| . |
|||||
|
|
|
|
|||
| Une vraie descente aux enfers | |||||
| Un millionnaire nostalgique et revenchard |
Un jeune politien ambitieux qui se laisse noyer |
||||
|
Comment peuvent-ils oser s'allier avec des groupes comme ALIR-FDLR ? Amagambo
ari muri citation ikurikira nayakuye muri compte-rendu nakoze ku na nama
ya ARENA yabereye i Montréal le 22 décembre 2001. Burya koko umugani ugana
akari ho, kandi amagambo arayoyoka inyandiko zigasigara, nubwo hari umuntu
uherutse kumpa urwenya yasomye ahantu bavuga ngo nushaka guhisha abanyarwanda
ikintu, ngo ujye ucyandika. Nubwo byaba aribyo, ntabwo ari ikosa
ryacu, icyo twazize turakizi. Niba nawe iby'iyo nama utari warabisomye,
banza ubisome kuri babillard puis trouver la citation, vers la fin de
l'article "Inama
ya Arena i Montréal le 22 décembre 2001": |
|||||
| Ma conclusion je cite : |
. | . | |||
| .
... J'ai
posé une question très simple aux intervenants comme suit : (Nari nababwiye
ko ndibubigaruke ho). Y-a-t-il une quelconque relation entre ARENA et Kajeguhakwa
Valens ? Avant même que j'aie eu fini de formuler ma question, Rudakubana
m'a lancé séchement : "IL N'Y EN A AUCUNE". Ndiyicarira
nti urakoze. Ndetse na nyuma gato, Sebarenzi nawe abisubira mo, ati ntacyo
ARENA ipfana na Kajeguhakwa kugeza ubu.
Pourtant, inyandiko ya Kajeguhakwa ivuga ko ARENA yamusabye ...nkuko FDLR ifatanyije na ALIR bamusaba kuba umuhuzabikorwa wabo mu ntambara bashaka gushoza mu Rwanda, etc......Simbigaruka ho, mwarabyisomeye. Ese ya dialogue prôné par ARENA yo kwamagana intambara, ubwo ntibigiye kuba nka wa mutego ushibuka nyirawo agihari ? J'ai lu attentivement et apprécié à sa juste valeur le point de vue de Philbert par rapport à l'engagement de l'ARENA dans l'enlisement de KAJEGUHWAKWA, puisqu'il faut finalement employer les mots plus appropriés à la situation qui prévaut. De
là aux ragots qui circulent autour et au sein des responsables du parti
ARENA, (ibyinshi ntibirafatika biracyari amagambo atari meza kuri bo),
ariko tuzabimenya assurément kandi nabyo nzabibageza ho. En un mot, ARENA
a encore du chemin à faire...**
Fin de citation. |
|||||
| *Niba Sebarenzi cg Kajeguhakwa ari incuti zawe, ubagira nama ki muri iki gihe ? |
|||||
| Aho Joseph Kabuye Sebarenzi ahungiye u Rwanda akaza muri Amerika, havuzwe byinshi kuri we mugihe yayoboraga Parlement y'u Rwanda. Ndibuka aho twari mu nama i Dowajiac (Michigan), ari naho Kimenyi Alexandre, Nsengimana Joseph, Gahima Hiram na Kamongi bakomeye imbarutso basezera mu muryango wa FPR maze bakarema ARENA, bigakorwa de façon symbolique et très significatif en présence ya Dr Muligande Charles na Rutaremara Tito. Icyo gihe abantu babajije Rutaremara icyo Sebarenzi yazize, agahigwa nk'umugome kugeza ubwo atorotse muri conditions, "genre mission impossible", kandi abari kure twarumvaga avugwa ho ubushishozi n'ubwitonzi muri parlement rwandais. | |||||
| Dore
