Banyarubuga muraho,
Nkuko
ubushize nabigize mu nyandiko, kuri article ya Semakweli yari
yise "TROIS HOMMES ET UN COUFFIN",
niba utarayisomye urebe kuri babillard y'iyi site urayibona,
n'indi yise "ITUZE", n'ubu numvise
nagira icyo mvuga kuri iyi MIBEREHO YA RUBANDA.
Nibyo
koko, burya amagambo aryoha asubiwe mo. Inyandiko iyo yabaye public,
iyo ariyo yose, nibyiza kugira icyo umuntu ayivuze ho, n'ubwo
mbona abenshi mutabikunda, uretse iyo ari amazimwe mbona abenshi
aribyo bijukira. Ubishaka kandi yumva yabishobora, ajye atanga
son point de vue kubivugwa, bifasha abandika n'abasoma.
Aliko
cyane cyane birubaka, ikibi n'ugutukana, naho entre-chocs na intincelles
des idées contadictoires ntako zisa. Ahanini nibyo tubura
ngo dutere imbere nk'abandi. Idées zashunguwe mo inkumbi,
umurama wazo wera imbuto, niyo imvura yabura, zo no kumabuye ziramera.
Moi j'y crois en carré !
Mboneye
ho kuvuga akantu gato kubisobanuro Nkubito yatanze, kubamubuza
gusohara ikinyamakuru ke kuri Ibuka-L. Ndacyayisenga
ati Nkubito komeza wiyandikire, ati aho kwica Gitera, nzica ikibimutera.
Nanjye ntyo. Bisangwa nawe yaravuze ati ahubwo uwareba uko yamugorora.
Bisangwa, igiti kigororwa kikiri gito,
iyo kimaze kuma, ukigoroye cyavunika.
Simvuze
ko ari Nkubito gusa, urebye Abatutsi benshi ukuntu twakakaye,
ntanumwe wagorora ngo areke kuvunika.
Ese barakuburiza iki kwandika ko ntawe ugomba guhezwa kumbuga
public? Jye umuntu utanga igitekerezo ke, yatanze n'izina rye
nyarwo, atihisha inyuma y'ibirunga bya jungle du web, ntampamvu
agomba gupfukiranwa, niyo yaba avuga bibi, bigera ubwo bimugaruka,
agasa nabyo. Ese hari umunyarwanda waba ugitinya kumva ibibi ?
Kuki niba udakunda ibyo Nkubito yandika, utareka kubifungura?
Vous ne pouvez pas résister à la tentation ? Bisome
cyangwa ubireke ! Nutabifungura ntuzabimenya. Jyewe inyandiko
ze, inyinshi ndazanga personnellement, ariko hari n'izimenyesha
ibyo ntakamenye autrement. N'ibya Rucagu mbona tubisoma nkanswe
ibya Nkubito...! Reka nikomereze ibyanzinduye :
Arthémon
Rurangwa
|
| Cher Semakweli,
Une fois de plus, nkuko n'ubundi byigeze kugenda
muri za articles zawe précédents, nasomye iyi nyandiko
wise imibereho ya rubanda rwa giseseka, ndasubira ndayisoma bwakabiri,
nsanga hari byinshi ntumva aho bihurira na rubanda rwa giseseka.
Mubyo watubwiye byose, kuko wavuze kubitari bike mugihe kimwe,
nta nakimwe gisobanura uko kizakorwa, n'ingamba zafatwa kugira
ngo gishoboke.
Ahari nuko utabaye mu Rwanda, maze hakaba hari
réalités zaho udashobora kumva, wabyongera ho kuba
libre penseur, bikaba insobe n'inshobera-mahanga kandi ari ikinyarwanda
ubivuga mo. Ubundi articles zawe, buri gihe ziba zirimo ibitekerezo
byiza, aliko ibyinshi ntabwo bifatika. Umbababalire ntukeke ko
sous-estima ibyo uvuga, au contraire, ndatanga point de vue yanjye
uko nyumva, niko nsanzwe kandi urabizi. J'ai à avoir avec
l'article lui-même, mais absolument rien avec la personne,
kandi ni PUBLIC. Kubwanjye rero, ibyinshi mbibona mo kuba ari
trop théoriciennes. Plus concrétement nk'iyi
nyandiko ndimo nsubiza, nabuze aho nyihera ngo nyumve.
Irasa cyane n'iy'abanyapolitiki bo kw'isi hose
mugihe cy'amatora (discours électoraliste). Na
none kurundi ruhande, ikongera igasa n'ibyo ino bakunze kwita
discours du trône, ubanza n'iwacu bihaba, niho usanga uwatorewe
kuyobora igihugu cyangwa province agira survol y'ibigomba gukorwa,
bakazarinda barangiza mandat yabo bitarakozwe. Kandi iyo bavuga
ayo madiscours, baba bari conscients ko ari amagambo masa.
Mubyo watubwiye, hari ibyo wavuze byantangaje
cyane, ndetse nkaba ntaguhisha ko nabaye déçu par
rapport à de telles propositions venant de toi, kuko ubundi
nkuzi ho ubushishozi n'ubuhanga de rare niveau, sinkuryarya, nta
nibyo menyereye muri kamere yanjye, kandi s'ubwambere mbikubwira.
Uragira uti ko Abanyarwanda basigaye bavuga icyongereza
n'igifaransa, bahinduye ifaranga ryabo rikaba Euro cyangwa Dollar,
ko ryarusha ho kugira agaciro, rikaba à l'abri des oscillations
de dévaluation ! Wabyise ko byabaha inoti zidata agaciro...
!
Mon cher ami, je ne veux pas vexer personne, mais
je comprend difficilement comment une telle suggestion peut être
parachutée de nulle part, articulée par Semakweli,
ikaba imwe muri za angles de vision yakura u Rwanda mumage rurimo.
Je ne suis ni économiste ni rien d'autre
par rapport à ça, donc je peux me tromper kandi
ntitubipfe, aliko iyo proposition yawe ntabwo ishoboka. Je ne
t'apprend rien en te disant que bidahagije guhindura izina ry'amafaranga
ngo rigire agaciro. FRW, uyise EuroRW,
cyangwa $RW, ntacyo byahindura na kimwe kumibereho
ya rubanda rwa giseseka, bibaye bidashingiye kumutungo, PNB, puisque
celui-ci ne peut pas tomber du ciel. Niba numvise nabi ibyo wanditse,
nubinsobanurira ndagusaba imbabazi, njya numva nabi kenshi.
Nkubito mubintu yisobanuye mo, yise réponse
générale, yagize ati Abanyarwanda akenshi ntabwo
dusoma, ahubwo twihutira gusubiza, niyo waba usomye paragraphe
imwe, ugasubiza umuntu utarumva icyo ashaka kuvuga. Nibyo abenshi
bakora koko, kuko niba articles yawe abantu bayisomye yose uko
ireshya, (pas en diagonal), hari ibibazo baba bakubajije, nabitegereje
sinabibona. Aliko nabonye hari uwabishimye, kuko burya abantu
ntabwo twumva kumwe, niyo twasoma bimwe.
