Ubuhanuzi
n'ubucurabwenge (Magayane na Domitilla)
Hari umuvandimwe uherutse kungezaho igitekerezo
cya Magayane, akigereranya n'ubuhamya bwa Maman Domitilla, nsanga ari
ngombwa ko nabigeza kubasomyi; Yatangiye agira ati:
Muribuka
ko Magayane, umugabo wavukiye muri préfecture ya Ruhengeri, yavuze
byinshyi ku mahano azabera mu Rwanda. Ntibyatinze byose byarabaye twese
turabibona, kandi abenshi barabisuzuguraga ngo ntashingiro bifite. Mu
byo yavuze akanabizira, akabifungirwa muri prison spéciale ya Ruhengeri,
arinayo yaguye mo, twafatamo ibyingenzi bikurikira:
1)
Uguhunga kwa Kanyarengwe Alexis (wari umugaba w'ingabo)
2)
Ugufungwa kwa Lizinde wari ushyinzwe
iperereza rikuru ry'igihugu, kimwe n' ukurekurwa kwe nyuma yuko igiti
cy'inganzamarumbu cyari kiri imbere yagereza ya Ruhengeri cyumiye nkuko
Magayane yari yabihanuye, n'ihene batazi aho iturutse yinjiriye muri iyo
gereza nkuko aribyo Magayane yari yatanze ho ikitegererezo (signe précurseur).
3)
Intambara ikomeye izaba mu Rwanda, hagapfa abantu
batabarika, akihanangiriza abantu ko mu guhunga umugi wa Kigali, ko bazirinda
kunyura amajyaruguru, kuko abazanyura iyo nzira bose bazahura n'ibyago
bikomeye cyane.
Mwiboneye
amakuba abantu baciye i Goma bahuye nayo, cyane cyane bava muri Kigali.
Twibuke ko abahutu bari kuri Goma batari interahamwe bose uko bakabaye.
Bari bavanze abicanyi n'impunzi zisanzwe. Muri bo, 100.000 bisaga byajye
kwicwa na Cholera. Abandi batagira umubare bicwa n'abasoda n'interahamwe
bababuza kugaruka i Rwanda. Aha service zimwe zemeza ko hapfiriye hafi
1.000.000 by'abaturage b'inzira-karengane, bakaza kugwa mu mashyamba,
biyongera kuri miliyoni irenga y'Abatutsi bari basize batsembatsembye.
Ibyo byose uwo musaza yari yarabivuze.
Magayane
yivugiye ko ubutegetsi bw'umugore nibugera mu bushorishori,
Habyarimana ake kazaba kageze, ntibyatinze, Mme Agatha yabaye Premier
Ministre, ibyakurikiyeho twarabibonye.
Magayane
arongera ati Habyarimana azicwa n'inyamaswa y'ihembe
rimwe (aha abazi gushishoza bavuga ko yaba yaravugaga missile)
ariko abantu kubyumva. Yongeyemo ati Urwanda ruzategekwa n'umuntu uturutse
hanze, kandi akazategeka igihe kingana n'umwero w'amasaka, (aha ngo yashakaga
kuvuga imyaka itandatu Bizimungu yategetse). Twibuke ko amasaka yerera
amezi atandatu..!).
Arongera
ati: Kigali izasigara ituwe na mbarwa, kandi
umuntu ajye kurahura i Kantarange, Urwanda rutuwe n'ibihunyira; ibi byose
twarabyiboneye n'amaso.
Maman
Domitilla :Jye
sinera ko ibi yaba ari Domitila ubivuga ubwe nubwo ntamuzi!
Mama-Domitilla nawe ukomoka i Murenge ho muri Zaire , mu buhamya bwe,
akimara gupfa akajyanwa mu ijuru, akaza kuzuka, akagaruka nyuma y'iminsi
4, yazanye ubutumwa bugaragara, kandi bwo kwitonderwa. Ushishoje neza,
usanga ahubwo ibintu avuga ari polotiki kandi mbi, ishobora guca ibintui.
Mu
gice cya nyuma cy'ubuhamya bwe aragira ati:
Ibi mvuga nibyo nabwiwe ndi mu ijuru, nasabwe kutagira icyo nongeraho;
nicyo nkuramo, kandi ko ngomba kubibwira abantu bose, bagahinduka inzira
zikigendwa.
Aho avuga ngo " anti-christ " ni umwe mu bategetsi
Urwanda rufite, ukomeye cyane, utavuguruzwa, bita Afandi PC; nkurikije
uko uyu mugabo twaganiriye yabinsobanuriye. Yemeza ko Anti-christ ari
umuntu tubana. Inyamaswa iri ku gise avuga, ikanatera imbabazi ni ugutabariza
abana b'abanyarwanda, aho bababwira ko bafite insyo zizasya amasaka bejeje,
kandi ko azaborohereza guhunga, bakanga akabamenesha cg se akabatoneka.
* (Iyi nvugo y'uyu mubyeyi ntabwo jye nyunva n'ubwo
nibwira ko nzi ikinyarwanda neza).
