|
. |
|
|
Taliki ya 2 & 3 Nyakanga, habaye meeting - marathon yamaze amasaha arenga
16 igizwe nabanyamulyango ba RPF batuye muli North Amerika.
Abali muli iyo nama bali bagamije principalement kurebera hamwe aho umulyango
wabo ugeze, bashingiye ku nshingano zawo zizwi, ngo barebe niba zikulikizwa
muli iyi gouvernement de transition, ngo banabaze niba recommandations zatanzwe
muli Michigani I zarakulikijwe.
...Ku
bwanjye, Twagize inama nziza cyane...! |
Ibyo ni ngombwa ko mbivuga , kuko mu bisanzwe nta discipline isesuye ikunze kugaragara mu manama dusanzwe dukora. Abanyamulyango nabo ubwabo muli iyo minsi uko ali ibili, berekanye ko bagikunze umulyango wabo koko. Ndetse jye nabaye pris de court numvise ibibazo bibazwa, byose bigamije kuvugurura imikorere iliho ubu. Buli wese wahagurutse ngo agire icyo abaza, wasangaga ababajwe namakosa yagiye aranga abatali bake mubahagaraliye umulyango wacu bali muli iyi Leta, kandi akifuza kumenya igihe byazabonererwa umuti kuko byihutirwa, kugirango abantu bumve ko bakwibona mubikorwa byabarepresentatives babo muli iyi gouvernement. Kandi rero s'ugusaba ibidashoboka, kuko twese twemeranya ko abakosa kugeza ubu atali bo benshi ! |
|
|
|
|
Kubera ko iyi nama nali nyilimo,
nasanze nta cyano lyaba liguye mbigejeje kubandi banyarwanda bagikunda
kandi bagikomeye kumulyango wahoze ali uwabo, RPF, batashoboye kuyiza
mo. Impamvu ya kabili ituma mbitekereza ntyo, n'uko RPF itakili mw'ibanga
ryo mw'ishyamba. Nkaba rero jye kuruhande rwanjye nta mpamvu mbona tugomba
guterwa isoni no kwamagana findi-findi ili mu mulyango wacu, kandi tuzi
neza ko findi-findi irutwa no kwemera ko so aroga, iyo wemera ko bishobora
gutuma abireka. |
|
|
Ushaka kuvuga ko gushyira inama y'umulyango kuli internet ali ugucumura,
n'uko azaba atajya asoma ibinyamakuru biva i Rwanda. Niba rero ibi mvuga
byarasohotse mubinyamakuru by'i Kigali, ntabwo byaba bikitwa ibanga. Et
puis, sinamena ibanga kandi nararahiriye kurigumya ! |
|
|
|
|
|
Nkuko bikunze kuboneka mu manama menshi yAbanyarwanda,
hali benshi bakunda gukabya, n'abandi bapfa kuvuga byo kwivugira gusa. Bene
abo, akenshi baba bajyanywe nibibazo ndetse nibitekerezo binyuranye,
kubera imibonere, imyumvire ndetse na intérêts zitandukanye.
Reka
rero ho s'iyo bivanze mo na fanatisme nk'iyo mbona ino, bwo biba urudubi.
Usanga hali ababa bajyanywe no kumvisha runaka na kanaka...Ngo nagende
namwunvishije...! Icyambere, bo ntabwo bali bapfuye. Icyakabili, ali nacyo gikomeye, il n'a pas pris conscience d'un impact potentiel ibyo bintu bishobora kugira, dans un futur proche ou éloigné, kumuryango wose. Ku
bwanjye, j'avais crû et espéré qu'il allait user de son influence, de
sa diplomatie et de son éloquence habituelle pour les retenir, n'ubwo
yaba réellement atalibyo ashaka. Ils ont délibérément pris
cette décision difficile, ce n'aurait pas été une occasion de dire ''
bon débarras''. Wagirango rwose bamushimye ahamulyalyataga.