Dore urundi rugero, jye mbona ko usimbuka za étapes
zikomeye kandi nyinshi. Mbere yo kutubwira les avantages des résults.
Byaba kimwe no kubwira umuntu uti ugiye unywa amata, ukarya amagi,
ugasoza ho amacunga n'amapapayi, ugakora sport, wagira ubuzima
bwiza. Ngira ngo umuntu yabanza akamwereka uko abona ayo magi,
n'ayo mata...
None se ko uragira uti hakwiye kubakwa za hotels
na za dancing club kumazi, nka za muhazi na za lac Ruhondo,
ukirengagiza cyangwa ukaba utazi ko mbere yo kubaka izo
hotels, hagomba gukorwa byinshi, nka za infrastructures routières,
uzi ukuntu zihenda, mperuka km imwe
d'une route butumée mu Rwanda yararengaga miliyoni 6, ubwo
ndavuga imibare ya kera cyane. Hagomba assainissement des lieux,
hagomba immenses réseau de distribution d'énergie......Ese
ubwo urumva izo hotels zizaboneka ryari, urebye izindi priorités
z'indarane, z'inzitane, hirya no hino zijojoba mu gihugu ?
Ntiwumvise abana bapfira mubitaro bavuzwe na Nkubito,
ngo kuko iwabo batashoboye kuriha frais d'hospitalisation ? (Uretse
ko byo ari imikorere mibi, ndetse irengeje kamere, kuko ntiwaba
urimo kubaka Sharaton hotel nkuko nabyumvise niba aribyo, na villas
ngo zaba ziboneka hake, niba nabyo aribyo, maze ngo ubuze ababyeyi
gucyura abana bavutse, barinde bapfira mubitaro kubera inzara,
maze n'intumbi zabo ubabuze kuzihamba ? Ubwo ndasubira mu nkuru
maze gusoma zanditswe na J.C. Nkubito, niba arizo cg atarizobyo,
sinabimenya !).
Ukongera uti hakwiye kubakwa za gari ya moshi,
zaturuka kubiyaga bigari byose, zikazana ibintu
mu gihugu. C'est un très bon point en effet, aliko se birashoboka
? Semakweli koko, ubona ibyo bintu bizashoboka vuba, cyangwa se
no mumyaka 25 iri imbere ? Projet ya chemin de fer imaze imyaka
itakibarika muri gahunda z'u Rwanda guhera ku Ngoma y'Abadage.
Ubwo nayo yari ukuva Dar-es-lam ukagera ku Rusumo (uko mbyumva).
Ko relief y'u Rwanda ugomba kuba uyizi, n'abafite
ibihugu bishashe, infrastructures za train ukaba uzi uko zingana,
ubwo u Rwanda rwabyigondera koko ? Tuvuge niba Kinshasa na Kigali
bagize ubumwe bufatika, bagashaka guprolongea ligne de chemin
de fer kuva muri Kivu pour avoir accès au pacifique nk'uko
ubivuga, imisozi ya Ruhengeri na Gisenyi, ni hehe wacisha gari
ya moshi kugirango igere i Kigali ? En un mot, ntaho.
Simvuze ko techniquement bidashoboka, ahandi babicisha
munsi y'imisozi, cyangwa bakayisatura. Aliko menya ko plus ubikora
utyo, niko coûts zizamuka. Ese ubwo nk'uwo muhanda wazaramira
iki, niba wakuzura nyuma y'imyaka mirongo 30, kandi ushyize igihugu
mu madeni (avec intérêts) azishyurwa mu myaka amagana
n'amagana ? Ibyo jye mbona byarutwa no kwemera bagakora imihanda
myinshi kandi myiza, n'ubwo yaba iri en terres battues, (uko bareshya)
hakaboneka akazi kenshi muri transport routier nkuko byigeze kuba
ho, abahabaye barabibonye. Icyokora wenda iyo train ya Rusumo
yo ibonetse byaba byiza, ho haranashashe, ubundi u Rwanda ni ruto,
amakamyo yakora ibisigaye, kandi hakaboneka akazi k'ingeri
nyinshi, kadasaba ubuhanga buhanitse, maze
kakaramira imbabare bwangu. Ba kigingi, abahoma
amapine, abacuruza lisensi, abacuruza amagi n'amandazi ku ducentres
duto, na restaurents ngufi, na
lodging modestes,
etc....Uko bareshya...You know....!
Ikindi nacyo cyantangaje, n'aho uvuga uti wafata
province cyangwa district, ukayiha umukire, akayishakira partinership,
maze bakayizamura, bafatanije na diaspora y'abantu bahaturutse
baba hanze. Iyo nayo iranyereka ko utigeze umenya ibyigeze kuba
mu Rwanda rwa kera niba atari ukubyirengagiza. Leta y'Abahutu
ba Kinani yagiranye amasezerano na Leta y'iwanyu aho mu Bubiligi,
pour un exemple. Haba za conventions de jumellage entre les communes
du Rwanda et de la Belgique.
Muri izo commune, ndibuka ko commune yacu (Musambira)
yari jumellé à une commune de Belgique yitwa Wolluwe
Saint-Pierre (sinzi n'uko mubyandika). Bourgmettre, (uretse
ko ataranajijutse bihagije), bari baramugize umugaragu wabo, kandi
imyaka yose bahamaze, ntakintu kigaragara bamaliye iyo komine
yacu, uzahagere urebe.
Umuntu umwe bakijije, barangiza bakamwigisha kwica
abatutsi, yitwa Iyakaremye Abdallah, en élevage de lapins
et poules. Niba utamuzi, uzabaze inkuru ze n'ibyo yakoze muri
94. Niwe wicishije Abatutsi ba commune yose, ndetse n'izo baturanye.
Ngibyo ibyavuye muri iyo jumellage. Ibyo sinkubeshya n'inkuru
nzi by'imvaho, ndetse ntunabiharire .
Hari izindi commune qui, à travers ces
parrainages, zashoboye kubaka za centre de santé, za projets
de petit ou de grand élevage, (j'ai même eu l'occasion
yo gukora muri imwe muri izo type de petits projet pendant au
moins 3 ans, inyinshi wasangaga ari chapeautés par AIDR,
nkorana n'abo bazungu) aliko ugasanga icyo bagamije ari plus
main-mise sur tout, bakagira
contrôle, naho ubundi développement
ya rubanda yo ntabwo yari problème yabo.
