|
Inama
ya ARENA yabereye i Montréal |
| Mbanje kwisegura no gushimira abantu bose bakunda gusoma ibyo nandika banyoherereje messages ari benshi bambaza impamvu ntarabageza ho uko iyo nama ya ARENA yagenze kandi ngo baramenye ko nari nyiri mo. Hari n'abampamagaye batari bake babimbaza. Impamvu ntashoboye guhita mbibageza ho si iyindi, nuko ntari murugo pendant tout le temps des fêtes. Ngibi rero ibyo mfite kuvuga kuri iyo nama. Nimubanze musome iyo Communiqué ya Joseph Sebarenzi kuko ariyo yabimburiye inama, hanyuma murabona descriptions na commentaires zanjye nyuma yayo. |
| Umwaka mwiza kuri twese, uzadufashe kubona ibisubizo kubibazo igihugu cyacu gifite. |
|
|
| COMMUNIQUÉ DU PARTI ARENA DU 22 DÉCEMBRE 2001, Signé par M. Sebarenzi K. Joseph |
| 1. Le
22 décembre 2001, le parti ARENA a tenu une conférence publique à Montréal,
au Canada. Cette réunion est la deuxième tenue à Montréal, la première
étant celle du 12 mai 2001 qui, tout comme celles tenues par la suite
à Toronto et à Sacramento, avait insisté sur les échecs du pouvoir dictatorial
du FPR. 2. Cette
réunion s'inscrit dans la phase s'explication des objectifs du parti,
ainsi que son but qui consiste en la construction d'un État qui soit à
la fois un État-Nation et un État de droit fondé sur les valeurs d'intégrité,
de justice et d'équité; Ces valeurs - ainsi que la valeur d'amour du prochain,
de compétence et d'amour du travail - devant être introduites dans le
programme de l'enseignement à tous les niveaux. 3. Le
but, les objectifs et les valeurs du parti ARENA seront promus dans le
cadre d'un régime parlementaire dont le chef du gouvernement est le Premier
Ministre. Le chef de l'État - qui sera Président ou Monarque dépendant
du résultat du référendum - ne sera pas impliqué dans la gestion quotidienne
du pays. Le chef de l'État sera au-dessus de la mêlée et jouera le rôle
d'arbitre et de garant des institutions. 4.
Le Parti
ARENA affirme que les relations entre les composantes de la société rwandaise
ont été destructives au cours des dernières décennies, mais que la coexistence
pacifique entre elles de nouveau peut exister, moyennant une véritable
réconciliation nationale, une justice restauratrice, et une démocratie
consensuelle. 5.
C'est pour
cela que le parti ARENA rejette les simulacres de réconciliation et de
justice Gacaca entrepris par le gouvernement et propose une Commission
-Vérité et une réconciliation qui a l'avantage de révéler la vérité sur
le génocide et autres crimes, de
connaître la participation
des victimes et des auteurs des crimes, d'identifier les
peines et les réparations appropriées, de réconcilier les communautés
en conflits et de stopper le cycle de la violence. 6.
Plutôt qu'une
constitution taillée à la mesure de la personne de l'actuel chef d'État
à travers les consultations populaires trompeuses, le parti ARENA
propose un débat entre les forces politiques et la société civile pour
identifier une constitution adaptée à la situation du Rwanda où les identités
ethniques priment encore sur l'identité nationale. C'est pour cela que
l'ARENA propose un régime parlementaire qui a l'avantage de mettre le
pouvoir entre les Représentants du peuple, et d'inclure toutes les composantes
ethniques de toutes les régions du pays. Le régime prôné par ARENA et
muni des mécanismes de bonne
gouvernance qui permettent aux filles et fils du pays de jouir de leurs
libertés et droits fondamentaux, de cohabiter dans la dignité et le respect
mutuel et de maîtriser la prospérité économique
de leur mère patrie. 7.
Si un tel
régime existait au Rwanda, il préviendrait la pauvreté chronique dont
souffre aujourd'hui notre pays, le monopole du pouvoir par une clique,
le musellement de la presse, ainsi que les guerres incessantes contre
les voisins. 8.
