La voie des armes est quelquefois nécessaire, mais n'empêche qu'elle soit la plus mauvaise option ! |
|
|
Question : Mubona président w'u Rwanda abaye umututsi byabuza isi kuzunguruka ? A-t-il pris une bonne décision de devenir chef d'État, surtout par les temps qui courent? Était-il plus comfortable, plus efficace, plus influent, et à l'abri de l'incrimination directe, sous l'ombre d'un président Hutu ? Je suis désolé, Monsieur le président, il n'y a plus de tabou. Kubivuga ntabwo ari bibi, twabaye tendus kuva tuvuka, dukura tutinya abana tungana b'abahutu, tumenyera kuvuga zukebaguza ngo hatagira n'inyoni itwunva ikatujyana za RWASUR, niyo waba uhagaze mukibuga cy'umupira wenyine, wagombaga kureba neza niba ntawe ukorora mbere yo kuvugiriza. Warakoze cyane kudutamurura ho iyo mibereho. Niba rero ugira umwanya Nyakubahwa, ndagira ngo uzafata akanya usome izi ndagu za Nyirabiyoro, as follow: UBUCURABWENGE. Niba nagiraga amahirwe yo kuvugana nawe nibura rimwe rizima, nagusaba kumbwira uko ubyunva. Niba twemera ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, n'ubw'iwacu twabwemera kuko twese duturuka kuri Rurema Imwe, NYAGASANI. |
|
|
|
|
Harya ngo Umututsi abaye président w'u Rwanda bitwaye iki ? Ko
na mukaso abyara umuhungu ra ! Burya uwaphuye yarihuse koko...! Et tant
pis pour la EX-constitution hutunisante ! |
|
|
|
|
| UBUCURABWENGE Nyirabiyoro ati : "Rukara rw'Igisunzu ruzagwa mu mibyuko igihugu gicure imiborogo. NYIRABIYORO yari umunyakaragwekazi akaba n' umupfumu wari uzwiho ubuhanga busesuye. Ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugiri, w'ari warasimbuye Mutara II Rwogera, NYIRABIYORO yari afite imyaka 55. Icyo gihe (ahagana mu w'i1880), igihugu cyali gifite ibibazo ku nkiko, ikirwa cy'Ijwi cyarigometse, gitegekwa na NKUNDIYE wa KABEGO. Mu Ndorwa no mu Bunyabungo barigometse, imyaka itakera ku buryo bushimishije, u Rwanda ubona rwugarijwe n'akaga. KIGELI IV RWABUGIRI atumiza NYIRABIYORO ngo ahanure insinzi y'ako kaga. Kubera ko RWABUGIRI yateguraga gutera Ijwi mu Ndorwa n'Ubunyabungo akahagarura, NYIRABIYORO amuragurira ko azabatsinda. Amubwira n'amaza, amumenyesha ko ingoma izahinduka mu gihe kitari kure, abana be RUTARINDWA na MUSINGA bakayirwanira bigacikira ku Rucunshu. Koko rero ahagana mu mpera z'umwaka w'1896 MIBAMBWE RUTARINDWA yimye ingoma (RWABUGIRI amaze gutanga) bamuha KANJOGERA (nyina wa YUHI MUSINGA) ho umugabekazi, afata izina ry'ubutegetsi NYIRAMIBAMBWE. Yari afite basaza be KABARE na RUHINANKIKO, bagambiriye kwambura ingoma MIBAMBWE RUTARINDWA, maze bakayiha mwishywa wabo YUHI MUSINGA. Niko byagenze rero maze bafatanyije na mushiki wabo KANJOGERA, bararikoroza ku Rucunshu, bica RUTARINDWA, YUHI MUSINGA yima ingoma, nyina aba umugabekazi ku izina rya NYIRAYUHI. NYIRABIYORO yaraguriye RWABUGILI kandi iby'umwaduko w'abazungu n'ibizawukurikira ho byose: NYANGUFI uzambura ubutegetsi abanyiginya umunsi imbwa zambaye ingoro ingoma zikavugira mu Marangara... Aragura ko Nyangufi azicwa na RUKARA rw'igisunzu rugenda ruseta ikirenge, ruzateza u Rwanda akaga umunsi ruzagwa mu mibyuko maze amaraso akameneka ari menshi. NYIRABIYORO abwira KIGELI ati: "Koko uli KIGELI kigera ikirenge mu cya RWOGERA". Uragura inkiko uganza u Mulera, uragaruza mu Bushubi no mu Bishugi, uragenga u Buhoma, mu Buberuka no mu Bwanacyambwe urahaca ibiraro, Nyaruguru no mu Buganza bagatura amaho-ro. Urarwagura u Rwanda nyamara urakorera ubusa. RWABUGIRI yireke Rusine yonke... Nyirabiyoro ati Rusine rw'incike ruzima, inka rutazibyarira ruzagenda hasi no hejuru, maze rukazagwa igihugu igicuri ! Dore bazaza abagabo b'urutuku rwera, bitwaje imyuko kandi bagenda bicaye. Bazakigabira umubambuzashakwe.. Zirajya hehe Cyimumugizi, Rwoga, Rwamo na Kalinga. Umunsi imbwa zambaye ingoro, ingoma zivugira mu Marangara, ku munsi wa Ngirente, ababyeyi bazifuza kuba ingumba, ubwatsi bwo mu nsi y'inzira buzahura n'ubwo haruguru. U Rwanda ruzahabwa Nyangufi. Azamugenda runono Rukara rw 'igisunzu ruvuga rugoreka amagambo. Ruzamwirenza Rukara rwambaye utubuye ku ntugu, igihugu rukigabize umugore. Ariko urugo ruvuga umugore ruvuga umuhoro. Dore abasangirangendo bararyana ijoro n'umunsi. Bamwe bashyizwe ku ngoyi Ruganzu yambuka akagera, ashinga imiganda ishyanga, afatana urunana n'abavantara... Dore Rukara rw'igisunzu rugenda ruseta ikirenge aririwe ntaraye. Uru rugamba mubona ararutsinda ate ? Inkiko zirugalijwe. Aragoreka amagambo ariko niyiyimbire. Dore bazamutsinda mu mibyuko igihugu gicure imiborogo. Intore zizagarura ituze intebe zizicazeho Rukirigitangwe rwa Mudatinya umugabo wambaye uruziga mu mboni. Ihumure riragaragara ariko se ko mbona bacuranwa abana bose ntibahabwe ijambo? Dore Rwego rukangura-shyamba azuye umugara. Ese izi mandwa ko mbona
zisatiye ku Mulînzi zisakabaka umukuru-ngombwa azayobora imihango ate
? Ndabona umugabo usheshe akanguhe uvuga isi igatigita ababyeyi bakamuha
impundu. Dore yegereye ku mulinzi Ruterandongozi. Ashagawe n'abaturage
ibihumbi n'ibihumbagiza. Ndabona Rutuku amusanga afashe uruboho mu ntoki,
afashe ijambo ahumuliza abaturage, impundu zivuga urwanaga. nk'ubabaye kubera indagu
Nyirabiyoro yari amaze kumugezaho. Uwo munyagikari asohoka atekereza
ati uriya mugore usize arakaje umwami akoze ishyano. Amucumita ikimito
mu rwano amwica atarangirije Kigeli indagu, ubucurabwenge bwari busigaye
bubura butyo. |
|
| Le
Retour des Seigneurs |
|