Uretse nabene izo jumellages, uzarebe na projets
za LONU uko zikora, kandi arizo zipfa kugira inzira, kuko nibura
byo biba bidaturutse mw'isanduku imwe y'igihugu runaka. Malgré
tout, ntibabura gushaka CONTRÔLE politique, d'une
façon ou d'une autre, kandi ndibaza ko
ntawakwifuza gusubira muri iyo nzira nubwo tukibakeneye bwose,
aho byatugejeje twese turahazi. Mpora nibuka umuntu watwigishije
ikintu kitwa "INSTITUTIONS FINANCIÈRES INTERNATIONALES.
Burya utazi ubwenge ashima ubwo koko, uwo yanyumvishije ko nta
nabuke ngira, aho ndangirije iyo cours yatwigisha ga.
Reka ngira n'icyo mvuze kuri Diaspora watugejeje
ho; ni koko yakora byinshi, la sinérgie. Il est vrai que
beaucoup de choses pourraient être faites à travers
ce chenal, comme diraient mes voisins, les "Anglo-saxons".
Aliko se kandi, reka turebeshe amaso plus réalistes.
Fata dispora cubain, yo muri Calfornie. Ubu se twabigereranya
ho ? Not at all.
Turi bangahe ? Abahari se bo bafite iki bimariye kigaragara ubwabo,
uretse no kukimalira abandi ? Ucishije mu kuri wibaza ko ari bangahe
? Numvise ngo mu Bubiligi muri nka 12 mille, nabyo nabyumvanye
Nkubito; ndibaza ko ariho hari benshi, pour plusieurs raisons
évidentes.
Reka rero abe ari mwe mfata ho référence,
kuko ari ho nawe ubwawe uba, maze umbwire pourcentage y'abantu
banyu bameze neza, bifashije sans trop de peine, (par trop de
peine ndashaka kuvuga za welfare, amadeni y'amashuri, cg travaux
forcés zo muri za factories), maze bakaba basagurira ho
n'abandi bari mu Rwanda, bene wabo cyangwa abandi, après
avoir payé les factures twese ababa hanze tuzi !
Est-ce que sur izo 12 000, mufite mo nibura nka
deux mille (soit 1/6) assez confortables, qui pourraient initier
un ou plusieurs projets zifatika ? Byantangaza.
Akenshi si umutima mubi, ni ukwibura. Il faut
dire le mot, n'ubukene.
Tout le monde (ou presque) vit sur
la corde raide, n'ukumva ngo abantu baba za Burayi
gusa. Hari abameze neza, c'est sûr, aliko se ni bangahe
? Oui, des tout petits projets, sur coup de cotisations de 20
à 50 $ par mois, abantu BEMEYE
kujya hamwe, zagira ibyo zihindura, aliko se bangani iki ?
Reka ndangirize kuri ka paragraphe wise "TUZA
DUTURANE"
Nako kantunguye
rwose. Iyo njya kuba wowe, mba nabyise, CECEKA
DUTURANE. Ndaguha urugero ruto, kandi ntugire ngo hari
icyo mfa na Leta. Ntacyo. Ndemera rwose ko iyo Leta ifite inshingano
y'umutekano w'igihugu na réconciliation, ndetse nta n'ukundi
mbona byari kugenda. Aliko kurundi ruhande, nibaza ko bitoroheye
abantu batuye mu Rwanda.
Semakwali ko nibaza ko uri umututsi, (je ne mets
pas ça en doute, gusa tuziranye kuri iyi forum ntahandi).
nkubwo uwaguturanya n'interamwe ifunguwe, yarishe murumuna wawe,
ikakwicira umuryango ikawutsemba, ubireba, ukaba nawe ubwawe uri
igihirivi, aho aziye agahora agucira mu maso ngo wandondogozi
y'agashyondori we... WATUZA UTE
NGO MUTURANE ? Wigeze kwandika ikintu kitwa ITUZE,
nabwo uribaka icyo narikubwiye ho. Ntatuze, il n'y a pas de paix
wa mugani wa GROUPOV niba warayibonye. Nako warayibonye, merci
kuba waranyunganiye nsaba Abanyarwanda kuzajya kuyireba, cyane
cyane Abahutu ntimuzahatangwe, nibura byatuma mugira isoni n'ikimwaro
(ndavuga abatawuneye).
Again, ntabwo ndwanya réconciliation, jye
ari nkanjye mbifite mo uruhare, mbona ko mbere yo kwiyemeza GUTURANYA
KU GAHATO abicanyi n'abarokotse, ntaho bitaniye
no gutiza umurindi interahamwe.
Reka ndangirize kuri incident ibishye cyane yabaye
mu Rwanda. Umututsikazi warokotse, wiciwe umugabo yaraturanye n'umuhutukazi
ufite umugabo ufungiwe ubwicanyi. Bagahora bacyulirarana. Umututsi
akamubwira ngo reka wumve, ikigabo cyawe kiborere muri prison
nibura cyumve... Bukeye gifunguwe, wamuhukazi abwira iyo ndondogozi
y'umututsi, ati mbese ko umugabo wanye yagarutse, uwawe
azagaruke ryari ? Sijye wa hera ! Hari
byinshi nari kuvuga kuri iyi nyandiko, ariko ndekeye aha.
|
Inyandiko ya Samakweli
IMIBEREHO MYIZA YA RUBANDA RWA GISESEKA
INTANGIRIRO
U Rwanda rwashoboye kwirwana ho mu bintu byinshi
imyaka ishize. Rwabonye ko akimuhana kaza imvura ihise. Ibyo byateye
imbaraga n’ibindi bitekerezo ko u Rwanda rwa kwirwana ho
no ku bindi cyane cyane kurwanya ubukene bwa rubanda rwa giseseka
no kuzana lero imibereho myiza (le bien-être socila) kandi
bijyanye n’ubutabera (la justice).
Itsemba bwoko nalyo lyabereye isomo abanyarwanda
kuko aharaye inzara hara muka inzigo. Ko kandi ubutegesi bubi
bwose ntahandi buganisha bitari umwiryane no gusubirana mo. Ninacyo
gituma imitegekere myiza y’iguhugu (la bonne gouvernance)
ituma habaho imibereho myiza (bien être social) ya rubanda
rwa giseseka.
Abanya makuru b’isi yose bashimye umutekano
igihe cy’amatora . Ese byaduha icyizere ko u Rwanda rushobora
gusibwa mubyo bita " zone rouge " idatuma abashora mari
bazizana mugihugu, kuko baba badafite garanti za assuransi zabo
?
Twakwizera ko uwo mutekano wavuzwe mwisi hose,
wabaye urugero muri Afrika yose, wazatuma ba mukera rugendo bagana
i Rwanda ? Nabyo nubundi bulyo buzana amadevize mugihugu, bikazana
u bukungu .
N’ubuhe bulyo bundi haza amadevize m’u
Rwanda , haza inganda, hashingwa iyindi miganda mu cyaro ikura
abantu m’ubushomeri ? Imibereho myiza( le bien être
social) yagerwa ho ite kundi niba abari mugihugu badafatanye munda
nabari hanze( synergie avec la diaspora) ?
