Président wa Republika y'u Rwanda i Boston (USA).

Mu cyumweru cya mbere cy’uku kwezi kwa gatatu 2003, Nyakubahwa Président wa Republika y’u Rwanda Gén. Paul Kagame yasuye Leta zunze ubumwe za Amerika ku butumire bwa Président wa USA, bwana Georges Bush (en visite officielle). Nkuko rero Président Kagame amaze kubimenyereza Abanyarwanda bo muri diaspora, yaboneho akanya ko guhura n’Abanyarwanda batuye muri Amerika na Canada. Nanjye rero nkuko maze kubibamenyereza, kubwanjye buryo, iyo nayigiye mo juste pour vous, kugirango mbageze inkuru y'imvaho mu byahabereye, kuko aribyo niyemeje gukora kuri iyi site, spécialement pour mes chers lecteurs du Rwanda, dore ko ari naho mfite abasomyi benshi.

Icyo nababwira kandi ndashidikanya, nuko uru rugendo rwa Présida wacu rwabaye ruhire, ndetse birenze expectations abenshi bateganya ga. Imibonano yagiranye n'abategetsi ba Leta ya USA, ntabwo ariyo ngamije kuvuga ho, abibishinzwe barabikoze, yemwe nabo bitareba, bayangira Kagame ku mpamvu zabo mwabonye ibyo banditse. Jyewe ndabageza ho (kuburyo burambuye), imibonano ye natwe Abanyarwanda batuye USA na Canada. Iki kiganiro kuko ari kirekire, nagiciye mo ibice bitatu kugira ngo kirushe ho kumvikana kandi cyo kurambirana cyane.

Mwihanganire uburebure bwacyo : IBIGANIRO (techniques) twagejejwe ho n'Abaministri cyangwa abandi bari kumwe na Président. IJAMBO rya Président Kagame; IBIBAZO byabajijwe, n'ibisubizo byatanzwe.


LES GRANDS ABSENTS
:
Abo twahoraga twumva ngo bari muri za oposition politique contre Kigali, nta numwe wahahingutse. Niba hari n’uwari uhari, ntacyo yavuze mw’izina ry’ishya rye ngo tumwumve. Ndetse hari abakeka ga ko bashobora no kuza kumanifesta leur colère contre le régime de Kigali, (which makes sens ukurikije ibyo bahora bavuga), none byaragaragaye ko ils ne sont pas encore assez murs et organisés politiquement pour arriver à des faits concrets de ce genre. Ikiborohera ni ukwandika amatracts, nkuko nkunze kuyita. Les grandes figures z’abo muzi cyangwa mujya mwumva mu binyamakuru, nka Kamongi, Kimenyi, Rudakubana, Kajeguhakwa, Sebarenzi, Nsengimana n’abo bose duhora twumva ino muri North Amerika, nta numwe waje, du moins jye ntawo muri bo nabonye. (Ibyo ndibubigaruke ho plus loin dans mes conclusions). Néanmoins, leur absence a été remarquée, non pas par la délégation rwandaise, qui les attendaient de pied ferme, par ailleurs, mais surtout par nous le grand public, (rubanda rwa giseseka). Twababuze ho...!

Ndabizi ko mutari bubure icyo muvuga, ubwo murambwira ngo ntacyo mwazaga kuhakora. Ahubwo nibaza ko ntacyo mwari kubona muhavuga, puisque tous vos tracts ont été désavoués, kuko ukurikije rythme Nsengimana Jeff azohereza ho, n'iyejobundi yohereje twarayisomye twese, twakekaga ko niba abo muzoherereza bazisoma, ntabwo bakazirenze ho ngo bakire Président Kagame n'urugwiro niboneye n'amaso yanjye.

Nigeze kwandikira Jeff, (biri kuri iyi babillard), mubwira ko biriya bintu yandika ari uguta umwanya we, ko Bush n'ibindi bikomerezwa nkawe bifite d'autres chats à fouetter, que son clou ne descend plus, yanga kumva !


Laissez-moi prendre une minute pour m’excuser auprès de mes lecteurs...

Maze igihe kinini (amezi nk’ane) ntakintu nshyira kuri site yanjye. Impamvu nuko ordinateur yanjye yari yarononekaye bikomeye. Nashoboraga gusoma gusa, aliko ntacyo nashoboraga kwandika ngo kibagere ho (posting). Abanyandikiye mwese rero mufite iyo souci yo kumenya uko byangendekeye mwarakoze cyane, abo ntashoboye gusubiza (kandi muri benshi cyane) mu mbabalire, ntabwo nabirengagije nagize umwanya muke, aliko mwarakoze. Votre soutien moral, kuri jye ni inkunga ikomeye cyane mpora mbibabwira, kandi niyo intera ingufu zo gukomeza, ubundi mutabisoma mba narabiretse. Reka rero ubu tugaruke kuri vif du sujet ya visite ya Président Kagame i Boston (USA).

I. Visite officielle du Président de la R. R., S.E. Paul Kagame.

Ndibaza ko atari jye gusa wanejejwe niyo visite ya Président wacu, kuko yabaye un grand succès à tous les niveaux. Abagira ibyo banenga ntibazabibura, jye kubwanjye, non seulement j’ai été satisfait, mais plus encore surpris par la performance de l’équipe qui accompagnait le chef d’État. Muri bike byiza Président Kagame yatunyuriye mo mubyemejwe na Leta zombi (u Rwanda na Amerika) mu rwego rw’ubutwererane, byose n’inkuru zishimishije kugihugu cyacu, nabyo ndabigaruka ho, je vais procéder par ordre d’intervention.

Uwo munsi taliki ya 9, muri Hotel yitwa Charles, i Boston, Abanyarwanda barenga 450 bari bitabiriye kubonana na Présida Kagame. Iyo ntabwo ari imibare yo gukabya, ahubwo habaye mo kwibeshya, naba nibeshye mbagira bake, car il y a de bonnes chances ko barenga ga. Iyo nama rero yatangijwe n’akadiho k’isangano, (ababyinnyi ba troupe de Montréal). Ubwo Ambassadeur w’u Rwanda i Washington, Dr Richard Sezibera, yahise ashimira abanyarwanda bitabiriye iyo nama, ashimira kandi anereka abanyarwanda (selon leur secteur d’intérêts) abashyitsi bari baturutse mu Rwanda, ubwo hari nka 10 : 45 mugitondo, kw’isaha ya Boston. Uwari ushinzwe protocole, (Master of ceremony - Zephyr Mutanguha) aba ariwe ufata direction y’ibyari bigiye gukurikira ho byose.

Hakurijwe uko gahunda yari yanditse, Dr Charles Muligande, Ministre des Affaires Étrangères et de la Coopération Internationale niwe wabimburiye ibyo biganiro. Bari bamusabye kuvuga ku kibazo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda. Nyuma ya génocide, nta munyarwanda n’umwe, (uretse abirengagiza babishaka kandi twese tuzi) ntawe uyobewe ko icyo ari kimwe mu bibazo by’ingutu, extrêment sensible, qui occupe plus de 90% du temps de débat ou de discussion, hagati y’Abanyarwanda twese. C’est d’actualité dans tous les milieux ! Ubwo rero urumva ko twese twari dukanuye amaso, tubanze amatwi, ngo twumve icyo atubwira.