Ahubwo n'uko ali umukristo, nali kugira ngo hali icyo yapfaga n'abo bantu
by'umwihaliko. |
Inama y'umulyango RPF - Inkotanyi y'intara y'Amerika
na Canada yabereye i Dowagiac - Michigan (USA) taliki ya 2-3 Nzeli
2000 Umuryango RPF - Inkotanyi uhagaze he kandi uragana he. IBILIMO 1. Ijambo ry' umuyobozi w'intara ya leta zunze ubumwe za Amerika Joseph Nsengimana. 2. Ijambo lya Tito Rutaremara : Amavu n'amavuko y'umuryango w'Inkotanyi na programme politike yawo. 3. Ijambo ry' umunyamabanga mukuru w' umulyango Dr. Charles Muligande : Aho umuryango uhagaze muli iki gihe. 4. Ijambo lya Dr. Alexandre Kimenyi : Aho igihugu gihagaze (uko umuturage abibona) 5. Ibitekerezo bya abaje mu nama byerekeye ibimaze kuvugwa. 6. Ijambo rya Richard Sezibera : Imikoranire ya ambassade n'abanyarwanda. 7. Ijambo lya vice prezida ushinzwe akarere k'iburasira zuba bw'Amerika, Augustin Kamongi : Imikoranire y'abanyarwanda n'ambassade y'Amerika. 8. Ibibazo n'ibisubizo 9. Ijambo ry' umuyobozi w' intara ya Canada Francis Kabango 10. Imishinga yerekeranywe no guteza imbere abanyamuryango ndetse n'igihugu cyacu. 11. Ibitekerezo by'abanyamuryango byerekeranye n' ibyavuzwe byose. 12. Imyanzuro 13. Ibyifuzo abanyamuryango bashaka kugeza ku buyobozi bw'umuryango. Kw'italiki ya 2 n'iya 3 nzeli 2000, inama y'umuryango RPF-Inkotanyi y' intara ya Leta zunze ubumwe z'Amerika n' intara ya Canada yateraniye i Dowagiac - Michigan. Inama rero yalimo n' intumwa z' umuryango zavuye i Rwanda, zaje ziyobowe n'umunyamabanga mukuru wa RPF Charles Muligande. Izo ntumwa zikaba zali zigizwe na Tito Rutaremara, Immaculée Ingabire na Paul Muvunyi. Mw'ijambo ritangiza inama, Joseph Nsengimana, umukuru w'intara ya Amerika, yavuze ko iyi nama iteranijwe no kurebera hamwe aho umuryango uhagaze muli iki gihe, ndetse tukareba n'aho ugana. Yavuze yuko hashize imyaka itatu intara y'Amerika yoherereje inyandiko ubuyobozi bukuru bw' umulyango, isobanura ibyo abanyamulyango batekereza kumulyango wabo. Mur'iyo nyandiko, halimo n'ibyo abanyamurya- ngo bifuzaga ko umuryango wakosora. Muli iyi nama rero bagirango basuzume niba ibyali bikubiye muriyo nyandiko ya mbere (Michigani I) byaba byarakozwe na : - Tito Rutaremara yagejeje kubali muli iyi nama amavu n'amavuko y' umuryango RPF-Inkotanyi. Yanavuze kubyerekeye programme politike y' umulyango. Tito yakulikiwe n'umunyamabanga mukuru wa RPF Inkotanyi, Charles Muligande. - Mw'ijambo rye, umunyamabanga mukuru yashubije bimwe mubibazo umukuru w'intara ya Amerika yali yavuze mw'ijambo rye atangiza inama. Hanyuma Dr. Muligande yanabwiye abanyamuryango ibyo RPF-Inkotanyi imaze kugeraho kuva aho ifatiye igihugu. Yanavuze kubyerekeye imikorere y' umu- ryango muli iki gihe. Nyurna y'ilyo jambo lye, - Professeur Alexandre Kimenyi nawe yavuze ku byerekeye imikorere y'ubungubu y'umulyango abanyamuryango benshi batishimiye. Yanavuze kubyerekeye ukuntu igihugu muri rusange ubungubu kimeze. Abanyamulyango rero nabo baje guhabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo byabo kubyerekeye amagambo yose yaramaze kuvugwa. - Richard Sezibera nawe yahawe umwanya wo kubwira abanya rwanda ibyerekeye imikoranire ya ambassade nabo. Mw'ijambo lye, Ambassadeur yavuze yuko imikoranire ya ambassade n'abanyarwanda itali shyashya mugihe gishize, aliko ko yemera yuko agiye gukora uko ashoboye maze imikoranire ikarusha ho kuba myiza mubihe. - Vice-Prezida w'umulyango ushinzwe akarere ka Amerika y' iburasira zuba, Augustin Kamongi, nawe yavuze ku mikoranire idatunganye y'abanyamulyango na ambassade. Mw'ijambo lye, yanavuze yuko ambassade yatumye habaho ibice mubanyamu- ryango, cyane cyane abagize akarere ka Washington DC. Abanyamuryango bahawe umwanya wo kubaza ibibazo. Ibibazo byabajijwe byibanze cyane cyane kuri izi ngingo zikulikira : 1. Umutekano mu gihugu. 