N’ubuhe bulyo ibiciro bitazamuka kurusha
imishahara ? Nubuhe bulyo umutungo wa rubanda rugufi wagenzurwa
n’amashyirahamwe arengera abaguzi (associations des consommateurs)
?
N’ubuhe buryo ubushobozi bwo kugura bwa
buri rugo( le pouvoir d’achat des ménages) bwakwiyongera
?
Ngibyo bimwe mubyo duteza impaka abahanga mu bya
ekonomi bazatwunganira muriyi nyandiko y’urunaana rw’abubatsi.
INDIRI N’IMIZI Y’UBUKENE
Indiri n’imizi y’ubukene (les causes
structurelles de la pauvreté) mu Rwanda ijya gusa niyo
mugihugu cya Bolivie. Nkicyo gihugu, u Rwanda ruragoskwe (enclavé).
Kandi ubutaka ni buke ugereranije n’abaturage uko bangana
babusaranganya, n’ivuka ryiyongera.
Ubukene buri mu byaro (campagnes) nabwo bushingiye
ahanini ko benshi bata ibyaro bakajya kwirunda mu migi(engorgement
des villes).
Ubucuruzi nabwo bwikubiye gusa mumurwa mukuru
wa Kigali nindi migi mike.
Ikindi Bolivie ihuje n’u Rwanda, nuko kera
ibyo bihugu byombi byari bigari, bakabigabanya mugihe cy’ubukoronize.
Ese u Rwanda niba rwarakabakabaga i Turi ntirwahataye petroli
yari kurukiza ? u Rwanda rw’ubu ni ruto cyane ugereranije
nigihe cya Rwabugiri.
Kubera ko u Rwanda rutagera ku nyanja, ibyinshi
byashoboye gukiza u Rwanda bigengwa nibindi bihugu birukikije.
Bishobora no kuruniga bibishatse ntirushobore kwigobotora no kuruhanya
muri za
Takse (taxes). Ikindi kuzana ibintu mu ndege birahenze
cyane. Nyamara ibinyuze mu mihanda cyangwa muri gari ya moshi
(train) bihendutse kurusha ho.
N’ubuhe bulyo ibihugu byafatanya ngo habe
gari ya moshi iva kunyanja ikagera kuyindi inyuze m’u Rwanda
? Ese ntakuntu ibiyaga byose byahuzwa na za gari ya moshi, Kivu,
Tanganyika,Victoria n’ibindi ? Ese ibihugu byitwa iby’ibiyaga
bigari (CPGL) byabona plan Marschall yababonera iyo gari ya moshi
ibisabanya? Icyo gitekerezo gishyizwe mukwigwa no mumikorere (faisabilité)
byavana u Rwanda mukugotwa, kandi rukaba koko nyabagendwa. Imibereho
myiza y’abanyrwanda yagerwa ho koko bidasubizwa inyuma kandi
bitari ukwirarira.
Leta yunze ubumwe y’Amerika muri konstitisiyo
yayo yemeza ntashiti ko mugihugu cyabaye mo jenoside izatabara
kandi izashumbusha no gusana ibyononekaye byose. Ninacyo cyari
cyatumye ibanza kutemera jenoside yabaye m’u Rwanda. None
se ko byemejwe n’isi yose, u Rwanda rwabona uko rufashkwa
? Nubwo bata ruhoza amarira nibura baruvana mubukene, nubwo ntawuzura
abigendeye . Kubera ko kandi nanone " aharaye inzara haramuka
inzigo ", nukurimbura imizi itera jeoside aho iva ikagera
ngo habe umutekano n’umunezero mu rwa Gasabo.
IFARANGA RY’ U RWANDA
Ibihugu byinshi bifite ifranga ribibiranga nk’ibendera
ryabo. Ariko menshi ntagaciro agira ndetse ahora ata agaciro burigihe
nkiyo petroli izamutse na za takse zikiyongera. Ibyo nabyo bitera
ubukene bwa burigihe kandi budashira.
Ni ubuhe bulyo u Rwanda rwahindura amafranga yose
rufite mumadollari cyangwa mumayero ? Ese byagabanya koko ubukene
? Byakungura iki yemwe bahanga muri ekonomi ngo mudusigurire.Ese
ko u Rwanda ruvuga icyongereza n’igifransa rushyizeho amyero
n’amadollari y’abanyamerika ntibyagumishaho inoti
zidata agaciro ?
Ariko lero nukubanza kwibaza niba u Rwanda rufite
ikigega gihunitse(reserve) bihagije muri banki nassiyonali yo
guhindura amafranga y’abanyarwanda yose ngo buri wese agire
mu madollari cyangwa mumayero amafranga afite.
Ikindi ni ukwibaza niba ibicuruzwa hanze biva
m’u Rwanda(exportations) bibona amadollari ahagije kugirango
atange garanti ihagije azenguruka mugihugu kandi ajyanye nibyo
igihugu gikeneye. Ikigoranye ariko nuko ibigurwa biva hanze(importations)
bigenda bigabanya ayo madevize.
Mubyukuri ibihugu byinshi by’Afrika bikura
amadevize mu mfashanyo no munguzanyo(dette).Menshi lero hafi yayose
aturuka hanze kurusha uburyo bayibonera ubwabo mumasoko yabo no
mubyo bacuruza. Lero nukureba uburyo ubucuruzi bwabo bwa ndani
(marché intérieure) bwaba buhagije kugirango habeho
iyo rejime ya amadevize, igumishe ho amayero n’amadollari
ihagije kandi igumye.
Kandi
lero mubindi bihugu bifite ubutaka bukize na petroli butanga za
garanti kuri ubwo bukungu kugirango ibiciro bitazahinduka (stabilité).
Ese gaz metani ya Kivu irahagije kugirango itange garanti ?Ese
u Rwanda rubaye nk’ubu Swissi bugakurura za banki bashora
mo amafranga adatanga imisoro kandi agira inyungu (paradis fiscal)
byaruha izo garanti ?
Twibuke
ko igiciro cya petroli na essensi cyizamuka m’u Rwanda ahanini
giterwa na za tagise, na transport, na monopoli mubucuruzi bwa
essensi. Ariko bigatuma ibiciro byose byiyongera nkaho iyo essensi
igiciro cyayo kizamuka ari imbarutso cyangwa igipimo cy’umuriro
utazima w’ubukene.
Ariko
lero guhinduraamafranga yose muma dollari (dollarisation) bituma
ibihugu bidacura andi mafranga yabo.Kuri urwo ruhande, u Rwanda
rwahabwa isaruti kubera ko rutigeze rucura andi mafranga ngo babone
uko bahemba abakozi babo, cyangwa bashobore kugura abaturage.
Ibyaribyo
byose byaba ngombwa kwiga uburyo umunsi abanyamahanga bazimana
imfashanyo yabo ituruka hanze aho u Rwanda ruzavana amadevize.