Le Parti
ARENA en appelle le régime de Kigali à l'arrêt des combats au Congo et
à cesser les provocations à l'égard de l'Ouganda, pour ne citer que ces
deux cas. L'ARENA en appelle également à tous les partis politiques intérieurs
à ne pas baisser les bras, mais plutôt à réclamer les mêmes droits fondamentaux
que ceux exercés par le FPR et à contribuer à la paix dans la région. 9. Mais comme il est très peu probable que le FPR se prête à une quelconque ouverture politique, le parti ARENAappelle à la collaboration active entre les partis d'opposition extérieurs et intérieurs en vue d'harmoniser leurs points de vue pour conjuguer leurs efforts afin de juguler la dictature qui fait la loi au Rwanda et y imposer pacifiquement une ouverture démocratique. Fait
à Montréal le 22 décembre 2001/12/29 |
| Dore uko jye nabonye iyo nama yagenze |
| Ntabwo ndi buyitinde ho cyane, Philbert Muzima asa n'uwabyanditse uko byagenze, en de grandes lignes, uretse wenda utuntu duto duke (évaluation personnelle) nshobora kongera kubyahavugiwe uwo munsi, no kubageza ho performances za buri muprésantateur. Iyo volet nayo iba ikenewe kuko ishobora kujya idufasha kumenya abaleaders dufite abo ari bo n'imforo yabo. Muzi ko ibintu by'iwacu bihinduka vuba cyane. Dukunze kugira abategetsi qu'on a jamais vus évoluer en politique, qui nous arrivent de nulle part, tukababona muri prestation de serment, bakadutwara batyo. Niyo mpamvu jye mpa importance nini kuri "individu" pour atténuer le choc éventuel, au cas où.....Nobody knows....!
Philbert yavuze ko hari abantu nka 50, mbona ko ari chiffre réaliste.
Ce qui était plutôt difficile à comprendre par contre, n'ukuntu abo bantu
bari répartis. Abatuye i Montréal bari habari bari bake cyane. Muri bo
nabo, abayoboke ba ARENA bari mbwarwa; muzi ko mu banyarwanda abenshi
baba baziranye. No mubashya, iyo uzi mo umwe ukubwira abandi, kuburyo
erreur d'évaluation ziba nke. Uretse rero abasanzwe bazwi bari baturutse
za Windsor, Toronto na Ottawa, ntabandi mubyukuri. Uwagerageza
gukora une certaine estimation, yasanga abantu ba ARENA bari bahari bari
moins de la moitié y'abari baje bose. 1. Kamongi
Augustin.
Nkuko mbona basanzwe babigenza mu mana za Arena, Kamongi bari bamushinze
kuvugira icyo avuga kubutegetsi bwabaye mu Rwanda, uhereye kera ukageza
ubu. Kamongi ati nta buyobozi kugeza ubu buraboneka mu Rwanda,
byose byagiye biba ubutegetsi kandi bw'igitugu. Ati ndetse
FPR yo yabishubije inyuma cyane kuko itabwirwa ngo yumve. Ati niyo mpamvu
ARENA yavutse. Ati ARENA niyo yonyine izazana ubuyobozi
mu Rwanda, igakuraho ubutegetsi. Ati ARENA yashatse abahanga
bo kwiga neza uko ibyo byose bigomba gushyirwa mu bikorwa bibereye Abanyarwanda. Uwitwa Janvier ati Kamongi ibyo uvuga sibyo, ati ndetse sinibyanyu muri ARENA kuko iryo jambo (ubuyobozi) ari ijambo rikoreshwa na FPR kuva kera ikiri mw'ishyamba muri sensibilisations zayo yakoraga. N'abandi batari bake bunze murya Janvier, bagira bati ayo magambo koko si mashya nubwo Kamongi ayita intego za ARENA. Muri
rusange, abantu bose nashoboye kuganira nabonyuma y'inama, ntabwo
bumvise neza ibitekerezo bya Bwana Kamongi. Icyambere mu mpamvu nibaza
zibitera, ahanini ni umwanya muke yari afite wo kwisobanura, (iminota
cumi n'itanu); ariko ngirango anabivanga n'umutima usobetse umujinya w'ibibi
ngo abona bikorwa nkana na Leta iriho, n'imigambi afite yo guhindura ibintu byinshi kandi vuba,
icyalimwe, maze bikamubana byinshi, akarangiza igihe afite abantu batumvise
neza ibyo yashatse gusobanura. Ndetse rwose bigera n'ubwo bisa nibimubanye
urudubi, ukumva ndetse utakimukurikira neza. Personnellement, j'estime
que Kamongi devrait changer son plan de tir s'il veut atteindre les vraies
cîbles. 2.