Mubushishozi bwinshi nkuko abisanganywe, Dr Muligande yatwumvishije ukuntu ari ngombwa cyane ko Abanyarwanda twongera kugira ubumwe twari dusanganye, tukaza kubwamburwa n’abacoloni, akaba ari nabyo byatumye genocide yaduhekuye ishoboka mugihugu cyacu. Ati mu mateka y’u Rwanda, nta Hutu-land, nta Tutsi-land cg Twa-land yigeze ihaba nkuko abo bazungu baturyanishije bari basize iwabo. Ati abazi Ububiligi, muzi ko Abawalo n’Abafulama batuye ukubiri. Ati mu bibihugu byose qui nous ont approchés ngo bidufasha gutunganya iki kibazo, harimo abatari bake batwemeza ko natwe dukwiye gutandukanya Abahutu n’Abatutsi, ngo bazongera guturana ngo batemane.

Dr Muligande akomeza agira ati jye nababajije nti none se ko iwacu Abahutu n’Abatutsi bashakanye, bakaba barabyaranye abana benshi, ati nitubatandukanya, wenda tukubaka igikuta kugira ngo batongera kubonana, abana babaturuka ho bazashyirwa mukihe gice ? Ati mbese muragirango tuzabashyire kumupaka ugabanya ibyo bice byombi abe ariho bibera ? Ati nabyo nubwo byakorwa bigakunda, mu bahutu (entre-eux), no mu batutsi (entre-eux), wazasanga Abega bicanye n’Abasinga, dans les deux groupes éthniques, ukaba rero wavomeye mu kiva, ntabwo bo waba ukibonye uko ubatandukanya, ibyo ntiwaba umuti w'icyo kibazo.

Yadusobanuriye ukuntu ayo macakubiri bayangirije mu mashuri, bavuga ko hagomba kwiga abana b’abatutsi bonyine, akaba aribo bashyirwa mu butegetsi bonyine, ati kandi ibyo byarakozwe koko, aribyo byateye iyi frustration yose qui a abouti à la fracture de notre tissus social, puis au génocide. Ibyo reka mbireke, ce n’est pas nouveau pour vous, ngira ngo nutari uzi histoire yacu, ibyo yarabimenye. Yakomeje agira ati Leta iriho ubu iyobowe na Présida Paul Kagame yiyemeje, contre vents et marées, d’éradiquer ces mauvaises tentacules de la haine entre les groupes éthniques. Ati uko byagenda kose, il faut kubitinyuka, ukagira aho ubitangirira, ukagerageza kugarura ubwo bumwe twambuwe n’abacanshuro, kugirango abazaduturuka ho, munyaka iri imbere (niyo yaba myinshi cyane), abantu bagakomeza gutozwa kubana neza, kuko ariyo nzira y’ukuri yonyine, nubwo atari yo yoroshye nécessairement, ndetse naho itaba ariyo qui fait l’unanimité, kubera intérêts zinyuranye au niveau des différents groupes z’abanyarwanda. Ati iyo niyo voie que le gouvernement a décidé de suivre, il va aller de l’avant quoique l’on en dise, puisqu’il y a de l’espoir pour notre peuple de demain.

Ati dore ibyakozwe ngo bishyigikire ubwo bumwe préconisée par ce gvt de transition

Kuburyo bugaragara, bitakiri amagambo gusa, twakwita pierre angulaire de l’unité nationale :

• Kuvanga abahutu n’abatutsi mu nzego zose z’igihugu;
• Muri Gouvernement, muri Police, mu Gisoda, kuvana amoko mu Ndanga-muntu;
• Création des commissions zigisha kandi zikoresha ibiganiro mbwirwa-ruhame mugihugu hose;
• Gukoresha ingando (des camps de réflexion). Ati izo ngando, abantu babanje kuzitinya, ariko ubu zimaze kumenyerwa kubera résultats positifs zaziturutse mo;
• Kwamagana politique de l’impunité;
• Création y’urubuga (imbuga) de réfléxion à tous les niveaux de la population rwandaise (kuva kuri cellule ukazamuka, aribyo bita parlement local, aho buri wese ubishaka, ahabwa umwanya wo gutanga ses idées).

Ku mikorere y’izo ngando, yaranadushekeje cyane : - Ati nimwibaze uko bigenda muri izo ngando. Abantu bahurira mugihall kinini cyane, bangana uko mungana uku cyangwa barenga, bakahamarana plusieurs jours, baganira, baseka, basangira, baryamana. Icyashekeje abantu, yaravuze ati nta bitanda biba bihari byo kuryama ho, ni ukurambika za matelas hasi bakadandura. Igihe cyo kuryama cyagera, ugasanga bamwe batangiye kwishisha no gucungana, bamwe bagira bati Imana imbabalire sindyame iruhande rwa kiriya gihutu, abandi bati ndumva ntifuza ko kariya gatutsi kandyama iruhande. Ibyo ntibivugwa, urabibona mu maso y'abantu gusa.

Ati nyuma kubera umunaniro, bigera aho abantu bagatembagara aho bari, bagasinzira, wakanguka, ugasanga upfumbatanye nawamuhutu winenaguza ga, cyangwa se ka gatutsi wasebya ga, kandi mugasanga (important) mbwembi muracyari bazima, ntacyo mwabaye, kandi mwapfumbatanye ijoro ryose mutanabishaka ga. Ati muri izo ngando habera byinshi by’ingirakamaro. Abo bantu bose barebera hamwe (avec les yeux nouveaux), aho bava n’aho bajya, bagataha ari abantu bashya, qui semblent avoir compris ko nta mpamvu nimwe, acceptable, yagombye gutuma haba ho des gens de seconde zone mu gihugu cyacu. Bati ko ibyabaye twabonye inkurikizi yabyo, ni kuki tutagerageza kubivamo burundu, kugira ngo tutazabiraga abana tuzasiga...!

Il a précisé que ça pourrait prendre tout le temps nécessaire, mais puisque l’important est de donner une chance à ceux et celles qui croient en la faisabilité de ces changements, qui ont de l’espoir par rapport à ça, ati ntampamvu yatubuza kubikomeza. Iyi intervention ya Muligande nyitinze ho gato, mais j’estime que ça vaut la peine, kuko kubwanjye mbona ko ari positif koko, nubwo ari dossier qui fait trop de vagues. Nagira ngo n’abatari bahibereye ngerageze kubashyira muri iyo contexte. Dr Muligande yarangije agira ati twese turemeranya ko atari yo choix facile, ati ariko niyo yonyine que le gouvernemenet a trouvé qui semble être un investissement à long terme ku Rwanda rw’ejo, même si ça fait mal aux coeurs de nous tous, comme peuple fragilisés par les conséquences du génode, surtout que la vie ne nous laisse pas beaucoup de choix par rapport à ça.

Ati abakunda gusenga nimureke dukomeze dusenge, en même temps tunakore ibyo dushoye, maze ibyo tudashoboye dusabe Imana ibidufashe, kandi izabidufasha, ati murakoze. Twamuhaye amashyi y’urufaya.

Une improvision

Ubwo Dr Muligande arangije kuvuga, hagombaga gukurikira ho Dr Richard akavuga ibyerekeranye na Constitution nshya y’u Rwanda. Aliko kubera ko hari imibonano myinshi yari irimo kuba en parallèle (dans le même building), ubwo Richard yari agiye kujya mu kindi cyumba, aho Présida wa Républika yabonanira ga (most likely) n’aba investisseurs, basaba Muligande ko yakomeza akavuga niyo sujet Richard.