Nicyo gituma gufatana munda hagati yabatuye mugihugu nabari hanze
(diaspora) ari ngombwa. Ko aho kubwira abantu ngo nibave iyo bari
bose batahe mu rwababyaye, impaka zagirwa ko bitaruta ko buri
wese yahubaka ikintu kizana amadevize, kandi u Rwanda rukaba nyabagendwa
(circulation des biens et des personnes), kuko ubukungu buzanwa
n’ibigenda bigaruka (mouvement) by’urusobe.
IZINDI
MBAGA Z’INYABUTATU
Immana
yirirwa ahandi igataha i Rwanda, nkuko basogokuru babivuga ga.
Kuberako umutekano ari wose, kandi igihugu kikaba nyabagendwa,
Turisme ishobora kuzana amadevize menshi. Ariko hari nubundi buryo
bwatuma haza devize nyinshi mugihugu,bijyanye nibitekerezo bishya
no kurema (créativité) muri gacura bwenge.
Iki
gihugu cy’u Rwanda nicyo cyambere muri Afrika cyagize impunzi
rugikubita, hafi ya za indepandansi. Lero abana bavukiye mumahanga,
bakuranye nabene igihugu cyabakiriye , barareranwa nabo, baba
incuti . Abo bana bafite abo biganye ubu bafite imyanya myiza
mubutegetsi no munzego zose. Nubuhe bulyo umwana w’umunyarwanda
kavukire ufite nasiyonalite y’aba Candada, utuye mumugi
runaka(nka Montréal), yafatanya n’umunyekongo biganye
i Likasi , basangiye akabi na keza, kubulyo bashinga entreprise
iva Canada, ikajya Congo, inyuze m’u Rwanda ? Mbese muyandi
magambo ubulyo abana babyirukanye bashinga inganda n’ibindi
mubihugu bitatu bituma habaho iteka madevize atembera nk’umugezi
w’amazi udakama?
Ibyo
nibyo nise inyabutatu y’ubukungu (trépied du développement).
Kandi lero ufata ihene ayifata igihebeba. ONG cyangwa assossiassiyo
yabyiga igafasha abasore n’inkumi bakora izo za synergies
nshya, zitigeze zikorwa mw’isi yose.
Kubera
ko ikizakiza u Rwanda kizava mu bitekerezo bishya by’abantu,
mu kurema gushya kutigeze kubaho ahandi. Ikindi ubusanzwe ngo
" incuti ikurutira umuvandimwe ". Kuki abasore n’inkumi
batabigerageza ? Aho gushaka akazi nibashinge imishinga yabo.
Leta nayo imaze kumva icyo gitekerezo yabibafasha mo uko ishoboye.
Birashoboka
ko ndetse n’abanyarwanda bashimye ubushyitsi muri Camerouni,
Burkina Faso,, Tanzaniya, Afrika yepfo n’iya ruguru, Australiya
nahandi, bafatanya n’incuti zabo nshya kurema ubucuruzi
bwinsobe mubihugu binyuranyije, ariko harimo u Rwanda rubabereye
gahuza milyango.
AGATSIKO
K’ABUBATSI
Ubundi
buryo bwo gukura u Rwanda mubukene ni ugushaka agatsiko k’abubatsi
(groupes ou conglomérats d’ entrepreneurs de grande
envergure). Baba abanyarwanda cyangwa abanyafrika bakize baturuka
Nigeria, Camerouni (Fotso), no mubihugu b’abarabu, n’Aziya.
Mbese
birashoboka kureba abakire cumi nababiri (12) babavuka rwanda,
kuburyo buri mukire wese afata imwe muri za provinsi z’u
Rwanda nka se wa batisimu (parrain) agatoza abasore n’inkumi
gushyira ho imishinga yabo ?
Ese birashoboka ko kanaka w’umukire cyane, bamushinga kuzamura provinsi runaka by’umwihariko, mu nzego zose, zaba iz’amashuri, ibitaro,turisme, ariko agashaka nabandibakire aziranye mwisi hose ngo bazamure iyo provensi ive mukene ?Provinsi se zimaze kubona abakire bazitaho batirunze bose i Kigari, kandi bitabujije umutura rwanda kujya kwishakira akazi muri provinsi yose ashaka, ntibyateza ipiganwa ryiza ry’abashora mari mugihugu ?
Ibyo bintu se byateza koko imbere igihugu cyangwa byateza umwiryane n’umururumba wakoreka ahubwo igihugu ? Nubuhe bulyo aba depite n’aba senateri bashya babyiga ngo bizamure za provinsi zabo bahagarariye? Ese
ishyari ryabandi bato bakennye ryatuma icyo gitekerezo kibona
inzira ? Ntibavuga ngo bariya barariye bareke natwe turye kandi ntabushobozi abo bakene bafite bwo gushora imari badafite ? Ese abategetsi babyemera batabifitemo inyungu kugiti cyabo ? |
Nubuhe buryo bundi bwo kuzamurira rimwe za provinsi bidashingiye kwironda kubava mu karere kamwe no kubwoko, bigashingira k’ubushobozi na desantralizassiyo ? Nubuhe bulyo bwo gushaka za rukuruzi zivana abantu mumigi zibashyira mu cyaro aho babona akazi, hashinzwe inganda nshya ? Garanti
k’umukene w’umuhinzi n’isuka ye n’umurimawe,
k’umworozi n’inka ze cyangwa ihene ze ya gwatisha,
k’ubuzima nukongeraho gato inyungu ijyanye nubuhinzi cyangwa
ubworozi, cyangwa ubukori kori akora, ugereranije na za kredi
z’ubusanzwe.
Ikindi
cyashoboka hari inyungu nto (taux d’intérêt
bas) nuko nibyerekeye sport byatera imbere kuko byagurwa cyangwa
byakorerwa mugihugu, nuko buri wese yakwiga amashuri ashatse kuri
kredi nto yishyura buhoro buhoro. Akava m’ubujiji, akiga
umwuga ashatse igihe ashakiye.
Icyo
gihe lero n’izindi banki zisanzwe mugihugu zagabanya ibiciro
by’inyungu n’inguzanyo, kugirango zidahomba cyangwa
zidafunga. Murilyo piganwa ry’ibyo zatanga (services) niho
imibereho myiza y’abaturage yazamuka n’ubushobozi
bwo kugura murugo (pouvoir d’achat des ménages).
Kubera ko gushaka za garanti zihanitse abaturage badafite, bituma
amafranga abyagira aho, adashobora gukoreshkwa.
INGORABAHIZI
Mbese
abanyarwanda bafite amatwara yo kugira initiative, kurema (créativité)
cyangwa se bagendera kubandi ? Ese bakora icyateye noneho bose
bagahombera hamwe ? Ese amategeko abuza gupiganwa kubi (concurrence
déloyale) yakomera ate ?
