| .
Les Leaders du parti ARENA (yahindutse Amahoro)
Alliance
Rwandaise pour la Renaissance de la Nation
Ubundi
Aba bagabo bombi batandukanyijwe na byinshi,
bahujwe na ARENA gusa |

Ati amatwara ya RPF azakomeza akoreshwe
no muli ARENA |

Ati abanzi bose bazi ko visant excellence
|
Pr
Kimenyi Alexandre, Sacramento, CA, USA |
Dr
Rudakubana Gratien, Montréal, Canada
|
|
Vous trouverez, ci-après, certaines de leurs activités politiques,
(izo nashoboye kujya mo)
Avant leur divorce historique. Kamongi devient "Igihango",
Sebarenzi disparaît, Kajehuhakwa
se tait.
|
|
- Kimenyi
n'umututsi w'umunyamayaga, warwanyije akarengane k'abatutsi kuva aho
mwunviye nkiri muto mu Kinyamaku yagaragarije mo ubutwari bwe,
(IMPURUZA). Muri icyo gihe niwe wenyine watinyuka ga guhangara
Habyarimana na Leta ye akamagana ibibi bakoraga.
.
- Abamuzi
muri RPF, mbere y'uko ayisezera mo, abo twari
kumwe munama ya Michigani iheruka, twumvise ibigwi bye (très
respectables) muri RPF. Bref, Kimenyi ntabwo yigeze ahwema kurwanya
akarengane kakomeje kugirirwa abatutsi mu myaka mirongo ine ishize.
N'ubwo yasezeye muri RPF, avuga ko atemera akarengane kari mukazu ka
RPF.
.
- Icyatangaje
abantu benshi, mu nama ya ARENA iherutse kubera i Montréal,
ndetse na mbere gato abari kurubuga rwa Rwanda-L mwisomeye ukuntu Kimenyi
arengera Rudakubana (avuga ko ari umugabo ukunda ukuri). Jyewe ibyanyobeye,
yongeye kurengera Rudakubana i Montréal, avuga ko atigeze amenya
ibya discours ya Mugesera yo ku Kabaya, ngo kuko yayisomye mu kinyarwanda
gusa, aliko atiyizi mugifaransa. Ibyo ubisesenguye wakura mo iki koko
?
.
- Rudakubana
ko ari umunyarwanda, iyo discours ikaba yaravuzwe ku Kabaya, mu kinyarwanda,
nikuki Kimenyi yatwumvisha ko Rudakubana agomba kuyisoma mugifaransa
kugirango ashobore kuyumva ?
.
- Yewe,
ngibyo ibidafashe mba ndoga Rwabutogo...! Ibyo byitwa gupfundikanya
ibiranyerera, aribyo ubwoko bwacu bwakomeje kuzira, tugakomeza
guceceka tubibona, kugeza ubwo ikibazo kibaye
ubukombe, tubibona tukaruma gihwa, ngo turarwanira
imyanya gusa...! Bonne chance à ARENA.
.
- Ntihagire
umvugira ibyo yishakiye, jyewe ntavuze, ibyo mvuga byose kuri iyi website
yanjye, mbivuga nzi ko n'ejo nabisubira mo. Biroroshye rero
kumva ko ibyo abandi bamvugiye biba bitandeba. Ntamuntu
numwe ndwanya, ahubwo ngerageza kuvuga ibintu uko mbyumva, namwe nkabaha
chance yo kubwira abandi icyo mubitekereza ho, bikava mu matamatama
no mu materefoni, bikajya ahagaragara.... !
|
- Rudakubana
n'umuhutu w'umukiga, warwanyije abatutsi kuva yabaho, abamuzi i Butare
aho yigishaga muli université bose baribuka amatwara ye yicyo
gihe kubanyeshuri babatutsi yigisha ga. Mwabonye inyandiko umwe muri
bo yashyize kurubuga rwa Rwanda-L.
.
- Abamuzi
i Québec, bazi amatwara ye muli za débats publics, izarizo
zose yashoboye gutanga mo ibitekerezo bye kubatutsi no kuri FPR inkotanyi.
Mpora nibuka ukuntu yakariye bikomeye mwene wabo Kanyarengwe Alexi igihe
yari yaje i Québec muli 1995, amuziza ko ngo yatengushye abahutu
bo kw'isi yose ubwo yiyemeza ga gukorana n'abatutsi.
.
"Icyo gihe yabajije Muzee Kanyarengwe ati ko wari wararahiye ko
uzarinda upfa utavuganye n'umututsi, ngo keretse ubanje ukamera umusatsi
inyenzi zakogoshesheje amacupa mu ntambara zo muri 1963 na 1967,
ati ubu waba warameze uwo musatsi. .
- None se
ubu Bwana Rudakubana, wowe byaba byarakugendekey bite niba akibuka ibyo
yavuze icyo gihe? Ubu se nawe akorana n'abatutsi ? Yahindutse
umututsi se? Cyangwa abakorana nawe muri ARENA wabahinduye abahutu?
(ubwo ndakurikiza ibyo yavuze icyo gihe)
.
- Agahoma-munwa,
n'ubucuti bwawe bwihariye ufitanye na Mugesera Léon. Abenshi
twabanje kwibwira ko ari amagambo y'abantu dore ko abanyarwanda tugira
menshi (akenshi aba ari no gusebanya); aliko we ubwe yasobanuye
ko Mugesera ari inshuti ye koko, nan'ubu.
.
- None se
ko narinzi ko Kimenyi ari mubantu barwanya Mugesera, ndetse n'ejobundi
yashyize inyandiko kuli Ibuka-L, isaba abantu
twese ko twakwishyira hamwe, tukandikira Ministre wa Justice muri Canada
dusaba kurenganurwa ku kibazo cya Mugesera, (wowe Rudakubana icyo gihe
ukaba wari i Québec wajyanywe no gushyikira Mugesera mu rubanza
rwe), ubwo uretse kudukina amayida, mushobora gukorana mute mw'ishya
rimwe mudahuje amatwara kubibazo byugarijwe u Rwanda nk'icya genocide?
retour
|