GACACA

Wemera ko Gacaca ishobora gucyemura imanza za génocide yatskorewe ubwoko bw'Abatutsi? Pensez-vous que les Juridictions Gacaca seront à la hauteur de leur nouveau rôle dans le dossier "Génocide des Tutsi ?"

Afin de mieux cerner tous les enjeux, je vais découvrir, en même temps que vous (mes chers lecteurs), ce qu'il y a de bon ou de mauvais dans ce nouveau Manuel des Juridictions Gacaca. Je pouvais plus facilement et plus rapidement scanner ce livre et le poster sur le web en moins de trois jours, mais j'aime mieux le passer au peigne fin en le redactilographiant au complet, chapitre après chapitre, pour être certain d'avoir tout lu et tout compris. 

Ça vaut l'effort....je crois ...! (une autre forme de contribution éloignée, mais qui vaut ce qu'il vaut!...)

Kwibaza ukisubiza, ukagerageza gushyira mu gaciro bishobora gihindura byinshi mubitubangamira, cyane cyane mubyo tudafite ho contrôle nka conséquences za génocide y'Abatutsi. Ndi mu bantu barwanyije Gacaca kuva aho nyumviye, (soma ibiri kuri iyi page  ci-dessous) ko arizo zizakemura ibibazo bya génocide yatsembye Abatutsi. 

Ubu rero aho mboneye iyi
Manuel explicatif sur la loi organique portant création des juridictions Gacaca, byatumye nibaza byinshi. Entre-autre nagize nti ko n'ubundi nta muti wundi ugaragara dans l'immédiat, pourquoi ne pas donner la chance à GACACA, ngo wenda biyinanire ariko yabigerageje? None se ko kuyirwanya tutavuga ukundi byagenda, amaherezo yazaba ayahe? Icyokora ikibazo nabonye rugikubita, aba organisateurs bayo basa nabafite impungnge kwita ibintu uko byitwa (appeller les choses par leurs noms). 

Ntabwo batinyuka gutomora amagambo ngo bavuge ko génocide yakorewe Abatutsi, baravuga 
ngo génocide  na massacres liés à ça. 

Ce n'est pas pour jouer avec les mots que je soulève ça, c'est qu'il est FONDAMENTAL d'appeller les actes par leurs justes appellations.  Nta génocide yakorewe abahutu, ibyo tubyumvikane ho une fois pour toute, n'ubwo batabyera.  Il ne faut donc pas jouer leur jeux. C'est pour cela que les choses doivent être claires, en des termes précis. L'ONU l'a fait, vous ferez la même chose jusqu'à preuve du contraire. Isi yose izi kandi yemera ko génocide yarondaga akoko-tutsi, ibyo nta nokubitinda ho. Aliko nanone ni ngombwa ko tumenya kandi tukemera ko hari abahutu batari bake babiguyemo. Nabo bazarenganurwe muzindi instances. Aliko mumenye ko umunsi muzitiranya izo actes, bizaba byabaniniye. Akazi keza et bonne chance, vous en avez besoin !

A. Rurangwa.

Si vous voulez en savoir plus sur le "PROJET GACACA" (signé Aloysie Cyanzayire) vous êtes servis, ci-après...
 


........"" Please click me "
Si vous voulez en savoir plus sur le PROJET GACACA cliquez sur l'image ci-haut

tutsikaz.jpg (9922 bytes)

Morphotype Tutsi


mu
Pays2.jpg (8957 bytes)
izakora ite ?
umuhutu.jpg (8972 bytes)

Morphotype Hutu

Croyez-vous en l'éventualité de réconciliation entre ces gens ?
Peuvent-ils vivre ensemble sans heurt, après ce qui s'est passé en avril 1994?

Oui ? Non ? Pourquoi ? : Nous vous écoutons là-dessus

Mperutse kumva amakuru adasanzwe, nyumvanye umunyamakuru kuli radio. Ngo yaba yalikanze cyane yumvise umusilikare w'Umurusiya avuga ngo tous les Tchetchènes sont un peuple génétiquement programmés pour tuer. Je n'ai aucun jugement à porter là-dessus pour la simple raison que je ne connais presque rien sur l'histoire et le tempérement de ce peuple, cyokora rero, nk'ubu uwakwivugira ko abahutu b'iwacu ali génétiquement programmés mu gukoresha agapanga, mubona ko yaba abeshye? Ali intoki (insina) baratema, ngizo inka baciye ibitsi, ngayo amajosi n'amazuru y'abatutsi, ngayo amazu, etc....