N’ubuhe
bundi buryo abashomeri bagabanuka aho kugirango babe urufaya bashukwa
nuko ufite akazi agaburira ingo cumi. Nukuvuga ko nta gushyingura
gushoboka( épargne) ahubwo nukuguza bidashira, Ibyo biri
mubituma lero nta investisema ibaho.
Ese
ko ibiciro by’amakawa n’ibindi byacurujwe hanze biva
m’u Rwanda , ngo bishoboke kubona amadevize, bitangirwa
hanze , byashoboka bite ngo igihugu kive murizo ngorane ?
Byagira
akamaro se gushyiraho ibindi bihingwa bishya abanyarwanda batamenyeye
bakabyitabira ?
Ese
byashoboka kugira ngo imidugudu ikorwe neza kubulyo abantu bayigana
ngo habe amasambu manini ituma ubuhinzi bwiyongera , ndetse n’ubwatsi
bwinka bukarushaho kuboneka ? Ni ubuhe bulyo za distikti za piganwa
kugira imidugudu myiza zifatanije na bo muri diaspora bahakomoka
?
Birashoboka
se imyanya ibonetse yashyirwa mo za park abantu batemberera hafi
y’umugi ngo babone umwuka mwiza n’imibereho myiza,
no kongera gutera amashyamba nayo azana umwuka mwiza ?
IMYUMBATI
NA SOYA
Ese
ko abanyarwanda bamenyeye kurya ibishyimbo n’ibijumba, ibirayi
n’amashaza, igitoki n’intoryi, bakwemera guhindura
bagafata soya ibaha (protéines) imbaraga kurusha ho ?
Soya
ifite ubwoko bwinshi burenze makumyabiri n’icyenda. Soya
kandi ishobora koza ubutaka no gutuma burushaho kwera. Ibyo bose
bijyanye no guhindura umuco w’abanyarwanda. Birashoboka
se ? Ariko ubwo benshi bagenze ibihugu byinshi bashobora guhindura
uburyo bwabo. Ngo " ugiye iburyasazi azimira bunguri ".
Naho
imyumbati nayo ifite byinsi yakungura. Baramutse bayejeje cyane,
ishobora kuva mo za amidon zijyanye no gukora ibidodwa(industries
textiles), bashobora gukora mo za platre zikoreshkwa mu bitaro,
zishobora kuva mo za Kol, zishobora kuva mo za Fer bashyira mubiribwa
by’ingurube. Ibyo biribwa byakoreshkwa m’u Rwanda
cyangwa bikaba exportations mubihugu byorora cyane izo ngurube.
I Buraya nahandi, ngo igihugu cyongere amadevize.
Hari
ahantu hasanzwe hadahingwa, hatera ndetse hateye inzara (Gikongoro,
Mutara), aho hantu bahazanye amazi nkuko babikora muri za desert
cyangwa muri Israel , byashoboka ko haba ibihingwa bisanzuye (cultures
industrielles). Bahimirije Soja n’imyumbati byakiza abatuye
murako karere, kuko byabazanira ubundi bukire batigeze.
INZIGA
Z’URUSOBE
Baca
umugani mugifransa ngo " ntawushyira amagi ye yose mugitebo
kimwe ". Nicyo gituma muri desantralizasiyo, buri provinsi
yafashkwa n’abaturuka henshi , mubyo nita inziga z’urusobe(cercles
concentriques).
Ese
hari ikizira ko buri provinsi y’u Rwanda yagira byumwihariko
mubyerekeye ubutwererane na partnership n’igihugu kimwe
mubyateye imbere muri Aziya ? Nyuma yaho se iyo provinsi nanone
yashaka indi mishyikirano n’ubutwererane n’imwe muri
leta zunze ubumwe y’Amerika ? Yakongeraho se urundi ruziga
rw’ubutwererane na kimwe mubihugu by’abarabu cyangwa
Amerika latine ? Ngizo inziga zurusobe, n’imfashanyo zurufaya
zitikanga ko kimwe mubihugu gifasha haricyo bizatwara kiramutse
kivumbuye.
Buri
provinsi igiye igira inziga eshatu zidahuje, zazamukira rimwe
uko ari 12 , kuburyo zipigana mubukungu, mumibereho myiza aho
kwirirwa bivovota ngo runaka araruriye wenyine, cyangwa ho hari
utuzu twa runaka na runaka.
Abari
hanze y’igihugu nabo(diaspora) bashobora gufashkwa na za
konsula z’u Rwanda zaba zarashinzwe mu migi yose ikomeye
mubihugu barimo, kugirango bazamure za komini bavuka mo, cyangwa
nindi yose bihitiye mo. Lero nuwakwanga ubutegetsi buriho, ntibyamubuza
gufasha ishuri, ibitaro cyangwa inganda , imfubyi n’abapfakazi
aho ashatse hose. Utabigize nuko atishoboye cyangwa yikunda kugiti
cye.
Izo
nziga zurusobe zifasha muri za provinsi, distrikti ,na komini
zatuma abantu bareka kwirunda i Kigali bakaha umwuka (desengorger
kigali) kuberako bazajya gushaka ubukungu n’imibereho myiza
muri za komini no mucyaro.
Ariko
lero twibuke igicamurundi na rugondihene iri muri za " Accords
de Lomé " yahindutse mo " Accords de Cotonou
", nibindi byerekeranye na za accords de commerce biboha
ibihugu. Nukureba ubulyo intiti zacu dufite muri za Kaminuza zabyiga
ngo izo nziga zurusobe zishoboke, bitagonganye nizo accords.
IMIGI
MININI NA ZONE FRANCHE
Imigi
minini, Kigali, Butare ,Byumba, Gisenyi, niyindi yose yashobora
kugira na yo by’umwihariko ubushyikirane n’ubufatanye
(partnership and cooperation) nindi migi yo mwisi ikomeye. Nkuko
Roma yabigize na Kigali, ntacyabuza ko Ruhengei na Tokyo, Gikongoro
na Chicago, Cyangugu na Pékin , nahandi muyindi migi bagirana
imishyikirano by’umwihariko, Kibuye na Venise, Mutara na
Toronto, ndetse nakongeraho nindi migi yo hanze ikomeye byikubye
incuro eshatu nka za nziga z’urusobe.
Iyo
mishyikirano n’ubufashanye bushobora gushingira kuri "
atouts " buri mugi w’u Rwanda ufite, nko kuba hafi
y’amazi, nko kugira sports, za théatres, za cinéma
, n’ibindi byinshi.
Ariko
lero mbere yo kujya kure cyane, birashoboka ko imibanire n’iyindi
migi y’abaturanyi, nindi y’afrika byakwiyongera. Nukureba
ubulyo ibihugu n’imigi duhana imbibi byafashanya, bikuzuzanya.
