part. Concluez ce que vous voulez là-dessus, car je sais qu’il y en a qui vont profiter de ça pour donner un coup sur le clou, nyamara simvugira Mivumbi kumuvumba. Ubwo rero Muligande yarongeye arisekera, ati mubyo Icyama cyanshinze gukora, ati n’ukuyivuga neza, no kuvuga ibyiza ikora, ati kuko abayivuga nabi n’ababona ibibi byonyine mubyo ikora ni benshi cyane, ati reka mbibarekere. Ubwo se uretse kwirarira, haricyo nari kongera ho koko ? Ni pénality y’umuheadi wa mugani wo mu Gakinjiro niba kakiba ho !

Ikibazo kigufi kandi kiza cya Muzee Rwangombwa : Ati ko mperuka hari projet ya Leta yo kumenya umubare nyawo w’abantu bishwe muri génocide, ati byaba bigeze he ? Ngira ngo yanabajije ikibazo kerekeranye na état d’avancement ya Constitution, ariko ubanza nabivuze ho. Kubantu bishwe, ngo haba hari un chiffre qui a été provisoirement avancé de 1 million 42 000 victimes, ati ariko biracyakorwa ho, tuzakomeza tubageze ho ibyacyo.

Ibindi bibazo byabajijwe na Émmanuel Luc, icya économie, ngo n’icy’amatwara ya FPR isa naho inyuranya ibikorwa byayo n’ibyo yahoze igendera ho muri programme politique yayo tuzi. (Ni nibeshya mumbabarire, c’est fort probable puisque je n’ai ni pris note ni rien enregistré. Kuri économie, simbitinda ho, Philibert Muzima yaarabyanditse, kandi ibisubizo ni bimwe. Muri rusange, ngibyo bike mubyingenzi byavuzwe ho mu masaha hafi atandatu twamaze muri iyo salle.

 Ikintu nzarangiriza ho iby’iyo nama, (ubu ndananiwe cyane nzakibashyirira ho ejo) n’ikintu cyadushimishije rwose, ndetse tugaha Dr Muligande amashyi menshi dukurikije uko yabidusobanuriye.

N’intambara yo muri Congo y’ejobundi, yatangiye le 18 mai dernier, n’ibyerekeranye n’ububanyi n’amahanga bw’ u Rwanda n’ibihugu duhana imbibi. Pour une fois, j’ai vu Dr Muligande un peu différemment. Il était très confortable kutugeza ho ibigwi by’Inkotanyi (avec raison d’ailleurs);il savaut tout ce qu’il peut savoir de ce champ de bataille. En un mot, ça nous a tranquillisé. Il avait des données suffisantes et détaillées sur ces combats, mbese aho ageza nk’umusiviliyani !

Ndabararitse rero, ejo muzabisome à la même heure et à la même adresse : (Suspens tragique? Début d’un long feuilleton, appelez cela comme vous voulez, muramuke, à demain..!)

Kugirango usome ibi, click here droite.jpg (3382 octets) : Inama ya Toronto, party II

A. Rurangwa

Back