Baratemye muli 1959 - 61 - 63 - 67 - 73, bagera ku ndunduro y'ejobundi mwese mukibuka kandi mutazanibagirwa. Ubwo hali icyaha naba nkoze koko nvuze ntyo? Ibindi bimenyetso mushaka birenze amarorererwa y'iyo myaka yose muzabikura he ? None ibyo byose mubirenze ho muti Gacaca ? Gacaca n'intandaro y'intambara y'urudaca, yavuzwe n'abahanuzi bose, Abanyarwanda n'Abanyamahanga, uhereye kuri Kayijuka - Nyirabiyoro - Magayane n'abandi.  None nkawe muntu wagize icyo gitekerezo cya gacaca, wali wabuze ikindi watekereza cyagilira abandi akamaro? Erega ntabwo nyirwanya, rwose ntimunyunve nabi, twese tuzi kandi twemera ko ntawundi muti, abanyarwanda bose, abahutu (n'ibisigazwa by'abatutsi), bagomba guturana, n'ubwo kubana kwabo atari ibyavuba. Impungenge zanjye zishingiye kuli procédures muzakoresha iryo buranisha muli gacaca.

Ese ubundi wowe wize iyo project, uli bwoko ki ? Ibyali byo byose ntabwo waba uli umututsi nyakuri, kuko wakabaye we, wababazwa n'ibiba kuli bene wanyu buli gihe.  Ngo abazungu baravuga ko abanyururu bashonje, ngo ko batarya bikwiriye. Abo babibabwira mwababahaye bakabajyana iwabo ko abo mwasigarana bahagije, cyangwa bakabajyana Arusha ko abafungiye yo baba muli za Hôtels (five stars) ? Nyamara imfubyi zilirwa zibicira isazi mumaso ntibazibona. Nako nimushaka nabo mubarekure bitahire. None se ko na Musenyeri wabo mwamurekuye, bo baba bakizira iki niba génocide ntayabaye? Hali négationnisme se yarenga iyo, ikorwa natwe ubwacu?

Ngibyo rero ibyo bita gupfobya genocide bya nyakuli ureke ibyo babeshya, cyane cyane iyo bikozwe na bene byo. N'ukuli biteye agahinda. Ubwo rero barababeshye ngo ntabwo mwahangana na Kiliziya ngo muzabeho.  Nibyo koko, Kiliziya s'agati gacilirwa, cyane cyane aho iwacu, aliko ntabwo Kiliziya bivuga Misago. Dore agiye i Roma kwa shebuja maze abaregere indishyi z'akababaro ndebe  aho muzikura, kuko mwamaze kwivugira ku mugaragaro ko ali Clean. Ko Bizimungu yali yumvise amalira y'abaturage ba Gikongoro uwo muntu yarenganyije, agasaba ubutegetsi kubarenganura, ibyo nibyo mwamugaye se koko? Nimufungure n'abandi bose bongere baduteme, dore none ho ko ntanahantu ho kubahungira hasigaye muli Région des Grands Lacs, inzangano ziranuka hirya no hino. Nyakubahwa Présida wa Républika, ni mugerageze mwinyare mw'isunzu, kuko ibintu uko bili ubu bikomeje bityo, amazi yaturengana inkombe...!

INGORANE ZO KUGABULIRA INTERAHAMWE MU BUROKO

Leta y’u Rwanda ifite impungenge zumvikana iterwa n’amikoro make ifite yo gukomeza gutungira abanyururu bafungiye ibyaha byo kuba baratsembatsembye ubwoko bw’abatutsi muli 94. Nta munyarwanda n’umwe uyobewe amikoro y’u Rwanda uko angana, ibyo ntawabitindaho. Aliko ikitumvikana dans tout ça, n’ukumva, ukemera kandi ukanemeza isi yose ko umuti wo gukemura icyo kibazo cy’amikoro make y’igihugu kitagishoboye kugabulira abagénocidaires kabuhaliwe, ali ukubareka bakitahira, bagasubira guturana n’abatutsi bacitse kw’icumu, n’abahutu b’inyanga-mugayo, n'ubwo ali bene wabo. Ese niba mwe bategetsi bacu mwemera demokarasi koko, kuki mutabajije abaturage icyo babitekereza ho? Mwibaza se ko ntagitekerezo k’ingirakamaro cyaduturuka mo? Byaba ali ukwibeshya nyamara, s’abategetsi bonyine bateze kuzakemura ibibazo by’u Rwanda.