2. Imikorere ya RPF- lnkotanyi abanyamuryango batishimiye. 3. Intambara yo muli Congo. 4. Imibanire itali myiza n'ibihugu bidukikije. 5. Imikorere y' inteko ishinga amategeko. 6. Uko abakozi bakorera gouvernema bashyirwaho. 7. Ifatwa nabi ly'abacitse kw'icumu. 8. Itotezwa ry'abavuka ku Kibuye. 9. Ibyerekeye ikulikiranwa n'ihanwa ry'abagize uruhare mw' itsembabwoko n'itsemba-tsemba. 10. Ibyerekeye kurwanya ruswa. 11. Ikibazo cy'abantu benshi bahunga. Nyuma y' ibibazo n' ibisubizo, umukuru w' intara ya Canada, Francis Kabango yavuze ku byerekeye uko umulyango watangiye muli Amerika. Yanavuze kubyerekeye imikorere y'umulyango muli Canada. Bamwe mu bali mu nama bagize icyo bavuga kumishinga yagiye itangira irebana n'iterambere ry'abanyamulyango ndetse n'iterambere ly'igihugu cyacu cy' u Rwanda. Imishinga yabwiwe abanyamuryango bali mu nama ni: 1. Hope for rwanda children fund ya Toronto/ Canada, umushinga ukorana na Tumurere, ufasha abana 100 i Rwanda. 2. Kids together summer program ya London. Umushinga wo guhuza abana b'abanyarwanda baba mugace ka London na Toronto. 3. New york project. Umushinga wo kwigisha abana umuco-gakondo n'ikinyarwanda. 4. Mulindi-Japan one love ya Ottawa / Canada. Umushinga ureba uburyo bwo gufasha ibimuga. 5. Rwanda-American foundation ya Michigan-Indiana / USA : Umushinga ushaka uko wafasha u Rwanda munzego zitandukanye. Abatanze iyi mishinga bavuze yuko atar'imishinga y'abanyamulyango gusa, ahubwo ari imishinga y'Abanyarwanda bose ndetse n'abanyamahanga b'inshuti z'u Rwanda. Nyuma yuko abanyamuryango babwirwa ibyerekeranye n' imishinga, bongeye guhabwa umwanya wo gutanga ibiterezo byabo ku byali bimaze kuvugwa byose mili iyi minsi ibili y'inama. Buri muntu wali mu nama yahaw'umwanya wo kugira icyo avuga. Bose barangije kuvuga, umukuru w' intara ya leta zunze ubumwe za Amerika, Joseph Nsengimana nawe yafashe ijambo agira icyo avuga ku byali bimaze kuganirwa mu nama, aboneraho n'umwanya wo kubwira abali mu nama ko yeguye kumwanya w' ubuyobozi bw' intara ndetse akaba anavuye mu muryango wa RPF-Inkotanyi. Avuga yuko ubuyobozi abusigiye uwali Vice-Prezida we, Augustin Kamongi, ubwo aba alisohokeye. Augustin Kamongi nawe arahaguruka, ati nanjye ndagirango mbamenyeshe yuko mvuye mu muryango w' Inkotanyi. Ubwo nawe aba arasohotse. Hanyuma umunyamabanga mukuru w'umulyango arahaguruka, ati mbasabye ituze. Ati ntabwo kuva mu mulyango kw'ababantu byatuma ibintu byose bihagarara, ati na Rwigema yaragiye umulyango urakomeza". Ati ndetse habaye hari n'abandi bashaka kuvamo nibavemo, kuko tudashaka ko hari uwakwicwa n'igifu kubera kuguma mu muryango atawushaka. Akimara kuvuga ayo magambo, Dr. Kimenyi Alexandre, umwe mu bantu bambere binjiye mu mulyango ino muri Amerika aba asabye ijambo. Nawe ati nanjye nagirango mbamenyeshe yuko kuva uyu munsi mvuye mu mulyango RPF-Inkotanyi. Hashize umwanya muto, Kimenyi yakulikiwe n'umunyamuryango wundi wali wavuye mu ntara ya Canada, Gahima Hiram wahagurutse akavuga yuko nawe avuye mu muryango RPF-Inkotanyi. Kuko mu