| . |
| Délégation ya diaspora rwandaise du Canada, igizwe na Max Tereraho, Bosco Sabuhoro, Rudakubana Gratien, Mlle Sandra, Perpétue na Kamanzi Jean, ejo taliki ya 21 z’ukwamunani yahuye na communauté ya Toronto muri City Hall ya Ville-Reine (Toronto), batugeza ho ibyavugiwe mu nama y’ubumwe n’ubwiyunge yabereye i Kigali mu minsi ishize. Uretse Kamanzi Jean na Perpétue tutabonye ntitunamenye impamvu batabonetse kandi twari tubategereje, abandi bose bari bahari, kandi buri wese yagize icyo avuga kuri urwo rugendo.
Havugiwe byinshi, habajijwe n’ibibazo bitari bike, ibyinshi birasuzwa kuburyo tutakekaga. Ubwo umuyobozi wa Communauté ya Toronto, Dhani Rutembesa, amaze kuvuga mot d’ouverture, Max Tereraho niwe wahariwe kutugeza ho briefing y’ibyavugiwe muri iyo nama. Reka mpere ku matsiko abenshi twari dufite : Aho tumenyeye ko Rudakubana Gratieni azaza Toronto, twibajije byinshi. Mubyukuri, niwe twashaka kubona kurusha n’abandi bajyanye nawe, zimwe mu mpamvu n’izi :
Wenda abari kure mutazi réalités ziyo situation, mwakumva ntacyo bivuze, nyamara bivuze byinshi. Ibyo ntawe uzi imibanire (côté conviction politique) y'abo bantu utibazaga uko bizagenda. Rudakubana rero yaraje, n’abarwanashyaka b’AMAHORO-CONGRESS nabo bari bahari, babajije n'ibibazo bari bafite bahabwa n'ibisubizo. Muri make rero, bavuze urugendo rwabo ko rwabaye ruhire. Bati bamwe twagiye twifitiye n’ubwoba kuko tutaherukaga iyo nzira, ntabwo twari tuzi ibizatuba ho. Muri iyo minsi twahamaze hari ibyo twakunze, aliko hari n’ibyo twagaye, ndetse nibyo twanze, bati byose turabibabwira. Ngo mubyo bashimye, hari mo amashuri: Rudakubana ati ubu mu Rwanda amashuri ni menshi rwose, ushatse kwiga wese ariga, kandi Abanyarwanda benshi twasanze basigaye bafite inyota yo kwiga. Ati nubwo ubwinshi bw’amashuri hari ubwo butuma qualité y’ibyigishwa ibura, ati kubwanjye sicyo kibazo nubwo nziko hari ababyibaza. Iyo umuntu ashonje cyane, arya abyo abonye, agafu kamara kweguka, akabona gutoranya ibifite za vitamines. Ati ibyari byose, Leta y’u Rwanda ikwiye umudende kuri iyo ngingo y’amashuri rwose (Universités cyane cyane). Ngo mubyo bagaye Ngo GUTONESHA bamwe biracyari ho mu Rwanda, ngo kandi birakabije. Bati ibyo ahanini bigaragarira no mumishahara, cyane cyane iyo munzego z'ubutegetsi, no muzindi nzego nyinshi z'igihugu. Bagiraga bati ahubwo bigumye uko biri, bizatera ingorane zikomeye, ngo ndetse icyo kibazo no muri iyo nama cyarabajijwe. Ngo ubwo busumbane bw'imishahara burenze ibyo twibwira, batanze urugero ko ushobora kubona umuntu uhembwa za MILIYONI de Frws, igihe ngo hari abadashobora no kuriya rent y'aho batuye kandi ari abakozi, ndetse ngo akenshi usanga barusha n'amashuri abo bari kw'ibere. Mubyukuri, jyewe ibyo byarantunguye, ntabwo nari narigeze menya ko mu Rwanda hatari barème igena imishahara nkuko byari bisanzwe, kandi ifite ibyo ishingira ho muriryo shyirwa ho, nko kuri diplômes nkuko byahoze. Ikindi ngo babonye kigayitse cyane Ngo ni Ministère y'Ubucuruzi n'inganda igufunga amazu y’abacuruzi, acururizwa mo atuzuye. Kwakundi bubaka inzu ya étages nk’enye, bakaba bakorera muri ebyiri zo hasi zamaze kuzuzura. Ngo ibyo Leta yabikuye ho. Abacuruza batyo bose ngo barabafungiye, ngo byatangiye banahari. Ibiri amambu, abacuririza right beside, batagira n'imisarane n’amatara, batagira na livres de comptes, donc batanasora, bakabareka bagakomeza bagacuruza mu kajagari. Ikindi