Structures politiques za Leta ya Habyalimana zali zigabanyije mo ibice by’ingeri nyinshi, buli gice kikaba gifite ibyo gishinzwe kerekeranye n’ibyo bitaga "amajyambere y’a akarere". Mu byukuli icyo byali bigamije-nyakuli, byali umutekano w’ubutegetsi, ubwabwo, (wenda abaturage bakabigendera ho en quelques sortes). Byabafashaga kumenya uko buli muntu yaraye, icyo yarariye, uwo yacumbikiye n’icyo bavuganye. N’ubwo benshi babyitwazaga bagatitiza abaturage kubera ikene-wabo bishakira na zaruswa, izo structures zali zibafatiye runini. (ndibaza ko zigihali), sinigeze numva ko mwazikuyeho.

Impamvu nzibutse uyu munsi, n’uko icyo gihe cy’iyo ngoma, buli muturage wese wakoraga icyaha, nko: kunywa inzoga mu masaha y’akazi, umuselire yamwikorezaga icupa, akajya kumufungira kuli segiteri; uwibye ihene, uwaciye igitoki cyabandi, uwahohoteye undi, n’ibindi bisa n’ibyo, bose bashoboraga gufungirwa muli segiteri. Rwaba urubanza rukomeye rukunguruzwa, aliko byibura bakaba bafite aho bali en attendant le veridict, bakagemulirwa na benewabo.

Mbibutse ko urwego ruto muli iyo structure rwali icyo bitaga NYUMBA-KUMI, bivuga inzu-cumi. N’ukuvuga ko hali umuntu wabaga ushinzwe kumenya buli kintu cyabaye muli zone ashinzwe, agatanga rapport ze kabili mu cyumweru kwa chef we (chef wa segiteli). Wenda narandiliye, aliko dore impamvu kubwanjye izo structures nzibona mo solution y’icyasa n’umutekano w’abacitse kw"icumu, kiramutse kizwe neza.

Ko nibuka ko mu nshingano RPF yali ifite igihe yacyura impunzi za Kibumba n'ahandi muli Zaïre halimo gusubiza muli wese aho avuka, byarakozwe ? Niba se byarakozwe, izo structures zikaba zikili ho, (nibura nyumba-kumi na segiteli), mwabuze umwe mubahutu b’inyanga-mugayo murabo cumi mwashinga kumenya bene wabo, n’umututsi waba wararokotse kubwanyagasani bakaba yabifatanya ? Ko numvise amafaranga abategetsi baturuka iyo bavuga mutungisha abo banyururu ava kuli budget ya Leta (yagakoze ibindi) ali menshi cyane, ni kuki mutagerageza ubwo buryo bwo kubaca mo imihingo mito.

Mperutse kumva ko uburyo bushya mwungutse bwo kubatunga ali ubwo gusaba bene wabo w’abafunze kubagemulira. Ntabwo ali bibi, ikibi n’uko usanga umuntu wo ku rusumo yaba afungiye i Butare, kandi wenda amikoro ya bene wabo atali menshi, kumugera ho bikaba ingora-bahizi. Nyamara afungiye hafi ya bene wabo, byafasha Leta, bikorohereza n'ab'ababagemulira.

Une suggestion à explorer.

Iyo mufata budget carcéral mukoresha mu mwaka umwe muli za prisons zanyu, mukayagura ibikoresho byo gutunganya ibiro bifite cachots muli za secteurs zo mu Rwanda, cyane cyane mugakoresha ingufu z’abo bicanyi. Ntibabonye ingufu batemesha abatutsi ngo babure izo kubumbisha amatafali yo kubaka inzu bafungirwa mo. Muti u Rwanda rwose rwaba rubaye uburoko, ngo abazungu basakuza bakatwima imfashanyo, n’ibindi byose mwashaka kumfuka mu maso byose. Iyo rubaye rubaye uburoko se, niba hali icyava mo. Abo basakuza se ko tutabumva basakuza ubu, kandi bazi ko nibura kuli buli kilometero carré y’u Rwanda hali irimbi ly’abatutsi, ndetse ahenshi hacyandagaye uduhanga n’imirundi y’abo bantu b’inzira-karengane?