Ubwo Muligande aragaruka, ati ndongeye ndariye,(adusetsa). Arakomeza atubwira ibyerekeranye na Constitution y’igihugu. Ati mwese muzi ko Constitution y’u Rwanda rwa kera yanditswe n’abazungu. (Mu kanya mbonye kuri Rwanda-L, abo babiligi bakamejeje, barwanya article 6. Quel culot...). Ati muri phase yayo ya mbere, Leta yacu yashyize ho “Commission constitutionnelle” yashinzwe kujya mugihugu hose, bagahura n’abanyarwanda b’ingeri zose, bakajya no guhura n’abo hanze kugira ngo batange leurs suggestions, bakanigisha abanyagihugu akamaro ko kumenya droits zabo, kuko abenshi usanga nta nizo bazi, barengana bakinumira. Ati abo bantu basuye imirenge yose uko ari 1500, basura za ministères, za ONG, Ligues z'abavoka n’andi mashyirahamwe. Muri diaspora, iyo commission yagiye no hanze ihura n’abanyarwanda aho byashobotse, aliko banashyira ho website ituma ubishatse wese atanga igitekerezo ke.

Iyo phase ubu irarangiye, (après plus d’un an et demi de consultation).

Phase ya kabili, yahariwe compulation des données recueillies pour la confection d’un avant-projet de notre constitution, ubu akaba ariyo turimo. Iyo draft nimara gukorwa, na none iyo commission ifite inshingano yo gusubira mubantu, iti dore ibyo mwatubwiye uko twabyanditse. Niba hari ikibura mo cyari ngombwa, nimucyongere mo, nicyo twashyize mo mutarakidutumye kandi atari kiza, tugikure mo, avant de sortir le document final que nous nous proposons de faire adopter dans le referendum qui aura lieu bintôt, ariyo izategura isozwa rya gouvernement de transition turi mo ubu.

Ati mwumvise ko haherutse kuba icyo twise débat constitutionnel yabereye i Kigali, ikamara 3 jours, yahuje abantu 850 bavuye kw’isi hose. Iyo draf ya constitution ubu iri muri parlement, izahava ijyanwa muri gouvernement pour la touche finale avant son adoption référendaire prévue le 26 mai 2003. Iyo phase nubwo izaba irangiye, nanone itegeko liteganya ko hagomba kubaho six mois de sursis, ugifite ingingimira, akaba yagira icyo yongera gucengeza mo, mbere y’amatora azaba muri nombre de cette année. Ati ngibyo ibya constitution, ati ubwo ufite ikibazo aze kukibaza turamusubiza. Tumuha andi mashyi menshi, ariyicalira.

Ubukungu na Économie y’igihugu

Hakurikiye ho ikiganiro cyatanzwe na na Dr Alexandre Lyabonyende, (ababaye i Rwanda muramuzi muri Volley) na Nkurunziza William, respectivement ministre du Commerce et directeur général de RIPA (Rwanda Investement Promotion Authority).

Alexandre ati kubyerekeye ibyasenyutse mu gihugu, je ne vous apprendrais absolument rien en vous disant que notre pays a dû recommencer à zéro, sur base d’une économie tout à fait à terre. Ati muzi ko amadovize twayakuraga kw’ikawa n'icyayi. Uretse ko ibyo byose byari yarabaye ibihuru bitagikorerwa, byari bisanzwe bitakigira n'isoko mumahanga, cyane cyane ikawa. Abazungu bashakaga ko tuyibaha comme produit brut, bakayitunganyiliza kugira ngo babone uko baduhenda. Tubyanze kuko ntacyo byari kumalira igihugu, isoko ry’ikawa riragwa, turayireka. Ikindi kitubuza amasoko mpuza-mahanga, n’uko bakidufata nk’abicanyi depuis le génocide de 1994.

Vision 20-20

Leta yihaye umugambi wo kurwanya ubukene, kuburyo twemera ko mu mwaka 2020, ubukene butazaba bwacitse mu gihugu, aliko buzaba bwagabanutse très sensiblement. Kubera ko ntakindi twashingira ho, notre potentiel est essentiellement et définitivement fondé sur nos ressources humaines. (Amaboko yacu twese ubwacu).

Iyo vision dufite, nous devons faire la promotion des arts et de la culture, ubukori-kori, créer des petites entreprises et appuyer financièrement celles qui sont déjà en place, aho ziri hose mu byaro, no kubashakira amasoko.
• Kurwanya ruswa byimaze yo et créer un état de droit, afin de stimuler l’implantation des capitaux des investisseurs étrangers dans notre pays.

• Accélérer l’éducation. Muri iyo vision 2020, Leta ifite imigambi y’uko d’ici là, nta mwana w’umunyarwanda ugeze igihe cyo kwiga uzaba atiga. Ibyo byo byaratanangijwe, ministère y’uburenzi ibifite munshingano zaho, kubikora ityo, yanagenewe budget approprié.

• Améliorer l’agriculture. Pour y arriver, nous n’allons plus exporter le brut nkuko abazungu babidusaba, nous avons l’intention d’implanter des unités de transformation dans le pays. Dans notre région, (zone COMESA), nous avons un vaste marché dont il faut exploiter la dimension, (370 millions) de consommateurs, un libre marché en perspective, kandi nta mahoro (taxes) entre ses composantes.- Libre circulations de gens et de biens.

• Bimwe mubyatuzanye ino muri Amerika, naho harimo kuhashaka isoko. Akomeza agira ati, à ce niveau tubafitiye inkuru ishimishije cyane. “Grâce aux relations bilatérales, nous venons de réussir un coup de maître ici aux USA. Nous venons de décrocher un certificat de libre échange commercial avec les États-Unis (nta mahoro), kimwe no mubice bya Caraïbe na Pacific. (Ubwo ntabwo twatereje ngo arangize, twamuhaye amashyi menshi cyane, kuko bishimishije koko).

• Dans ce même cadre, hagiye gushyirwa ho Forum de Partenariat (public et privé), secondé d’une commission scientifique (domaine approprié) pour la standardisation des produits. Alexandre ati wenda ubwo muribaza icyo u Rwanda rushobora gucuruza muri Amérika. Ati hari byinshi pourtant kandi murabizi. Ati ino murya ibintu tweza, muzarebe kumeza yanyu iyo mufungura. Ati none se ababizana hari ikindi baturusha, uretse kuba baranegocié ce genre de contrat ? Ati ubwo rero ubyongeye ho ibyo turusha abandi mu rwego rw’ubukera-rugendo, ntakibuza bizashoboka.

• Muri iyo cadre ya tourisme, nous sommes en négociations avec les gouvernements respectifs du Kenya et de la Tanzanie, (le dossier est finalisé), tous les touristes (ou presque) basura Kenya, bazajya bagera no mu Rwanda et vice-versa. D’ici la fin de l’année, hari Foire international du tourisme izabera i Londres, ari naho le tourisme au Rwanda izaba réouvert officiellement, (ati nubwo nubu tutakibona aho dushyira abatouriste badusura kubera ko bamaze kugarura confiance dans notre sécurité nationale).