basezeye halimo umuyobozi w'intara ya leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n'uwali amwungirije, nta muyobozi iyo ntara yali isigaranye kandi nta gibe cyali gihali cyo gutora abandi bayobozi. Inama yasabye yuko umunyamabanga mukuru w'umuryango ahamagara uwali wungilije umuyobozi w' intara wali ushinzwe akarere k' iburengerazuba bwa Amerika, akamusaba kuba ayobora iyo ntara by' agateganyo kugeza igihe abanyamuryango bazitorera abayobozi babo bashya. Abaye atabyemeye, inama yemeza yuko umuyobozi w'ishami rya Michigan / Indiana ariwe waba ayobora iyo ntara by'agateganyo kugeza igihe abanyamu- ryango bazitorera abayozi bashya. Umunyamuryango wali wavuye muli Canada asaba ijambo, arahaguruka ati "birababaje cyane kubona abantu batuvamo maze abandi tugakoma amashyi aho kubabazwa n'igenda lyabo. Ati ndetse ikibabaje cyane n'ukubona umunyamabanga mukuru w'umulyango avuze ati na Rwigema yarapfuye umulyango urakomeza. Ati ntagihe na kimwe bitababaza iyo ubonye abo mwali mufatanyije urugamba basezera. Ati ibi n'ibintu byali bikwiliye kubabaza abali muri iyi nama twese". - Turashimira cyane umunyamabanga mukuru w'umulyango RPF-Inkotanyi ndetse nabo yazanye nabo ku bw'ibisobanuro baduhaye byerekeranye na byinshi mu bibazo abanyamulyango bali bafite. Aliko kandi hakaba hakili byinshi mubyo twali twarasabye yuko byatungana mu rwandiko abanyamuryango boherereje ibiro bikuru by'umuryango muli nzeli 1997 bitali byatungana mu buryo bunejeje abanyamulyango, bikaba ahanini ali nabyo byateye abasezeye mu muryango gusezera. None rero twebwe abanyamuryango duteraniye muli iyi nama taliki 2 - 3 nzeli 2000, turashaka kugeza ibi byifuzo bikulikira ku buyobozi bukuru bw'umulyango: 1) Turifuza yuko inzego z' umuryango zikwiriye gusubira gukora kuva hasi ujya hejuru ntibihere mu nzego zo hejuru gusa. 2) Inarna igenewe gushyiraho itegeko -shinga ly'igihugu isabwe ko yajyamo abanyarwanda b'ingeli zose. 3) Hasabwe ko abantu bicwa mu bulyo budasobanutse, iby'iyicwa lyabo byakulikiranwa, bibaye ngombwa hakitabazwa commission independante. 4) Turifuza yuko iterabwoba mu gihugu, ari nalyo rituma abantu batali bake bafungwa abandi bagahunga, cyane cyane abatanga ibitekerezo bitandukanye n'iby'ubutegetsi, nk' abanyamakuru, abaserukira uburenganzira bw' ikiremwa-muntu n'abandi, byahagarikwa. 5) Guhana abanyamulyango bawukorera nabi aho kubakura ku milimo bakoraga nabi bakagororerwa iyindi, alibyo byabindi ngo umwana avuna umuheha akongezwa undi. 6) Turifuza yuko abategetsi baba mu mazu babohoje, badako- desha bareka gufata indemnites z' inzu cyangwa se bakariha leta amafranga yo gukodesha ayo mazu. 7) Inama irifuza yuko Leta yakomeza gufasha abacitse kw' icumu mu nzego zose nk'amashuli n'indi mibereho myiza, no gutera inkunga abagerageje kwifasha. 8) Abategetsi banyereje umutongo w'igihugu bakwiye kuwishyura ntibihagararire kubavana ho ikizere gusa. 9) Turifuza yuko hajya habaho gushishoza cyane mbere yo gushyiraho abategetsi mu myanya y'inzego za leta. Abantu b' indakemwa mu muco, mu myifatire no mu bushobozi. 10) Turifuza yuko ubucamanza bwaru shaho gukorana umurava mu gukurikirana abagize uruhare mw' itsembabwoko n' itsemba tsemba, bagahanwa aho gufungurwa tukabumva hanze y' igihugu. 11) Inama irifuza yuko umulyango wasubiza agaciro abawuteye inkunga mu buryo ubwo aribwo bwose mu gihe cy' intambara. 