numvise bagaye Ngo n’abantu bubaka amazu ahambaye cyane, Hollywood villas (niko numvise bazita), ibyo bigakorwa ngo mugihe imihanda yo mugihugu hose yasibye, n'inzara inuma muri za quartiers, abantu benshi bicira isazi mujisho. Ngo bikongerwa ho amajipe menshi kandi ahenze, ngo byerekana ko hari rwose abantu borohewe mu mibereho. Bosco Sabuhoro yakomeje agira ati nubundi icyo abanyarwanda dupfa, ntabwo ari amazuru manini cg maremare, ntabwo ari imfundiko zikarishye, ati ahubwo ndetse naratangaye ejobundi numvise ko no mubahutu benewacu haba mo abanyiginya. Ati icyo twagiye dupfa, n’ubutegetsi bwagiye bukora nabi, bwikubira, bukiza abantu bamwe na bamwe babari bugufi, nk'abo bubaka za villages à la Hollywoodienne, abandi ugasanga baramazwe n ’ishavu. Ati hagiye habaho gusaranganya uduke disponibles, nubwo bidakunze gushoboka kenshi, aliko nibura minimum ntibure, pendant que abandi bafite ibyo guta. Conclusion ye, kandi yumvikana, yagize ati ibyo nibikomeza, n'ubwo bumwe n'ubwiyunge dushyize imbere ntabwo buzashoboka. Rudakubana yongeye ho ikindi ngo yabonye kihuse cyane mu majyambere, ngo ni Telecom. Ati nubwo numvaga ndi nka cya kirara cyo muri Bibiliya (l'enfant prodigue), telephone zaho zaranyobeye pe ! (mobile). No mugiturage, usanga umuhinzi ahingana telephone. Ati zirakabije kuburyo no mumana, niyo Président ahari, telephones ntibazifunga zirakomeza zikarira, abantu bakiganirira, ibyo nabyo biri mubyo bagaye kandi byoroshye gukosora. . Ku byerekeranye n’ibyari byabajyanye, (UBUMWE N'UBWIYUNGE), Rudakubana yadusomeye imyanzuro y'iyo nama ikubiye mu ngingo 11. Ndagerageza kubinyuza mubibazo byabajijwe, n’ibisubizo byatanzwe, niyo nzira yapfa kuba ngufi : Ngo inama y’ubumwe n’ubwiyunge barayishimye cyane. Ngo yari iteguye neza, bagakoreraga mu matsinda improvisés, ibyo bigatuma uganira n’umuntu utanazi uwo ariwe, ibyo muvuga rero bikava mo ukuri. Ati baradusize cyane twe ababa hanze, ino taracyari muri “KIRIYA GIHUTU, KARIYA GATUTSI...”, bo biragaragara ko babirenze kera, cyane cyane mu giturage kuko nta n'ukundi babigenza kuko bagomba kubana no gufatanya kugira ngo babeho. Icyo bose bagihurije ho. Bati ahandi twabonye ubumwe n'ubwiyunge bukomeye, ni mugisoda. Rudakubana ati kubona Générali Kabarebe na Générali Rwarakababije bavuga rumwe, ejobundi bararwanaga, ati jye numva bindenze. Ngo bikwiye kutubera urugero twese. Sandra niwe wagize ati icyokora hari abantu batari bake numvise bavuga ko batishimiye nagato kubana n’interahamwe zafunguwe kandi zarabamaze ho abantu, ngo cyane cyane ko Leta yafashe imigambi yo kubafungura ITANABANJE KUTUBAZA icyo tubitekereza ho. Kuri iyo ngingo, bose bayumvikana ho (à ma grande surprise). Rudakubana, Max, Bosco, bose bagize bati gufungura umuntu wishe undi, ukamureka akigendera, agasubira kubana n’abo yiciye, biragoye kubyemera. Bosco we yanavuze ko ku giti ke yemera IGIHANO CYO KWICA iyo wishe undi muntu. Bati aliko icyo tugomba kucyumvikana ho, ntakundi Leta yabigenza, kuko abantu bafunzwe ari benshi cyane, itabigize ityo ntakindi tubona yakora ngo ikemure icyo kibazo kibangamiye igihugu cyose. Rudakubana ati hari ikosa nabonye Leta ikora mu rwego rwa Gacaca. Ngo isaba interahamwe KWIREGA, BAKEMERA KO BISHE ABANTU KUGIRANGO BABAREKURE cyangwa borohereze ibihano. – Ati rero icyo Leta yibagirwa, nuko ibyo ari UBUTWARI. Kuvuga ko wishe abantu, n’ubutwari bukomeye, intwari ziba nke, none