Ni ukureba uburyo ibyiza dufite baza kubifata iwacu kandi natwe
tukajya gushaka iwabo icyo baturusha.Abantu ni Magirirane kandi
ifuni y’ubucuti n’akarenge. Tukibuka kandi ko "
akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze ".
Naho
" zone franche " zubatskwe mumbibi z’imigi mikuru,
ndetse gato hirya yiyo migi zaba rukuruzi ngo abantu bajye yo
bahe umwuka iyo mugi bo kubyiganira yo. Bitume habaho imibereho
myiza.
KILOMETERO
NO KUBARA IMISORO
Ubu
abantu benshi bikubiye i Kigali no mumigi . Ubucuruzi n’inganda
byirunze muriyo migi. Ndetse n’amashuri ya Kaminuza. Ubusanzwe
amashuri meza akomeye yubakwa mu Cyaro ahateza imbere. Nubuhe
bulyo bundi bwatuma abantu bareka kwirunda mumigi ngo batume ihumeka
(desengorgement des villes) ?
Ese
abantu bavuze bati uko kilometero zingana kuva i Kigali kugera
aho umushinga (entreprise) uzubakwa, imisoro izagabanuka bijyanye
nizo kilometero(proportionnellement), ntibyatuma mucyaro hatera
imbere ? Nukuvuga ko uko ugenda wigira hirya y’imigi ariko
imisoro igabanuka.
Ese
byashoboka ko nanone imisoro igabanuka bijyanye nuko abashora
mari bazaba bashinze amashuri y’imyuga n’ubukori kori
ijyanye nibyo buri Provinsi ikeneye ngo bayiteze imbere ? Ayo
mashuri ya sport n’imyuga cyangwa aya turisme, ubuhinzi
n’ubworozi, yajyana n’ubukire iyo provinsi isanganwe,
na za atouts izindi isanganwe, kugirango bayizamure kurushaho.
Mbese
uwakubaka amahoteri meza iruhande rw’ibiyaga dufite Burera
na Ruhondo, Muhazi na Kivu kubulyo nanone imisoro igenda igabanuka
uko kilometero ziyongera uva i Kigali ,ntibyateza imbere turisme
muri utwo turere Immana yahaye ibiyaga byiza ?
Nubuhe
buryo kuribyo biyaga haba za " centres de conférences
" , haba ihuriro ry’abaturuka mw’isi hose ngo
baharuhukire kandi bahigire byinshi mw’ituuze n’umwuka
mwiza ? Ese uwahasyira za dancing na Cinema abasore n’inkumi
bahagana ? Uwahashyira se restaurants nziza abashora mari bajya
kubonanira yo ? Ngibyo muri bimwe intiti zacu zakwiga. Buhoro
buhoro nirwo rugendo.
GACACA
YO GUSOMA NO KWANDIKA
Ntabwo
imibereho myiza yagerwa ho abantu badahagurukiye gusoma no kwandika.
Abirabura ,cyane abanyarwanda ntibafite " culture de lire
". Ntibasoma, ntibandika, bumva impuha, ntanubwo banyomoza
ngo bisomere.
Nkuko
abantu bose bagombye kugira iranga muntu rya sport, bagombye kuzagira
buhoro buhoro iranga muntu rya biblioteki ajya gusoma mo. Abakozi
ba Leta bagombye kugira amasaha yitegeko yo gukora sport no gusoma.
Nukuvuga ko buri muri ministeri haba ho ahobakorera sport naho
basomera, habujijwe byeri n’itabi.
No
mucyaro, hagombye kubaho Gacaca isuzuma guteza imbere gusoma no
kwandika .
Nubuhe
buryo Gacaca y’ubucamanza izakurikirwa na za Gacaca z’ubumenyi
n’ubukorikori, kugirango isooko y’ubumenyi n’ubuhanga,
isooko y’ubushobozi n’uburere bwiza bigere kubaturage
bose baza Komini ?
Nubuhe
bulyo " local defense " yakorwa naho mu kwiga gusoma
no kwandika , kugirango habe indi defense ivana abaturage mubujiji,
izamura ubumenyi, kugirango ingirwantiti nka Mugesera Léon
na Bagosora Théoneste batazongera kubaroha muruzi kuma
radiyo ? Ese bamenye gusoma no kwandika, hari uwakongera kubata
murwobo no mumwijima ?
Kubera
ko mu cyaro ntabindi bibarangaza, bashobora kwitabira gusoma no
kwandika, bakaboneraho gushinga za Sinema, ndetse buhoro buhoro
hakigiskwa za Computer. Nguko uko Gacaca y’ubumenyi n’ubukori
kori yazamura icyaro, yahafasha kugira imibereho myiza, kwisomera
ibiciro no kumenya kubara ndetse no kuzigama, bijyanye na "
gestion " cyangwa " management " y’ibyabo
bwite.
Ese
izo gacaca z’ubumenyi ntizafashkwa na ONG " SomAndika
" irwanya analphabétisme,kubulyo nayo yashyigikirwa
na UNESCO ? Icyo gitekerezo cyakwigwa n’ababishinzwe, kuko
kuva mubukene bijyana kenshi no kuva mubujiji, no kumenya gusoma
no kwandika. Ibyo biri mu bizana imibereho myiza.
COEFFICIENT
DE GINI
Niba
" coefficient de Gini " ari igipimo cyerekana igabagabana
ry’ubukungu cyangwa isaranganya ry’amikoro mu gihugu,
kubaturage bose, nukwitondera uburyo bamwe bashaka kubikora ,
cyangwa kugarura, kugirango iryo gabagabana ritazajyana n’imihoro
cyangwa imiborogo.
Ikimenyetso
cy’ubureshye cyangwa ubutaryamirane mu mikoro y’igihugu
kigomba kutitwaza amoko (ethnisme),uturere (régionalisme),
cyangwa aho abantu bavuye mbere yo gusubira m’u Rwanda (népotisme
et lobbing).
Kugirango
jenoside itubere isomo ntizongere kubaho , kugirango amacakubiri
atitwaza iryo gabagabana, nukureba uko ubukungu bushya bwaremwa,
kugirango ndetse ubukire bwo mu cyaro burute ubwo mumigi.
Ntawutanga
icyo adafite kandi ntawugabana ikitariho. Nugushaka kandi ubulyo
haba " tribunal du travail ". Ni uguteganya ubulyo uwimbaraga
nke arengerwa na za " syndicats " ngo batamwambura ibye
kugitugu. Ndetse nukwiga ubulyo haba za gacaca mu kazi ngo bo
kwirukanira ubusa, biturutse kuri " harcellement moral "
cyangwa " harcellement sexuel ".
TUZA
TUBANE NEZA
Imibereho
myiza ntishobora kuba ho abantu bataretse gushyamirana no guhohotera
abandi.
Mumwaka
wa 1985, Prezida Habyarimana amaze guha Peugot nshya Musenyeri
Bigirumwami, yaramubajije ati ese nibande bategetsi batatu wambwira
bazavugwa mumateka y’u Rwanda ?