• Ati ikindi cyagaragaye, kandi kitazongera kuba ho mu Rwanda na rimwe, ni ruswa (corruption), mu gutanga amasoko, ahabwa nkunzi gusa. Ibiro NTB bifite inshingano de l’équité à ce niveau, kuburyo uzongera kubirenga ho wese agomba kubihanirwa, nkuko abafashwe bose na Audit ya Leta ubu bari mubihano, kandi ko bizakomeza. Ati kuko Leta ari marché nini kuri za entreprises privées, igomba kuba mu mucyo, ugize icyo ashora akunguka, ntahombeshwe n’ibyacishijwe munsi y’ameza. Nous allons aussi renforcer l’Agro-Industrie, (icyayi n’ibireti), ngo byo bamaze no kubibonera isoko akomeye, kuburyo ikizabagora, c’est plutôt pouvoir satisfaire la demande. Ubwo Alexandre yarangije akanyamuneza kagaragara mu maso ya buri muntu, kuko ibyo yatubwiraga byose byari inkuru ziteye igomwe wa mugani w’Abarundi.

Hakurikiye ho William Nkurunzia, DG wa RIPA

Yavuze umwanya muto cyane, dore ko yatangiye avuga ko ntakinyarwanda azi, nyamara arakizi, uretse ko avanga indimi nk’uku kwanjye iyo nandika ibi. Nabonye ari umugabo urangwa no kuba très relaxe, aliko messages ze zigahita zose uko azishaka, atagombye kuvuga menshi.

Yatangiye atubwira a little story nk’uko yayise : Ati muri monde politique et monde des affaires, haba mo type ebyiri z’abantu (abakozi). FOXES na HUNTERS. Ati rero jye mbona foxes ari nkanjye (bureaucrate), ushobora kudindiza imirimo y’abacuruzi nka Rujugiro (hunter), yari ahari. Ati tugomba kuroshya bureaucratie, ariko tutayiretse, kugirango twihutishe ibikorwa. Ati aho muri hose niba mukunda igihugu cyanyu, nimushake opportunities, mutwoherereze abacuruzi, cyangwa mutubwire abe aritwe tuza guhura nabo. Nubona aho washora imari, ntuzayibuzwe n'amikoro udafite, uzabitugeze ho, turebere hamwe icyavamo. Ngako akazi banshinze gukora, ati nicyo banyishyulira. (Ubwo noneho ikinyarwanda cyabaye nk'igikamye).

Ati twe turi ready. Uzanshaka wese ambwira busness, ntabwo azambura, ati ibyo ndabibemereye imbere y’abantu. Yarangije atubwira ko muri mai prochain, hari inama de niveau international d’investissement izabera i Kigali, du 12 au 14 inclusivement. Intervention ye n’iya Kalisa zarasaga, kandi ni mugihe zikora bimwe, ubwo rero sinirwa mbitinda ho ibya Kalisa. Icyo Kalisa yongeye mo, yatubwiye ko hari Fédération yasimbuye Chambre de commerce yibumbiye mo 18 Associations commerciales, 14 z’imyuga, na 5 des femmes d’affaires, ndetse bari aho, barimo Madame Feu Rutagengwa Kostika, (umurescapée) ababaga i Kigali mbere ya génocide murabazi. Abandi bacuruzi bari baje muri urwo rwego, nabonye Rujugiro, mbona Mironko Plastic Industries, mbona Kayiranga Calvin, PDG wa Inyange Industries ikora amazi, juice n'amata, mbona umuzungu witwa Yves Godlet ufite Compagnie yita Artel Communication, numva umuhinde ntamenye izina.....n’abandi bacuruzi bazanye na Président pour essayer de trouver un ou plusieurs débouchés pour leur commerce.

Ubwo narondogoye nibagirwa kubabwira ikintu cyanshimishije cyane kurenza ibindi.

Le moment important de la journée abantu bose bari bategereje, byari ukwinjira muri iyo hall kwa Chef d’État. Ubwo twese twari concentrés twumva Kalisa, tubona ibintu birahindutse muri salle. Twese turakebuka kuko yinjiye aduturutse inyuma, ntiyari wenyine bien-entendu, maze twese turahaguruka tumuha amashyi menshi cyane, (standing ovation), kuburyo yageze aho agasa n’uvuga ati nyabuneka nimurekere aho. Tellement la foulle était en extase, heureuse et fière de notre Président.

Kubindeba personnellement, (my own feellings), nabonye Président Kagame yinjiye, mubona à quelques pas de mes yeux, ngira une sensation de tristesse, ndetse nzenga amalira mu maso n’ikiniga kinshi. Impamvu si iyindi, nuko kuva umuryango wanjye warimburwa n’abahutu muri génocide, nta munsi numwe urahita ndatekereje urupfu bapfuye. Kuri iyi site yanjye rero, hari ahantu nanditse (kuri page ivuga Président Kagame) ngira nti “burya koko na mukaso abyara umuhungu”, kubona présidant abaye umututsi, n'ubwo ntacyampoza amalira, c'est un petit moment de répit, kuko ntabyita vangeance. Ngirango mwese muzi ko, uretse no kuba Président w'igihugu, Constitution y'u Rwanda interdisait formellement, Abatutsi kujya muri administration centrale y'igihugu.

Ngicyo icyatumye nandika (voir le babillard), nti na mukaso abyara umuhungu...! (byari agaciye mo).

Iryo jambo ryonyine abantu batari bake bararintukiye, hari n’abanyoherereje za messages de menace kuri e-mail yanjye, ngo nanga abahutu. Ubwo icyanjengeje amalira mu maso, nuko uwo muhungu uvugwa muri uwo mugani wacu w’ikinyarwanda nari mubonye bwa mbere uretse ku mafoto. Presida Kagame n’umututsi mwiza, muremure, unanutse, avec un regard sévère et pénétrant, qui sourit assez mécaniquement, mais joyeusement à la fois. D’un pas rassuré, il a traversé le hall, a pris place devant nous, a laissé les gens prendre les photos comme ils voulaient, puis son tempérament a repris le dessus, “le sérieux”. Il s'est mis à écouter avec beaucoup de calme et d'attention, le reste des interventions sans broncher, jusqu'à la fin, jusqu'à son tour devrais-je dire !

Sibyo yigira, il est très sérieux. J’étais assis juste en face de lui, assez proche pour identifier les moindres réactions sur sa figure, et ce n’était pas un hasard, car j’avais lutté du coude pour parvenir à m’asseoir à cet endroit précis. Puis, nari nagenze ibirometero bisaga igihumbi, juste pour ça. Mu magambo make rero, je peux dire ko ntabaye déçu. Nous avons la chance d’avoir un homme de cette rigueur comme notre président, compte tenu des conditions (de l’après-génocide) qui prévalent dans notre patrie. Je le dis comme ça sans arrière pensée, et je m’en fous complètement de ce que certains individus peuvent penser ou dire, ababishaka bivugire ibyo bashatse, kuko nabo bakunda ibindi cyangwa abandi jyewe ndakunda namba. C'est une façon comme une autre de voir la vie et de faire un choix.

Birumvikana ko nk’umuntu uri muri ARENA, mu Gihango cyangwa ahandi muri opposition atabura kubivuga ho ibyo yishakiye. Uko banga Kagame n’ishyaka rye, simbona impamvu abandi batagira uburenganzira bwo kwanga amashyaka batemeranya nayo.