uko Rutaremara yashubije : Ati jyewe, Sebarenzi twarakoranye igihe kitari gito kandi yari n'inchuti yanjye personnel. Uwo muntu ubu agenda asebya Leta ngo yaramunanije igera n'ubwo ishaka kumuhotora, nyamara mubyukuri kandi mu magambo magufi, n'umuntu wikundira ubutegetsi n'ikuzo byabindi birengeje kamere. Ashimishwaga no kwibona muri iyo ntebe y'ubutegetsi, ntagire kibwira, ntiyumve abadepite be ari nabo bamurambiwe bakamwikurira ho. Ati mwe ntabwo mwatinya umuntu wihandagaza akazumura igitekerezo, maze agashaka kumvisha abadepite bose (kandi ariwe président wa parlement), ko ibyo yifuza aliko bigomba kugenda kandi majorité yagaragaje ko itabibyemera ? N'abandi bari muri iyo délégation barimo Muligande bagushije murya Rutaremara. Ndagira ngo mbabwire ko icyo gihe hafi ya twese tutemeye ibisobanuro bya Rutaremara, tuvuga tuti ntakindi yari kubona atubwira kuko agomba kuvugira Leta neza, none dore iryavuzwe riratashye koko. None se uretse gukunda ubutegetsi by'indenga-kamere, hari ikindi cyatuma umututsi w'umurescapé nka Sebarenzi yakwirengagiza ibyabaye byose kubwoko bwe, akabirenga ho akagirana pact y'igihango na ALIR? Bamwe mu nshuti za Sebarenzi bwite, ndetse zitari muri politike kandi nazo ziri mubuhungiro ku mpamvu zinyuranye, iyo uganiriye nabo muri iki gihe, ntabwo baguhisha ko ibyo koko biri muri kamere ye, bagira bati uwo musore rwose koko akunda power cyane kuburyo bitari kubura ku muteranya na shebuja. (Abagira urwenya bati ndetse ninayo mpamvu ubona niyo byagenda bite adashobora gukura mo karuvati). Aliko ibyobyo n'ugutorera. Mu mpera z'umwaka ushize mu nama ya ARENA yabereye i Montréal, (aho navanye citation natangije), niboneye n'amaso yanjye communiqué de presse yasinywe na Sebarenzi, namwe mwarayisomye kuko nayishyize kuri iyi site. Nyibonye ndamubaza nti bite ko mbona ari wowe usigaye usinya communiqués za ARENA ni wowe président wayo none ho ? Ati ashwi, ati hari izindi mpamvu ziba zabiteye. (Ntazo nashatse kumubaza, nibwiye ko ari ibintu bijyanye na règlement internes zabo zitandeba). Ragots zari mu mabarabara ya Montréal icyo gihe, nubwo tutazifashe au sérieux kuko ntacyo byari bimaze, zahwihwisa ga ko ARENA yaba igihe gucika mo ibice kubera ubwumvikane buke buri mubuyobozi bwayo, ngo kuko Sebarenzi yarwaniraga ubutegetsi na ba Kajeguhakwa (en coulisse, kuko we atigeze anigaragaza muri ARENA kugeza ubu, n'ubwo ari secret de polichinelle); ngo hari n'izindi bras de fer yari afitanye na Rudakubana kuburyo batari bagicana uwaka. Bref, jusqu'à preuve du contraire, ibyo byose byavuzwe icyo gihe nari nabifashe nk'ibigambo by'ibihuha, none dore ibyinshi biragenda byigaragaza. N'ibitari ibyo tuzabimenya, je crois que les masques vont tomber l'un après l'autre, au profit total du peuple rwandais, kuko rwose nibaza ko ntamuntu ukifuza intambara bashaka kugarura mugihugu. Twese turabizi ibibazo mu Rwanda birahari kandi namwe niyo mwahajya ni hahandi ntabyo mwakemura, dore ko n'abenshi muri mwe mwagize izo opportunité ntimugire icyo muzikoza.
|
|||||
| retour | . | . | |||