Nyiricyubahiro
Musenyeri Bigirumwami yamushubije nta shiti, ati : Uwambere ni
Rwabugiri kuko yaguye u Rwanda, akarugira rugari cyane, akaruhesha
icyubahiro n’ishema, agatuma rudasonza, akaba rero yarubakiye
ubuvi n’ubuvivi.
Ati
: Uwa kabiri ni Kayibanda, kuko yakuye mu batutsi umuteto no kwiyemera,
akabatera kutirara no kwirarira. Yazamuye abahutu atuma beema.
Kandi nubwo yabaje ingoma mumarira no mumaraso, yabaje ingoma
itigeze ibaho, kandi wenda itazava ho, ariyo Republika.
Ati
: Uwa gatatu n’uzagarura abatutsi barashize mo umuteto,
akaba garurira intebe n’icyicaro m’u Rwanda,akavana
mubahutu ubwicanyi no kutubaha ikiremwa muntu (yarataramenya ko
hazaba jenoside mu myaka cumi, nyuma y’indagu ye, yarataramenya
n’izina ry’uwo muntu, nkeka ko ari Kagame, kuko ariwe
wabigize).
Amaze
kubivuga, Prezida Habyarimana yajunguje umutwe ariko ntiyagira
icyo amutwara. Ntiyamwatse n’imodoka amaze kumugabira. Musenyeri
yakundaga kuvuga ngo : " Nushaka wemere igifafa, ariko ukore
neza uko umutima wawe ukubwira ".
Iyo
ndagu n’ibisobanuro bya Musenyeri Bigirumwami buri wese
ashobora kubireba uko abishatse.
Icyingenzi
nuko Musenyeri yerekanye ko gushyamirana no kurata ubwoko, ntaho
bizageza u Rwanda . Ko isomo rya mbere ari " Tuza Tubaane
". La TOLERANCE est l’une des conditions pour le bien
être social.
Igikomeye
si ukuvugisha ukuri gusa (dire la vérité), ikirushije
ho gukomera ni kuba ho uko uri (être vrai), no koroherana
(tolérance). Kandi nyamara nibyo bitera umunezero n’imibereho
myiza. Nguwo umurage wa Musenyeri Bigirumwami, umunyarwanda wese
ashobora kuzirikana kugirango atere imbere.
Ntabwo
Leta ishobora gutera imbere ngo iteze ighugu imbere idafite opozisiyo
nyakuri iyikubita umunyafu, iyivana mo umuteto no kwirara birimo
kwirarira. Kubera ko kandi benshi bibagirwa vuba (la mémoire
courte).
Ntabwo
opozisiyo nayo yagirira akamaro igihugu idafite leta y’ingufu
bapigana muri projet de société , ngo ihige kandi
yerekane ubushobokere bwabyo(faisabilité),bidashingiye
mu kwihorera n’inzigo. Kuko inzigo ihuma ubwenge.
Lero
uguhiga ubutwari muratabarana. Kandi ubugabo ntibuvugwa burarebwa.
Opozisiyo yubatse amashuri mu cyaro, ishyirishije ho inganda na
za dispensaires zivura abaturage byarushaho gupigana kwiza, byazana
imibereho myiza kuri rubanda rwa giseseka. None ho igihe cy’amatora
hakaba " démokrasi " nyakuri, idashingiye ku
moko n’inzigo, ahubwo kubushobozi n’ibikorwa bigaragara.
UMWANZURO
U
Rwanda ruzagira imibereho myiza niba abantu bagerageje koroherana(la
tolérance), niba abo hanze bafatanije nabari mugihugu (synergie),
niba buri wese abona inyungu ye mu nyungu ya bose(le bien commun),
niba umuco nyarwanda (la culture) n’umurage mwiza wa basogokuru(
les valeurs traditionnelles) bishyizwe imbere no munyigisho z’urubyiruko,n’imyifatire
myiza (éthique) mu banditsi, mubaganga no mubategetsi bose.
U
Rwanda ruzagira imibereho myiza niba abategetsi badakuweho nta
mpamvu igaragara (stabilité et sécurité des
hauts fonctionnaires) , kuko aribyo birwanya cyane corruption,
kuko " Bahitane ibyo , ni mwene Rurangangbo ". Umukozi
uhembwa neza, kandi uzagumaho kuko akora neza ntaziba ntazarya
ruskwa. Uwo bigaragaye ho ahanwe.
Guhemba
abeza, ntucambe gusa ababi nabyo bizatera impunga n’imibereho
myiza. Nukuvuga ko niba buri mezi atatu cyangwa atandatu habaye
sondaje yerekana mubinyamakuru, ba ministre bakoze ibitangaza
, ba depite bashyizeho itegeko ry’ingirakamaro, ba maires
bazanye akataraboneka muri za district zabo, cyangwa senateri
wazanye igitekerezo cyingira kamaro, za asosiyasiyo zazanye akarusho,
ambassaderi cyangwa konsile wakoze igikorwa cyiza, icyogihe hazaba
ipiganwa ryiza.
Imibereho
myiza iziyongera kandi n’ubukene bugabanuke niba Leta iteye
impunga abakuze n’abashomeri mu kwiga no muw’undi
mwuga wabaha akandi kazi, niba abiga ari abakene babona inguzanyo
bazishyura barangije ayo mashuri, ndetse bakabisinyira niyo bazakora
mumahanga cyangwa n’ahandi hatari mugihugu.
Ubukene
buzagabanuka n’imibereho myiza yiyongere niba abanyarwanda
bitabiriye kubaka ibindi bishya, bitari gusa gushaka gusaranganya
ibike bihari kandi bidakwiye bose. Ba " Balyibihiye "
na ba " Bagwahashashe " bakigishkwa gushaka ibindi byabo,
kuko " utabuskya abwita ubumera ".
Nukuvuga
ko hazagomba nanone kubaho réformes m ‘ubutabera,
mu gusora, mubuhuguke, no mubindi byose bijyanye kandi bya kungura
imibereho myiza y’abanyarwanda.
Ni
ukureba ubukungu bushingiye muri za Komini na za distrikti, n’impungenge
zihora ho zo kugenzura ubulyo rubanda rwa giseseka rufite ubushobozi
mubuguzi (pouvoir d’achat) mubintu bisanzwe bya ngombwa
bijyanye n’ibihahwa, ubuzima n’uburezi bw’abana.
Imibereho
myiza izajyana nuko umuntu atagomba gukubita urugendo rwa kure
ngo abone ibisanzwe, kuko ashobora kubigurira muri provinsi ye,
ko sport n’umuco (culture) bisakaye mu Rwanda hose, ariko
kandi ko ubutabera bwiyongera ngo ikiremwa muntu kitarengana.
Sema
Kweli
Le
26-10-2003 |
| |
Retour
au babillard |
|