Ibi nandika s’ubwa mbere mubyumva, kuko hali umuntu wigeze kubibaza Dogiteri Muligande numva, akamusubiza ngo ntabasilikili leta yabona bo gushyira aho hantu hose. Kubera ko Muligande atigeze aba i Rwanda igihe ibyo mvuga byakorwaga, kimwe n’abandi bategetsi dufite ubu, bumva ko bitashoboka.   Nibyo, nanjye ubwanjye ndemera ko uko mbivuga wagirango n’ibintu byoroshye cyane kubikora, rwose bifite imbogamizi zitali nke. Gusa ntimushobora kunyumvisha ko bitashoboka, kandi byarigeze gukorwa bigakunda. Icyo gihe ndetse hali ho n’akarusho, non seulement abanyururu baryaga ibyo bejeje, ahubwo basagulira  n’amasoko, bakababikira n'amafanga bakoreraga, bataha bakaba ha un chèque d’un certain montant d’argent.

Ibyo bintu bikunze mbona byagabanyiliza Leta umuzigo, kandi abarescapés nabo bakumva ko ali abantu bagifite agaciro, aho kuba considérés comme des objets jettables, bakumva ko Leta yabo yagerageje gukora ibishoboka byose ngo ibarwane ho, cyane cyane ibalinda izo nterahamwe zizaza kubigaragambya ho mumisanzu y’urugo, babakwena. SINZI KO MULI MWE HALI UWUMVA NEZA ICYO NSHAKA KUVUGA.   Nihagira ushobora kunsobanulira imibanire y’abantu babili ngiye kubabwira ibyababayeho, ndemera ko iyo procédure de réconciliation izashoboka :

Hali umututsikazi w’imyaka 43, yali afite umugabo n’abana 5 muli 94. Yali mwiza igitangaza, n’ubwo icyo atalicyo kibazo kinshishikaje. Abahutu bali baturanye nawe kuva kera b'urungano rwe, abenshi muli bo yali yarababenze akili muto, bagahoraga bamukubitira agatoki ku kandi. Sibo babonye imbarutso ya génocide itangwa, maze sinakubwira... Nta mwana w’umuhutu wo kuli uwo musozi utaramunyuzeho, ubwo kandi bali bamaze kumwicira umugabo bamumushahuliye mu maso, bamutemaguliye abana bose, babataye mu musarane, abibona.

Aho rero monstruosité yabo itagilira limites, ntabwo nibura nawe bamwishe. Ngaho namwe nimumbwire amaherezo y'abo bantu, kandi muli abanyarwanda muzi uko intimba yica. Abo bahutu rero bakoze ibyo, baracyaliho, bafungiye aho i Kigali. Amazu yabo aracyahali, bene wabo bayasigaye mo, bazaza bayasange, maze bongere baturane n’uwo mukilira-hato. Nkabo bantu, koko mwambwira bazaturana bate?

Nibyo mwifuza gukora ngo mukunde muhoshe induru za human rights ? Kuki mwumva ko abo bantu bacitse kw’icumu bo nta rights bagomba kugira? Nkawe bwana Perezida koko, tuvugishije ukuli, uwo mubyeyi maze kubabwira, (true story) abaye ali nka mushiki wawe bwite, wabyifata mo utyo koko! Rwose ndemera ko ikibazo u Rwanda rufite kigoye koko, aliko gupfa kwemera solutions iyo aliyo yose, cyane cyane ntacyo mwabajije abababaye ubwabo, siwo muti nagato. Ni nka wa muganga w'inkora-busa, upfuka ibisebe by'abarwayi atabyogeje, yazabipfukura agasanga byarabaye umufunzo inyo zijojoba, ahubwo n'igufa ritangiye kumungwa.

  Komeza inkuru za GACACA ...........................................Babillard

Y a-t-il du neuf à Kigali: rwanda1.com/government/newsupdate.htm