barasaba abantu bose (kuko abishe ari benshi cyane), ko bose baba intwari kandi bidashoboka. Ngo ikindi n'uko ntacyo bateganya bazakorera UMUNTU BAZASANGA AMAZE IMYAKA ICUMI AFUNGIYE UBUSA, BAGASANGA BARAMUBESHYEYE KUKO HARI ABAFUNZWE BATYO ! N.B.: Ababajije ibibazo, abo ntari bwibuke amazina bambabalire, nubwo ibyo babajije mbyibuka. Kubera ko Rudakubana yari yavuze atyo, (ibyo yise ubutwari), Fred Mugabo yaramubajije ati ko mu kinyarwanda hari amagambo menshi yasobanura ibyo washatse kuvuga, wabuze irindi jambo wakoresha aho kuvuga ko abo bantu bagize ubutwari koko? *** *** Nepo yagize iti mwagiye mugamije gusenya ibyo musize hanze, mwari mugamije kubibumbira mukintu kimwe ngo birushe ho gukora neza, mwumva se mwaravuye i Kigali mumariye iki abandi Banyarwanda, na Gallicani ati mwahiswe mo mute mujya kugenda ? *** *** *** Ubwo abari kuri panel bose bati uwo mudamu ibyo avuga bifite ishingiro, (dore ko barimo n'abahanga bunva ibyo bibazo by’ubukungu nka Sabuhoro). Bati natwe turi i Rwanda ibyo twarabivuze, ntabwo tuzi uko kizakemurwa kuko birihutirwa kandi kizakomeza kubangamira ubwo bumwe n’ubwiyunge nkuko uwo mubyeyi abivuga. *** Nanjye nagize icyo mbaza. Nagize commentaires ebyiri kubyari byavuzwe, hanyuma mbaza n’ikibazo, nkibaza Rudakubana : Nagize nti abenshi tuzi ba Rudakubana babiri. Hari Rudakubana (un homme public) na Rudakubana (comme individu), none uwo nshaka kubaza ni Rudakubana public, don't take it personal. ***Ko tuzi Rudakubana kuri panels zitandutakanye kuva aho intambara itangiriye, Rudakubana w’ubu aherereye mu kahe gace ? Kera tukuzi wamagana Abahutu bakorana n’Inkotanyi, aho ARENA ivukiye uyijya mo, ukomeza kwamagana ibikorwa na Leta ya Président Kagame, Arena ihindutse AMAHORO-CONGRESS uhindukana nayo kandi uri muri membre de l’Éxecutif w’iryo shyaka, ntabwo wasibaga kwamagana ibikorwa na Leta y'u Rwanda. UBU watubwira aho uhagaze ? Ese waba ukiri mu Mahoro-Congress, Ese warabaye Inkotanyi, cyangwa se byose wabivuye mo, ubu wibereye Dr Rudakubana gusa ? Nti ibyo mbikubajije kugirango utumare amatsiko, uce n'amazimwe, kuko twumvise ko wagiye i Rwanda havuzwe byinshi, birimo ko waba warafashe carte de membre ya RPF. Commentaire ya 1 : Nkuzi ho ubwenge. Fred yakubwiye ko ijambo « ubutwari wakoresheje atari ryo, nubwo ibisobanuro wamuhaye byumvikanye, aliko jye simbyemeye». – Impamvu n’uko interahamwe kuvuga ko zishe abantu bitaba ubutwari nkuko ubyita. Utirengagije, uzi neza ko babivuga babifite mo intérêts nini, barabivuga bagafungurwa cyangwa bakoroherezwa ibihano. Wumva rero udashaka kubyita intérêts, nibura wapfa kubyita amabura-kindi, aliko ntuzongere kubyita ubutwari, n'ahandi uzajya guhura n'Abanyarwanda. *** Ati amatsiko reka nyakumare, n'amazimwe nyace. Njya kujya i Rwanda, ntabwo nabihishe bagenzi banjye twakoranaga mu Mahoro-Congress. Narabibabwiye bagerageza kubimbuza, mbabwira ko jye nshaka kugenda. Bati niba ugiye, banza wegure kumwanya wari ufite mw'ishyaka ryacu. Nti niba ari uko, uwo mwanya nyweguye ho, ndetse n'ishyaka ryanyu, Amahoro-Congress, ndivuye mo burundu. Ati ndizera ko ibyo bisobanutse. Uti hari abavuga ko naba narabaye Inkotanyi ? Ayo mazimwe nayo reka nyace. Ntabwo ndi Inkotanyi. Ndetse n'igihe cyose nari i Rwanda, nta muntu n'umwe wo mu Nkotanyi nabonye ambaza niba nifuza kwinjira mw'ishyaka ryabo, wenda iyo bambaza narikujyamo cg ngahakana, aliko ntabyo bansabye. Ku kibazo cy'ibyo