12) Turifuza yuko leta yashyigira byimaze yo umulyango ibuka uharanira imiberereho myiza y'abacitse kw' icumu. Mémorandum Kw'italiki ya 2 n'iya 3 Nzeli 2000, inama y'umulyango RPF-Inkotanyi y'intara za Leta zunze ubumwe z'Amerika n'intara ya Canada yateraniye i Dowagiac-Michigan. Inama yarimo n'intumwa z'umulyango zavuye i Rwanda zaje ziyobowe n'umunyamabanga mukuru wa RPF, Dr. Charles Muligande. Izo ntumwa zikaba zari zigizwe na Tito Rutaremara, Immaculée Ingabire na Paul Muvunyi. Inama yahsimye ibintu by'ingenzi byagezwe ho mu myaka itatu ishize nyuma y'inyandiko yali yoherejwe n'inama y'intara zacu zombi yabaye muri 1997 (Memorandum I). Iby'ingenzi twavuga ni ibi bikulikira: - Umutekano wo mu majyaruguru y'u Rwanda twagejejwe ho n'ingabo zacu watumye uturere twa Ruhengeri na Gisenyi twongera kugendwa. - Abanyamuryango ba RPF bitoreye abayobozi bakuru kandi inama nkuru y'umulyango ikomeza guterana kugeza ubu (bureau politiki) Abanyamulyango bali muli iyi nama basabye Intumwa zoherejye n'urwego rukuru rwa RPF zari ziyobowe n'umunyamabanga mukuru, Dr. Charles Murigande, kubagereza ibyifuzo bikulikira kubuyobozi bukuru bw'umulyango : 1. Inzego z'umuryango zikwiriye gusubira gukora kuva hasi ujya hejuru ntibihere mu rwego rwo hejuru rwonyine. 2. Umulyango ukwiye gusubiza agaciro abawuteye inkunga mu bulyo ubwo aribwo bwose mugihe cy'urugamba. 3. Abanyarwanda barashonje, inganda za leta zahaga abanyarwanda akazi ziragurishwa ku bantu bishakira inyungu zabo bwite. Abacuruzi barafunga kubera ko abaturage badafite amikoro n'ubushobozi bwo kugura ibicuruzwa. Programu yo kuzamura ubukungu bw'igihugu cyacu ikwiriye gushyirwa ahagaragara kandi igashyirwa mu bikorwa. 4. Abategetsi baba mu mazu babohoje kandi bafite "indemnites" z'inzu bakwiriye guha leta izo nzu barimo cyangwa se indemnites zigahagarikwa. 5. Abanyereza umutungo w'igihugu bakwiye kuwishyura, ntibihagararire kubavanaho icyizere gusa. 6. Inama igenewe gushyiraho itegeko-nshinga ry'igihugu isabwe ko yajyamo abanyarwanda b'ingeri zose, kandi ko hajya habaho gushishoza cyane mbere yo gushyiraho abategetsi mu myanya y'inzego za leta. 7. Ubucamanza bukwiriye kurushaho gukorana umurava mu gukurikirana abagize uruhare mu itsembabwoko n'itsembatsemba; bagahanwa aho gufungurwa tukabumva hanze y'igihugu. 8. Leta ikwiriye gushyi gikira byimaze yo umuryango wa Ibuka, kandi igaharanira imibereho myiza y'abacitse kw' icumu ntibakomeze gushinyagurirwa. 9. Ikigega cy'abacitse kw'icumu gikwiriye kubafasha mu nzego zose nk'amashuri yisumbuye na kaminuza ndetse n'indi mibereho myiza, nko gutera inkunga abagerageza kwifasha. Ubuyobozi bw'ikigega bukwiye guhabwa abacitse ku icumu, kuko ngo "agahinda k'inkoko kamenywa n'inkike yatoyemo." 10. Akazu mu gihugu cyacu gatuma abaturage bata icyizere cy'abayobozi. Kuba abategetsi bacu baga hakana bavuga ko ntakariho kandi ibikorvva by'ako bigaragara ni ukongera kuganisha igihugu cyacu mu rwobo. 11. Guhana abanyamuryango bawukorera nabi aho kubakura ku milimo bakagororerwa indi. Abo ni aka bamwe bajya kuba intumwa za rubanda kandi bari baragaragaweho kuba ingwizamurongo. Ibi akaba ari nka bya bindi by'umwana uvuna umuheha agahahwa undi. 12. Iterabwoba mu gihugu ari nalyo rituma abantu batari bake bafungwa abandi bagahunga, cyane cyane abatanga ibitekerezo bitandukanye n'iby'ubutegetsi bushaka; nk'abanyamakuru, abaserukira uburenganzira bw'ikiremwa-muntu n'abandi, bikwiriye guhagarikwa. Nta muntu n'umwe wifuza guhunga igihigu cye iyo