III. Ijambo rya Nyakubahwa Président Paul Kagame

Yatangiye ashimira abantu byimaze yo, avuga akanya gato, agira ati simvuga byinshi kugira mbahe umwanya ukwiye wo kumbaza niba mufite ibibazo mubaza. Ati rwose nziko hari abantu bagize imvune ikomeye kugira ngo bashobore kugera hano uyu munsi (ku mutima nti nijye ubizi), ati kuko North Amerika na Canada ari hanini cyane. Akomeza agira ati nubwo guhura namwe atari cyo cyari cyanzanye ino, ntabwo nari kuza ngo ngende ntabonanye n’abanyarwanda mutuye muri aka gace. Ati twaje ino dutumiwe na Leta ya Amerika. Urugendo rwacu rwabaye successful kuburyo bwose. Ati uretse imico mibi yaba iba ino (niba ihari), ibindi byose batwemereye kubijyana iwacu, nabo ibyo bashaka iwacu bakabizana ino, ati ndetse Ministre ubishinzwe ahavuye atahanye certificat officiel ikubiye mo ayo masezerano.

Ati wenda kuko mwatangiye kuganira ntaraza yabibwiye. Twari tumaze kubibwirwa koko, aliko abisubiye mo, twamwongeye amashyi menshi cyane, (standing ovation again) kandi ubona abantu bose bishimye rwose uretse inyangabirama. C’est ça l’essentiel. Président yakomeje agira ati muri uru rugendo ndimo, ndikumwe n’abacurizi. Ati igihugu cyacu kirakennye cyane, kizavanwa yo y’amaboko yatwese. Ati aba bacuruzi turi kumwe, hari ahantu badashobora kugera. Ati rero icyogihe iyo bigenze bityo, jye nabemereye ko nzajya mpabagerera, aho ariho hose, nkabakomangira, nkabinjiza indani. Ati icyambabaza nuko n’ahabageza, bagasohoko mo amara masa, bakamera nka wamugabo w’indondogozi wagiye gutira imfizi, ab’inkwakuzi baje nyuma ye bakayimutwa, yabona bayirenganye irembo, ati nyamara nanjye niyo yari yanzanye.

Président Kagame yakomeje agira ati iwacu mu Rwanda, tugira umwanya muke dukoresha ibintu bifite akamaro kagaraga. (Ibintu de terrain). Ati ibintu bya politique générale, (ubwiyunge, gacaca, amatora, droits, culture, sécurité nationale..., ati ibyo byiharira plus de 95 % y’igihe dufite. Ati simvuze ko bidakenewe, aliko ubu harageze ko dukora n’ibindi, kuko ibyo sibyo bizatunga abana bacu byonyine. Nous avons un urgent besoin de répartir notre force vive aho zikenewe hose, en proportiton y’uko zihakenewe. Ati icyari gihomeye cyabangamira n’ibindi byose twakwifuza gukora, ni amahoro make. Amahoro ubu twavuga ko ahari, nubwo adahagije, kuko mubaturanyi bacu hari make, nabyo bikadutera ibibazo, nubwo bitureba indirectement gusa.

Yakomeje agira ati kuva twatangira iyi gouvernement de transition, twari tugitegura umusingi (fondation), ariyo dushaka kubaka ho inzu twese tugomba kubana mo. Impamvu twabaye nkabatinda kuri uwo musingi, nuko wibeshye ukubaka inzu, ukayizamura kumusingi urimo ibyobo, iyo nzu ntabwo yamara kabiri, yatugwa hejuru bidatinze, umwanzi akongera akatubona.

Ati igihugu cyacu ntabukungu kavukire gifite, niyo mpamvu Leta nyoboye icyo ishyize imbere ubu ari amaboko y’abana b’u Rwanda bose, ntakuvangura amoko cyangwa ibitsina. Ati umunsi twese tuzumva ko kuba uri umunyarwanda ukunda igihu cyawe, en soi ari ubukungu bwinshi. Ati maze ibyo wamara kubyumva utyo, ukumva ko ugomba no kwiga, ukamenya icyo ukora, n’uburyo ugikora mo (techninicité). Néanmoins, je vous mets en garde. Ushobora kwiga amashuri menshi y’indenga-kamere, utamenya kuyakoresha neza, ukarutwa n’utarigeze agera mw’ishuri narimwe. Ati ingero ni nyinshi. Hari abadogeteri bishe abarwayi babo muri génocide, hari abahanga b’ingeri nyinshi batemye impinja n’ibitambambuga, ati se umuntu nkuwo yakubwira ko yize, ukabona ko kwiga byamumaliye iki ? Akomeza agira ati nanone si ugupfa kwiga gusa, you have a choice to make. Ukamenya icyo wiga, nicyo uzakimaza.

Inyungu, inyungu, Inyungu, inyungu, Inyungu, inyungu, Inyungu. Ijambo inyungu yarisubiye mo inshuro nyinshi cyane kuburyo twese twatashye tuvuga ngo inyungu, inyungu, inyungu, kandi ushishoje nibyo. Mu bwoko bwacu, ibyo dukora bitadufitiye inyungu, sibyo byinshi, ndetse ahubwo ibisenya n'ibisebanya nibyo duha igihe kitari gito, cyane cyane tukikundira karabaye, byacitse, amazimwe, humilier les autres, et toutes sortes d’autres imbécilités zitagira umutwe n’ikibuno. Hari bamwe mubasoma ibi bari bwibone mo.

Président Kagame yakomeje agira ati birababaza cyane kubona abandi bashyira ho za E-COMMERCE (e-busness), twe tukihitira mo za E-rumouring (arizo mpuha). Ati nimureke turebere hamwe intérêt réciproque kugihugu cyacu, no kuri twe ubwacu, en particulier, ibidafite intérêt tubivemo burundu. Muziko Leta y’u Rwanda kuva kera itunzwe no gusabiriza, kuva yakwitwa Républika. Nanubu turacyasabiliza. Ubu murireba n’ubukaka n’amasuti twambaye, mugasanga tuzakomeza gutungwa no gusaba koko ? Ati gutekereza dutyo, n’ukuvomesha urutete. Kurimba, ukajya gusega, bakaguha ugashima dore ko tunabizi, bakwima ukabatuka, uba wibaza ko hari umwenda cyangwa obligation bafite yo guhora baguha ibya gusa ?

Muzi ko ibyo badufashisha bituruka mu misoro y’abene gihugu babo ? Ibyo bintu mwumva bifite aho bishingiye hafatika ? Ati ubundi umwana w’uruhinja niwe bagabulira bakikiye, iyo acutse, ntawongera kumukikira ngo amutamike bebelot. Twe rero turi abagabo bazima, tukiyambika amasuti, bagakomeza kudukikira, and we enjoy the right ...! Dufite inzitizi nyinshi cyane, but we still have to fight, kandi n’uru rugamba rw’ubukene tuzarutsinda nitubyiyemeza twese nk’abavandimwe.

Présida Kagame yarangije yongera gushimira cyane abantu bose bitanze kugira ngo bahure n’abandi bungurane ibitekerezo, ati reka ndekera aha, maze abafite ibibazo mubimbaze, ibyo nshoboye mbisubize. Turongera tumuha standing ovation ndende cyane, nta gitsure cyangwa any other obligation, wabonaga abantu hafi ya bose ari satisfait, ari nta buryarya burimo, again, uretse inyanga-birama kuko zikiri ho zitari nke.


IV. IBIBAZO BYABAJIJWE, N’IBISUBIZO BYATANZWE.
(par ordre yuko byabajijwe)

Zephyr yashubijwe ijambo, ati ubu hakurikiye ho umwanya w’ibibazo. Ati nta muntu uri bubaze ibibazo birenze kimwe, kuko hari benshi bakeneye kubaza. Kandi koko ibyo byabaye strict, niyo wabaga urinde ntabwo bashoboraga kugukundira kubaza ibibazo bibiri. Bwabaye ubwambere mubuzima bwanjye njya mu nama nkayiva mo ndashoboye kugira icyo mbaza, nyamara ntabwo ari ibibazo narimbuze.