yari yise UBUTWARI, yanshubije ko atakigaruka ho, ko agihariye abize linguistique. (Tuvugishe ukuri, ntaho yari kubona ahera ngo ansubize - cul-de-sac). Ako nsanze nari nakibagiwe! *** Hari uwabajije ati ese ubwo bumwe n'ubwiyunge muvuga, kuva ubu nituzajya duhura n'interahamwe muri iyi Toronto, tujye duhoberana nabo, ntanzika izongera kuba hagati yacu n'abo bicanyi? Rutembesa, umuyobozi wa Toronto niwe wamushubije. Ati niba hari interahamwe uzi, aho utuye, uze nguhe telephone y'aho uhamagara bazayigufatire. Désiré nawe yatanze remarque importante; Ati Abanyarwanda ba Toronto mukwiye kwisubira ho mukareka guhora mukererwa. Kubona abantu ba Ottawa nanjye wavuye kure nza nkabatanga, kandi mukaza mubaza ibibazo bidindiza abandi ? Rudakubana abihera ho, ati abenshi muri ino, mukunze kuvuga ngo Président Kagame aronona, ntabwo ari organisé, n'ibindi n'ibindi. Ati mbese hari Kagame wigeze aza hano Toronto ngo ababuze kuba organisez ? Ati nibyo koko mu Rwanda hari ibibazo byinshi, twanabivuze. Ati ik'ingenzi, nuko twese twagombye kumenya ko u Rwanda, uko ruri kose, N'URWO DUFITE. Aho kurutuka, reka turebere hamwe icyakorwa ngo ibigoramye bigororwe. Ikibazo naba nibagiwe, nsabye uwakibajije ko niba atakibonye aha, yambwira nka cyongera mo, e-mail yanjye iri kuri iyi site. Merci de votre collaboration. ------------------- Ndumva nayifatira ku kintu numvise bahurije ho. Ubwo bamaze kutwemeza ko ntaby'amashyaka barimo, jye nibajije byinshi. Nari nicaye i Ruhande rwa Rudakubana. Naramubajije (iki kibazo hari abacyumvise n'abataracyumvise), nti ko numvise mufite imigambi yo gukomeza GUTSIMBATAZA action y'ubumwe n'ubwiyunge, muzabikorera muri cadre yihe ko nta Association mufite, nta shyaka ? Ese bizajya bibera mu masalons n'ama sous-sols yanyu, cg muzakomeza guhura n'Abanyarwanda hirya no hino nk'uku mwaje aha ? La réponse n'était pas assez claire, ibyo bambwiye ni mitigé. Ngo aho tuzabona hose tuzahakorera, icyangombwa n'uko icyo kintu cyo guhuza abantu gikorwa. Dans l'ensemble, la présentation était parfaite, surtout relaxe. Umuntu nka Bosco sinari muzi, ariko nabonye ari umugabo ushobora kuba avuga ibyo atekereza koko. Rudakubana nawe (uretse ko ahinduka vu-vuba, nawe ibyo yemera arabivuga, nibyo atemera akabivuga. Ushaka gusoma ibyo nagiye mwandika ho byose, arabisanga kuri BABILLARD Y'IYI SITE. Hari n'ibyo namwanditse ho, akiri mu Maharo-Congress, (nise ngo Rudakubana yaradohoye), maze abantu bumvise ko ya yavuye mo bakambaza niba njya ndaragura. Ntabwo ndagura, aliko nkurikira ibiba, ibyo nshobora gushyikira! Mbona rero kuvuga ko ntaho bafite bazakorera uwo mushinga, biteye akabazo. Ndetse byatuma umuntu yibaza niba (juste une supposition gratuite), badateganya gushyiraho irindi shyaka, Club se, Association....Ibyo aribyo byose, quelque-chose se couve, quelque-part...! Nshobora rwose kuba nibeshye cyane, aliko nta choix mfite, car je ne vois pas Rudakubana sans parti politique, sans podium, sans espace où il fait valoir sa position. Nubwo yarangije agira uwashaka ibyo arega u Rwanda ntabwo yabibura yabigendereye, kuko birahari, ati aliko urwo Rwanda, uko ruri kose, NI RWO RWONYINE DUFITE. Iryo ni ijambo rikomeye kandi ryiza koko, uretse ko kuryumvana Rudakubana kuri jye nko kubandi benshi byari bishya. Abumva narondogoye babimbalire, niko nsanzwe ! Niba gusoma bitakurambira, soma n'iyi nyandiko ya Sesonga John ku madini Click here |