Avuga ko anti-Christ ahabwa ububasha n'abantu bari kuri iyi
si (aha ngo yaba yarasobanuye ko ari COMMUNAUTE INTRANTIONALE imutera
inkunga, cyane cyane igihe yafashe bamwe ikabazirika amaboko, abandi ikabaha
ibirwanisho, abandi ni nka ba Museveni bamushyigikiye kimwe nabo bise
ibyitso bamukorera).
Aravuga ko iyo nzoka isa namwe mwese, ikaba ifite amayeri
menshyi (guhimbira inzira-karengane amakosa batigeze bakora, kandi amahanga
yose akabyemera; akanakingira ikibaba abagizi ba nabi ngo batazajya kuburanishwa
muri TIPR).
Aho avuga ngo " Langi tatu
": - Umweru: Uwo muntu azababeshya
ngo azanye amahoro; ahagaritse ubwicanyi, itsembatsemba n'itsembabwoko,
ibintu byiza byinshyi (amazu - kubohoza) bose bamuyoboke, kandi anafashe
benshi, bati dore uwo twari dutegereje! - Umutuku
: Niyo yazana amahoro ate, azaba yaramennye amaraso y'inzirakarengane
nyinshyi, zitagira kirengera; kandi azakomeza kumena andi menshi y'abera
(nawe se murebe amaraso y'abatutsi bari mu Rwanda bitwa ngo impamvu batapfuye
n' uko bakoranaga n'interahamwe; amaraso y'aba Perezida 2 BOSE hamwe n'abafasha
babo b'inzirakarengane za Byumba; Kigali; Nyakinama(grotte); Nyamutera-Gitarama;Kibeho-Kinigi,
Giciye n'ahandi ntavuze, imirambo yanamye mu mashyamba ya Zaire (Tingi-tingi;
Ubundu; Masisi; KISANGANI, Mbandaka (wendji); mu makambi n'ahandi henshi
ntarondoye...); ukubitereho amaraso y'Intama z'Imana:
Abasenyeri 4 BOSE; abapadiri iryaguye; ababikira, abapasitoro
n'izindi ntama z'Imana z'ubwoko bwose; ariko ngo abazaniye amahoro! UMUKARA:
Ngo niyo yakora ibyiza ate abeshya, isi ikamuyoboka; ikamuramya; azaba
mubi kurusha abayobozi bose bamubanjirije (abategetsi bose baranze
Urwanda)
-Guhambwa kwiyo nyamaswa igice cya mbere: Anti-CHRIST akora
yihishe inyuma y'abantu kuko akiboshywe (aha yihisha inyuma y'abitwa abategetsi
b'abahutu nka Pasteur Bizimungu n'abandi bameze nkawe, akikorera ibyo
ashatse, bikitirirwa bo, kimwe n'amahanga yamufashije gusoza umugambi
we wo kwanga amasezerano ya Arusha ku mugaragaro, KANDI WARI UGAMIJE AMAHORO
nyakuri. - Ntiyakora kumugaragaro. Niyo mpamvu asenya amashyaka yose ashyira
mu gaciro; agatera ubwoba za Eglises zose anariko afunga abayobozi bayo,
akanafunga akirukana za "ONG"; akanyereza bamwe mu bavugisha
ukuri nk'abacamanza: Ba Nkubito, Cyiza; Alype n'amashirahamwe arengera
ikiremwa-muntu yose agatotezwa kugira ngo adashyira ahagaragara ibibi
bikorwa n'ubutegetsi.
Ibyo byose ngo bizakomeza kugeza igihe Yezu azamushyirira ahagaragara,
natikosora ngo ahe abana b'Urwanda amahoro, kuko abababaye aribenshi cyane,
kandi uburakari bw'Imana buri hafi kwigaragaza.
Inyanja itukura : Azakora ibimuguye neza ngo arambe ku ngoma;
ariko amaherezo azatabwa mu muliro; ariyo nyanja yaka umuliro ajye kuba
hamwe n'umuhanuzi w'ikinyoma.
Naho mu gitabo cya AMOSI, inzara avuga , s'inzara y'ibiryo,
si inzara y'ibinyobwa, ahubwo n'inyota n'inzara byo kumenya ukuri ku byabaye
mu Rwanda, bikajya ahagaragara, enquêtes zigenga zigakorwa, abateguye
umugambi mubisha bakamenyekana, bakajya ku karubanda; bagakanirwa urubakwiye,
kuko Yezu ubwe yivugiye ngo "ibiboshywe kw'isi; no mu ijuru bizaba
biboshywe "kandi ukuri kuri hafi kugaragara.
Nti mumbaze ngo hasigaye igihe kingana iki, kuko Imana ifite ingenga-bihe
yayo n'ukuntu iyibara. Icyo nzi ni uko ukuri kuzamenyekana, kandi Abanyarwanda
bagakizwa, bakoroherana; bakababarirana; ariko bazi neza amavu n'amavuko
yibyateye amahano yabahekuye. Ngibyo ibisobanuro nahawe n'inararibonye,
kandi ushishoza, akanashyira mu kuri.
Igihe kirageze rero ngo abana b'Urwanda baruhuke imiborogo; bature kandi
batuze; ariko bajye bibuka kubishyimira Imana yo yaboherereje ubwo butumwa
ibucishije ku baja bayo. Imana ishimwe iteka ryose. Amen
Babillard |