Nagiye Boston mfite ibibazo bitatu, bibiri byabajijwe n'abandi, kandi bahabwa ibisubizo qui m’ont satisfait, ikindi ndakigarukana. Hari za microphones ebyili, abantu bahita bazijya inyuma ku mirongo iruzura ako kanya. Kuko nari nicaye au milieu nkuko nabivuze haruguru, je n’ai pas pu être là à temps. Mais ce n’était pas si grave que ça, hari abantu benshi ntiriwe mvuga amazina nubwo nababonye kuri iyo mirongo, byarinze birangira batarabagera ho kubera igihe cyabate gito, bakicara bamaze igihe kinini bahahagaze. Urubuga rw’ibibazo n’ibisubizo, ubwarwo byatwaye amasaha arenga abiri, still ntabwo igihe cyari gihagije, kugeza n’igihe Présida asaba ko bapfa kongera ho nibura abandi bantu batanu de chaque côté, aliko bikanga abantu ntibashobore kunyura mo bose. Je vous rappelle ko hari abantu bakabaka 500.

Satisfaction : Icyanejereje abantu benshi mubari bahari, n’uko uwabajije wese yabonye igisubizo, bamubaza bati igisubizo ubonye urumva ari sawa ? Abenshi barashubije bati cyane.

Question - 1

Cyabajijwe n’umudamu witwa Béatrice Rangira wari waturutse muri Missouri, qui s’est présentée avuga ko ari professeur à l’Université de Missouri (USA). Kubwanjye yabajije ikibazo gifite ishingiro, nubwo cyasaga nicyabonye une partie de réponse.

Yabajije ibyerekeranye na normalisation du marché, kubera ko ngo azi ingorabahizi ziterwa na standardisation des produits n’ibindi byose biri muri iyo sens. Ndibaza ko ibisubizo yahawe byamunyuze, kuko bamubajije bati uranyuzwe ? Ati rwose, ndetse ahita anitahira dore ko yajyaga kure par rapport y’aho twari turi.

Question - 2

Cyabajijwe n’uwitwa Mukama Léopold wari waturutse Ottawa, qui s’est présenté avuga ko ari Professeur des fonctionnaires du gouvernement fédéral du Canada, un métier pour le moins peu ordinaire, du moins d'après les commentaires.

Yabajije Présida Kagame, ati wambwira interests (inyungu nk’uko wahoze uzivuga) Présida G. Bush afite zo kugutumira muri iki gihugu cya Amerika, ukanatubwira izo wowe ufite zo kwemera ubwo butumire ? Sinzi ko arijye gusa watunguwe n’icyo kibazo, kuko ari Présida ubwe, ari abamuherekeje barimo Minisitiri Alexandre, bari basobanuye ikibagenza muri Amerika kuburyo burambuye. De façon très sommaire, Kagame yashubije Léopold ko ubwo butumire bwari bumaze iminsi, (depuis le mois de mars de l’année dernière), aliko ko haciye mo izindi priorités, bigatinda mo gake. Ati aliko ibyerekeranye n’inyungu ubaza mbifite mo zo ni nyinshi cyane, kandi zimwe murizo zasobanuwe.

Question - 3

Uwavuze ko yitwa Kayinamura, yabajije ikibazo cy’abana ba mayibobo. Ati ko hari abana bandagaye benshi, bizamera bite. Ati ni benshi cyane kuburyo na Leta itakimenya ibyabo, ntaho bandikwa, ushatse wese ashobora kubiba ntibagire gikurikira. Ati urugero nabaha, jyewe ubwanjye nagiye i Kagali, ntoragura umwana mujyana iwanjye ndamutunga, ati ntamutegetsi n’umwe waje ngo ambaze aho navanye uwo mwana n’uburyo mutunze.

Présida yasabye Dr Muligande gusubiza icyo kibazo. Aramusubiza ati reka mbanze ngushimire ko uri umuntu mwiza, ati tugize abantu b’impuhwe nyinshi nkawe amadossiers amwe n’amwe yakwihuta. Ati aliko ntibivuze ko ikibazo cyawe kidafite ishingiro. Ati kubera amikoro make, kwiheba n’ibindi byinshi bisa n’ibyo biri mu Rwanda, hari ababyeyi bamwe babura icyo baha abana babo, bakabaterera mw’ibarabara, bati nibura Leta izabatoragura ibarere. Ati ibyo rero, biriho koko, kandi biteye agahinda, ni ingorane nk’izindi Leta itarashobora gukemura. Muligande arangiza icyo kibazo avuga ko Leta ifite projet ishyira abana mw’ishuri bose, ubu chiffres akaba ari 80%, kandi ko bizagerwa ho à concurrence de 100%, niyo target ya Leta, nabivuze ho haruguru.

Question - 4

Hari uwahagurutse, il s’est présenté avuga ati banyita Musenyeri Ngarambe, ati kandi nibyo ndi Musenyeri koko. Nabyo byashekeje abantu, kuko niba ari Musenyeri nkuko abyivugira, sinzi icyatumye yongera ho ngo banyita Musenyeri....! Ati ikibazo mfite kirarebana n’amatora. Ati mbese abantu nkatwe tutari mu Rwanda tuzatora ? Niba se tubifitiye uruhushya, tuzatora dute ? Na none Présida yasabye Muligande kugisubiza. Muligande ati ahubwo Ambassadeur Sezibera Richard niba atarabageza ho formulaires twamwoherereje yaratinze, nabonere ho akaryo ko kubibabwira, kuko inscriptions zizarangirana n'uku kwezi. Ati abadafite Ambassy aho baba, izo forms bazazibona muri za Consulats.

Question - 5

Ndibwira ko cyabajijwe na Lambert wari waturutse Ottawa. Il s’est présenté avuga ko akora mubintu byerekeranye n’ubukera-rugendo. Ati twafatanya dute muri urwo rwego ? Bati turakumva cyane. Après le génocide, image y’u Rwanda yaranduye, tourisme irononekara. Bati ubu dufite ba tour-opérateurs henshi kw’isi, (Londres, Berlin....), il reste à convaincre tout le monde pour relancer le tourisme, kandi bizakorwa avant la fin de cette année, nabyo nabivuze ho. Bati ubu turarwana no kwagura amahoteli dufite, Méridien Gisenyi, Diplomate ikaba 5 étoiles kand biri hafi, Muvunyi qui était là ngo yujuje nini cyane mu Ruhengeri, ngo Pascal ( nouveau riche) ngo yujuje indi iwabo i Kamembe.....Ba urumva ko ibyinshi biri mu buryo. Batu aliko, ababishinzwe mubonane.

Question - 6

Cyabajijwe n’umuntu witwa Alexis, nkurikije uko yavugaga yaba ari umunyamurenge. Yatangiye agira ati icyo kibazo ndakibaza Présida Kagame. - Kera intambara igitangira, abanyamurenge nabo mwabitaga abatutsi barenganye. Aho ibintu bigeze ubu, murabita interahamwe, ndetse murabica buri munsi. Atanga ingero z’abaherutse kwicwa mu minsi ishize. Irangiza abaza igihe umutekano w’abanyamurenge uzabonekera muri Congo de l’Est, surtout ku banyamurenge.