gifite amahoro kandi akimerewemo neza. 13. Abanyarwanda baragenda bicwa, abandi bakazimira ku bulyo budasobanutse. Kugeza ubu nk'urupfu rwa Assiel Kabera ruracyari ubwiru. Leta ntabwo yigeze ikora anketi y'urupfu rwe kandi yali umukozi mukuru wayo. Ibi bituma abaturage bakeka ko leta ifite uruhare mw'iyicwa ry'abantu nka we. 14. Abaturage befite uburenganzira bwo guhitamo ubutegetsi bishakiye. "Ubwami" ntibwari bukwiye kuba impamvu yo guca ibice mu bantu no gutotezwa kw'abanyarwanda bamwe. Muli make ngizo ingingo z'ingenzi inama yacu y'intara zombi yagezeho. Inama yararangije isaba by'umwihariko abayobozi bacu kureba kure, bityo bagateganyiriza u Rwanda rw'ejo. Intego ya mbere y'umunyamabanga mukuru, yali ikwiriye kuba iyo kongera guhuza abanyamulyango bakongera gukorera hamwe. Ntibyari bikwiye ko abantu bava mu muryango kubera ko abategetsi bacu badashaka kumva ibyo banengwa mu mikorere imwe n'imwe yabo. Twibuke ko iyo imizi y'igiti imaze kubora kigwa nta kabuza. |
|
Il est vrai que sous Habyalimana, il y avait beaucoup de frustration des
Batutsi et des Banyanduga, aliko baliho...! C'est très différent. Aho gupfa
waba mubi, convenez-en...! Abantu barashize, abarokotse barabunza imitima, namwe bali bahanze amaso, mwaberetse ko mudahuje ibibazo. En réalité, ntawe mwigeze muhuza ibibazo n'umwe, uretse gushinga ikinyo ku kindi bakabafata uko muli, ubu nabyo bikaba byananinye. Vous nous avez embrigadés dans de fausses causes, nous vous avons suivis sans poser de conditions, sans savoir que vos seules ambitions étaient "le pouvoir", différent de celui dont vous nous promettiez. |
|
|
Profiter de la petite condition des gens, dans le
seul but d' assouvir ses soifs macho, c'est malsain. Cessez de prendre les
gens pour des idiots et accepter le concept de dialogue sans duel. Guca
ibisigazwa by' abatutsi mo ibice, voilà le dédut de la fin de votre éldorado. N'amenez donc pas le peuple à vous combattre, car ils vous combattraient toujours et en tout lieu, et je peux vous assurer qu'ils vous infligeraient une défaite historique, puisqu'ils ont des armes invincibles : La faim, la pauvreté, les larmes des orphelins, les pleurs des veuves désespérées, et que d'autre encore...! On ne vous combattrait jamais avec des armes de la mort, trève à la folie, le sang qui a coulé suffit, même si cela n'a pas tellement l'air de vous émouvoir, nubwo atali mwese, kuko hakili, tout de même, abagabo bakili bazima muli mwe, nabo bumiwe nka rubanda twese.. D'une part, vous vous débrouillez très bien avec les armes, mwadushwanyaguza... D'autres parts, non seulement plus personne ne veut entendre parler d'armes de la mort, mais aussi et plutôt, le peuple n'a pas besoin d'armes pour vous défaire. Igihugu kigeze aharenga, inzara n'ubushomeri biranuma, pendant que l'exportation des fonds publics, ziva i Rwanda zijya za South Africa n'ahandi hanze ngo zaba zimaze kurenga dix fois le maigre budget du pays. Démocratie mwaje murata, mwayihinduye gushwanyaguza, ugize icyo avuga wese kinyuranyije na orientation y'ibyo mutekereza, yemwe n'iyo mwamukekera ubusa, ntakabuza arapfa, ngo ni negative force. Qu'avez-vous fait de notre beau code de conduite ? |
|
|