Présida Kagame ubwe niwe washubije icyo kibazo. Agisubiza ubona abishaka cyane, ndetse ubona aboneye ho akanya ko gusubiza abifite iyo ngingimira batashoboye kubaza. Ndetse yakimaze ho umwanya munini cyane, (ndabivuga muri make). Aramusubiza ati izo mfu z’abanyamurenge ziriho simbihakana. Nk’ejobundi, intambara yatewe n’uwitwa Masunzu (RCD). Ati uwo muntu yahoze akorana na RDC, nyuma ahinduka rebelle arwana contre RDC. Kagame ati iyo ntambara uvuga iherutse kuba koko, kandi abasoda bacu bari bahari. Ati dore icyatumye tujyayo.

Abatware 35 bo muri iyo miryango yaho, barikoze bansanga i Kigali baje kunganyira, bagira bati masunzu aratumaze nimudutabare. Kubera ko umutekano wacu nawo wari ménacée dans la même foulée, twohereje yo abasoda koko, aliko ntibari bajyanywe no kwica abanyamurenge. Ati ibyo Alexis avuga, arabivugishwa n’igice we ubwe aherereye mo, kuri Masunzu cyangwa ahandi, kuko ibibaye byose babyitirira RPA.

Kagame ati ntabwo twica abanyamurenge n’amaraso yacu. Urugero, uzaze i Rwanda urebe abo dufite mugihugu, dufasha nk’abandi bene-gihugu. Abanyeshuri, abakozi ba Leta, abiga za universités turihira bourses, ati nkubwo utinyutse ute kuvuga ibyo utazi utanumva namba uko bimeze ? Ati niba uri umukristo, wari kuzicuza icyo cyaha ukoze. Ati niba kandi wari utarabimenya, Masunzu ntakiri umunyamurenge, tumubona nk’intera-hamwe nk’izindi.

Question - 7

Hakurikiye ho ikibazo cya Mironko Charles, nawe wigisha muri B.R Brown Univeversity, (Road Island) chercheur muri domaine ya Éthnologie. Ati ikibazo mfite, nkatwe abandika ibitabo ku Rwanda, dukunze kugira problèmes za documentation. Ugafata inzira ukaza i Rwanda aricyo kikuzanye, wagagera ugasanga ngo umuntu runaka qui doit autoriser cela ngo ntahari, ukagaruka utyo. Ati ibyo ntakuntu mwazabyoroshya ? Réponse yabaye immédiate, bamwereye rwose ko icyo kibazo gikemutse, ko ingorane nk’izo (presque gratuits et volontaires atazongera guhura nazo). Ati ibyo rwose ni weakness za administration, ndetse bemera gushyira ho website qui est plus accessible de par le monde, umuntu ntanirirwe afata indege pour ça.

Question - 8

Cyabajijwe na Bideli John, wari waturutse Hamilton. Ati ko mwavuze ibicuruzwa bizatugera ho muri North Amerika, muri Canada nkaba mpabona produits nyinshi ziva muri Africa, Ati iziva iwacu, hari process yatangiye kugira ngo tuzazibone ? Icyo gisubizo nacyo cyalihuse, par Dr Charles. wamubwiye ko ari matter ya diplomatie, ati ndetse gishobora no gukemurirwa mu nzego za NEPAD, imwe ya Jean Chrétien.

Question - 9

Cyabajijwe na Rukumbura John, wari waturutse Toronto. Ati muri Canada dukeneye Ambassade. Ati mwatubwira igihe izabonekera ? Nacyo bamushubije ko ari problème ya diplomatie. Bati iyo Ambassade yafunzwe kubera amikoro make, naboneka izongera ikore.

Question - 10

Cyabajijwe n'umunyeshuri, Egidia Rugwizangoga wiga muri Université ntibuka. Ikibazo kirebana n’ubumwe n’ubwiyunge. Ati kurekura interahamwe, ntabwo bizabangamira umutekano n’ubwo bwiyunge muvuga ? Ibisobanuro by’iki kibazo nabyo byabaye birebire, bitangwa na Dr Muligande, ngira ngo na Présida yagize icyo abivuga ho.

Bati ntacyo bizatwara, kuko yavuze ko abantu bagomba gutandukanya ibintu. Ati abantu bafungurwa, (abarwayi, abafunzwe ari bato, abemeye icyaha...) abo bose ntanumwe uzahanagurwa ho icyaha, il ne faut pas confondre cela avec une sorte d'amnistie, kuko ntaho bihuriye. (Ibyo ntabwo byavuzwe bityo mu nama) aliko nyuma à baton rompu, jyewe narabikurikiranye ndabibaza kuko nanjye icyo kibazo naringifite ho amamiga, nibyo bisobanuro bampaye. Muligande yakomeje amubwira ko abantu bafunze barenga ibihumbi ijana, bigoye gutunga. Ababajijwe muri za enquête, bareze abandi bafanije kwica, ugasanga bari hanze, ntitubafate kandi tubazi, kuko ntaho dufite tubashyira. Iyo tugize Imana umuntu akiyemera icyaha ataburanye, birandikwa, bikaba impamvu ihagije yo kudégagea espace yo gufungira mo abandi. Again, ntabwo icyaha kiba kimuvuye ho ngo nuko yabyemeye. Turabizi ko icyo kibazo cyateye impagarara, ati aliko abenshi nuko bagifa uko kitari.

Question - 11

Cyabajijwe na Izabiliza. Ati kuki Ambassade yacu muri USA, idafite chat-room yahurirwa mo n’abanyeshuri bo muri Universités z’ino. Ambassadeur Richard ati iyo espace yigeze kuba ho, abanyeshuri batangiye kuyitukanira ho. Ati ubu niba mwumva yakoreshwa kuburyo plus civilisé, yasubizwa ho anytime.

Question - 12

Uwitwa Pélagia Uwamariya yabajije ikibazo cya bourses bourses d'études uburyo zitangwa mo. Ati nk’iyo umuntu yirwanye ho, akibonera agatike, akaza nk’ino akagira inscription, wabona bourse disponible, ukuzuza formulaire uyisaba, bati wagiye ute, bikaba impamvu yo kuyibura.

Icyi kibazo nacyo cyashubijwe na Présida Kagame. Ati u Rwanda muzi amikoro rufite. Hashyizwe ho procédures zo gutanga izo bourses, moindre condition ibuze ho, ntushobora kuyibona. Ati hari abikora bakaza nk’ino, bahagera bakatwandikira badusaba bourses tutazi uko bagiye. Wareba, ugasanga iyo bourse asaba, bitewe n’aho ari inscrit, yatwara nka 30 mille dollars par an, alors que pour la même qualité de formation, dans une autre universtié, dans un autre pays, batanga ibihumbi bitanu gusa. Amafaranga adusaba kuri we wenyine, akaba yarihira abantu batandatu, ubwo nuko ahita ayibura, ubwo ntabwo mwaduhora gukora akazi uko kagomba gukorwa.

Présida Kagame yakomeje atubwira ibihugu nka Afrique du Sud yatwemereye ko abanyeshuri bacu biga yo, bazajya bariha nk’abenegihugu baho. Ati iyo ni inkunga ikomeye. (Atikura mo agafaransa nabyo biradutungura), ati ntimukadushyire devant un fait accompli...!)

Question - 13

Ko numva mufite za Université z’akajagari, ngizo za Kibungo, Kabgayi, Kigali n’ahandi. Ese ya misingi wavuze mutegura, qualité y’ibyo mwigisha izaboneka mo, ntuzasanga ibyo mwise fondation bizaba byuzuye ya myobo wavugaga ? Bamushubije ko ababishinzwe bazabikurikinira hafi pour éviter ce problème, nkuko yigeze kuboneka i Butare, hari abashaka kwiga mu gifaransa n’abashaka kwiga mucyongereza, kandi hataboneka abo barimu bose.

Question - 14

Cyabajijwe na Yvonne Mupfasoni, étudiante. Ati ko option yanjye muri faculté niga mo, niga ibintu bisa nibyo mwavuze bya standardisation des produits, nabona information détaillée hehe ? Bati ibi nibirangira ushake ababishinzwe baziguhe, uwo ikiraka aba arakibonye.

Question - 15

Fundira Espérance, ati ko muri diapora harimo akajagari kenshi kandi ubundi yagira akamaro,ibintu byinshi akaba ari sens dessus-dessous bizamera bite ? Sinibuka igisubizo yabonye, aliko ubwo bamubwiye ko azafasha abandi gushaka iyo ordre ibura, byaba bifite sens.

Question - 16

Uwitwa Athanase ati ko taxes zanyu ziri hejuru cyane, isoko mufite rikaba ari rito cyane, bizagenda bite ? Présida Kagame ati wa mugabo we, jya uvuga ibyo ufitiye gihamya. Ati ubaze ababishinzwe bakwereke imibare, urasanga u Rwanda muri mubihugu bigize COMESA arirwo rufite taxes ziri hasi y’izindi zose, uwo nawe aba aregamye. Ati ahubwo niyo misoro, nubwo ari make ntibayatangana umutima mwiza, usanga Leta igomba kubiruka inyuma. Ati nyamara ino, niyo utaba uri umucuruzi ntiwatinyuka kudatanga umusoro wa Leta. Ati iwacu upfa kwambara agatie kawe, na procureur ubwe ntabe agitinyutse kugufata ngo agufunge, ati nyamara ino nabonye kuri TV babashyira ho amapingu bazambaye.

Question - 17

Cyabajijwe n'umugabo ntibuka. Ati ntabwo mwakongera igihe cya Constitution, ngo tubone umwanya uhagije wo kuyisoma no gutanga ibitekerezo byacu. Président aramusubiza ati mbese, nkawe igihe wifuza kireshya gite ? Hasi hawe ni he, hejuru hawe ni he ? Consultation sur la Constititution amaze hafi imyaka ibili. Uwo mwanya wabuze, n'uwaguha ubuzima bwose, ntawo wazapha ubonye, kandi ibyo bintu bigomba gukorwa bikava munzira, sibyo tuzahoramo, dufite byinshi byo gukora.

Question - 18

Hari uwabajije ngo mu Rwanda bahana bihanukiriye. Atanga ingero, avuga ibikorwa n'ibidakorwa....Arangiza avuga ngo iyo mufashe umuntu mucyaha, ntabwo mukubita inkoni izamba. Ibyo byasheje abantu, kuko Président a provoqué, dans la foule une participation collective, abantu basubiza icyo kibazo en direct. Yatangiye agira ikibazo cy'umuntu, on va procéder par élimination. Ese tuzareka guhana ? Ese tuzareke ibi ? bati oya, tureke ibi ? Abantu bati oya. Dukomeze ibi se ? Bati yego. Ati mugabo urabe wumvise.

Ngibyo ibyo nashoboye kwibuka mubyavugiwe aho i Bostoni, kuva saa yine n’igice kugera nka saa cyanda. Abo ntashoboye kwibuka ibibazo babajije bambabalire. Ntibyarangiriye aho, hari amafunguro bari bateganyije, nuko badufata neza cyane (bya gitware koko), inama yarangiye, kuko Président hari indi mikutano yari agiye mo, ntibaruhuka.

Retour


Mes commentaires personnels, ngarutse gato sur
les grands absents nahoze mvuga :

Muri rusange, abantu bose bari bahari, ndetse no mubenshi tutashoboye kubaza ibibazo kubera umwanya wabaye muto, tabwo byababujije kwishimira umwanya ukwiye Présida yari yatugeneye nubwo bari bafite gahunda un peu trop serré. Iyo wacishaga amaso mubantu, abo nabonanye ikirungurira ntabwo ari benshi nubwo badashobora kubura mubintu nk'ibyo. Aliko kurundi ruhande, buri gice cyose werekeraga mo, wasangaga abantu bose babazanya ngo nta gihango, nta Mahoro, nta Arena mwamboneye ?

Je ne condamne personne par rapport à ça, ndi conscient ko nta obligation n'imwe ibasaba kuza mubitara mo nk'ibyo, aliko kandi muri politique générale, bike mubyo nzi mo, les partis politiques d'oppositions devraient profiter des moments comme ceux-là pour se faire remarquer sur des scènes politiques, et faire avance leurs dossiers, en marquant quelques points. None se ko amatora yegereje, les lecteurs (abatora) akaba aritwe rubanda rwa giseseka, quand et où prétendent-ils parvenir à nous mettre de leur bord ? Ntibari sur terrain mu Rwanda ngo tumenye niba babaho koko, no hanze ntibatubwira aho bagejeje ibitekerezo byabo ngo ababishoboye bagire aho baherera inzira zikigendwa, so what ? N'ubwo amafuti y'umugabo ngo ahinduka mo uburyo, reka tubutegereze.

Aho ubwo ntibimaze kubananira burundi, bikaba bisigaye ari ugushitura ? Les bonnes idées, iyo zihari kandi ari claires, on a pas besoin de les cacher, elles parlent d'elles-mêmes, en public, et non dans des sous-sols moisis. Il n'y a plus de place pour la timidité, surtout quand on a, dans ses rangs, des gens comme M. Rudakubana Gratien qui dit : "Ati abanzi bose, bazi ko je vise l'excellence". C'est bien bon la prétention, mais où êtes-vous donc M. Gratien ? Ubwo murashaka kunyumvisha ko abantu hafi 500 bahuriye hariya i Boston baturutse imihanda yose, bose ari indondogozi cyangwa inkora-busa ?

Ngaho nimukomeze mwiyandikire udutracts, (nubwo mwiboneye bwose ko ntacyo dufata), naho ubundi politique muyirekere bene yo, visez l'excellence dans d'autres domaines, umusaruro uzarusha ho kuba munini, kandi byo byadufasha cyane. Vous êtes entrain de manquer le train, le temps presse, cyangwa ni mubivemo byo kurangaza abantu. Nangwa na Twagiramungu (uretse ko numvise ngo Sebarenzi yaba agiye kugaruka kuri scène, aux côtés du Rukokoma) wenda ubwo biza gusobanuka, tubone aba opposant pour un meilleur match.

Mu kanya maze kugisoma icyo cyandiko cya Faustin kiransetsa cyane. Iyo umuzi kera, ukamwibuka igihe cya rukokoma, ukaba umuzi nubu, unabona aho amayisha amugejeje, hanyuma ukumva ko ashaka nkongera gusubirana umurage wa sebukwe Kayibanda Gerigori (MDR) mu gihugu, ngira ngo uwagira umwanya yajya yisekera. C'est vraiment courageux de sa part. Niba inkunga arimo kuyiterwa na Démocrate Chrétien, ba Perraudin n'abandi, bon courage..., akagumye baguma ko (n'umugani w'ikirundi).

 


Mwirirwe neza, aho bwamaze kwira murare aharyana !
Arthémon Rurangwa