Que vous avez été de bons rebelles? Que vous n'avez jamais su marquer la différence entre la vie en forêt et la vie en ville? Que vous étes des incapables et que vous le saviez? Ou, tout simplement, que vous auriez dû rester dans vos casernes, votre meilleur champ de compétence pour continuer à jouer votre meilleur rôle de défense et de garant de la paix, et laisser la politique aux hommes politiques ! Voici le drame qui fait l'objet de honte à ceux et celles qui ont milité avec conviction à vos côtés : Certains d'entre-vous ont foulé aux pieds la plus grande vertu de nos ancêtres, "Umurava" kandi wari indahiro ntarengwa dans notre ligne de conduite. C'est juste une poignée de gens qui font ça, kandi babikora kumugaragaro. None se ko umukobwa aba umwe agatukisha bose, ibyo mwese mukaba mubizi, kuki mubireka bigakorwa, tout en sachant les malheureuses conséquences qui s'en suivent ? Personne ne vous le pardonne, personne ne saurait vous le pardonner au lendemain d'un si lourd tribut payé par notre peuple. C'est cruel ce qui se fait à ces pauvres familles, orphelins et veuves aussi durement éprouvés. C'est à peine si on a le courage de retenir le venin qui coule dans nos veines à cause de la déception, de s'abstenir plus longtemps devant de tels cas préjudiciables. Qui suis-je, moi, pourriez-vous vous demander, pour soulever de tels propos ? Vous avez raison en effet, je ne suis absolument personne qui puisse attirer votre attention. Seulement prenez garde, des gens comme moi qui ne sont plus personne, nombreux à revandiquer le minimum du bon sens. Ça peut faire mal, en un moment donné, car le temps est là pour ça, il arrange bien de choses. J'estime qu'il est de mon devoir de citoyen convaincu, de vous prévenir : ''Arrêtez de vous mettre dos-à-dos avec votre peuple'', s'il vous plaît...! Depuis l'histoire de la terre, aucun empire, aucune armée, aucune stratégie guerrière, rien de tout cela n'a jamais pu vaincre la grogne du peuple qui revandique ses droits fondamentaux, le droit à la vie, entre autre ! Depuis six ans, nous vous avons vus à l'oeuvre, nous nous sommes donnés toutes sortes de bonnes raisons pour atténuer le malaise qui plane au-dessus de vos actes. Ngo nimubareke baracyashonje, baracyahuzagulika, bazamenyera. Abantu bageze nubwo bavuga bati no kubohoza ntacyo bitwaye kuko baje amara masa, baravunitse cyane kandi nabo n'abantu bagomba kugira aho baba. Tout ça dans l'espoir que vous finiriez par vous mettre à l'heure. Ubu rero, six ans de pourvoir plus tard, je vous le jure, ce n'est pas peu... Il est temps, pour ne pas dire qu'il est tard, que les choses changent. Le monde est fatigué de voir ce qu'il voit en vous, en nous par voie de conséquence. Muri mwe, hari inkozi z'ibibi zirirwa zita abandi ibyitso n'ibipinga, ngo niba negative forces, ngo niba barakuriye i Rwanda ntaho bataniye n'abahutu, ngo niba bataraje kurugamba ntabakagire icyo bavuga, n'indi micafu myinshi y'imvugo mbi yadutse ubu i Rwanda ntakwirirwa nsubira mo. Negative forces nyazo, n'abakora cyangwa bavuga ibintu nk'ibyo. Twishakira umwanzi kure rero, ari muritwe. Ni twe twiyanga ubwacu, tukanga n'igihugu cyacu twarwaniye igihe kinini, tukakibona hamenetse amaraso mwese muzi uko angana. Harageze gushyira agatima impembero ibintu bigasubira muburyo. Mwaretse tugahagurukira rimwe tukarwanya ibyo bintu, tugafatana mu mu mugongo, tugafasha Présida wa Republika kwamagana abo bononnyi, maze mukareba ko isi yose itajya de notre côté, AHO GUTANGIRA KWICA MO UDUCE NK'UTU NSENGIMANA, KIMENYI, GAHIMA NA KAMONGI batangije uyu munsi wa none ! Aliko ndibwira ko bibeshye, kandi ntibatinze kubyibonera. |
|