Rudakubana Gratien.
Nanone muri Organisation ya Arena, Rudakubana agomba kuba ariwe bashinze
section bise "apport ya buri Munyarwanda mw'iterambere ry'igihugu"
mu Rwanda rwazayoborwa na ARENA. Sujet ye mbona ikunze kuba iyo buri gihe
uko mubonye. Nkuko asanzwe rero, Rudakubana n'umuhutu ujijutse cyane,
akaba n'umunyabwenge wo murwego rwo hejuru. Ibyo simbivugira ko afite
diplômes nyinshi, ndabivuga nkurikije uko jye mubona. Ubona azi neza icyo ashaka n'aho ajya, kandi ni mugihe, il a tout à gagner dans
sa démarche. J'ignore niba abakorana nawe muri ARENA babibona batyo. Rudakubana rero, faut-il l'avouer, a été à la hauteur de sa mission uwo mugoroba, mugusobanura ibitekerezo bye. Ntawe mbwiye ngo nabyemere cyangwa ngo abyadhérer ho, aliko ibyo ntibibibuza kuba ibyinshi mu byo yavuze uwo munsi byari bizima, umuntu ahereye kuri byinshi twe nk'Abanyarwanda dukunze kumva mukanwa k'abapoliticiens no kubonera mubikorwa byabo iyo bamaze gufata umulizo w'ubutegetsi. Rudakubana ati base (fondation) y'iterambere ry'igihugu n'umuntu umwe, ati ndetse ni wowe. Ati si Président, s'umusoda, ni wowe d'abord, hanyuma twese tugahuriza hamwe. Ibyo twubatse duhurije kubitekerezo bimwe (concertation obligatoire) bikumvikanwa ho nabenshi mbere yo gushyirwa mubikorwa. Ati nta kabuza ibyo bintu byagombye kutwubakira. Icyo gihe yaduhaye urugero rw'igitekerezo kiza ngo yigeze kugira kumusozi w'iwabo mu Ruhengeri ari jeune diplômé et chaumeur iwabo. Ngo yafashe ipiki n'igitiyo,abwira bourgmestre wabo n'abo baturanye bakora umuhanda utarageraga kumurenge wo kwa Rudakubana kugirango ufashe abaturanye nawe bose kwirwana ho. Ati icyo gitekerezo nakigize, (d'abord jyenyine, nkigeza kubandi, barakemera kandi bemera no kukimfasha, tugikoresha ingufu nke twari dufite icyo gihe, (amaboko yacu yonyine), ducukura umuhanda wa 14 kms. Ati ibyo s'ukwirata ngo nakoze igitangaza, ni rumwe mungero zerekana neza ubwiza bwo gufatanya ibyiza, bifitiye igihugu akamaro bihereye ku muntu umwe. Ati kandi icyo gihe iyo mufatanya ibyiza bigakorwa, n'ibibi mufanya kubyamaganira hamwe, amazi atararenga inkombe. Yasabye Abanyarwanda bose baba hanze (cyane cyane muri North Amerika) kwishyira hamwe ngo bakareka amacakubiri yababaye mo akarande, bagashakira hamwe ikizateza abana b'abanyarwanda imbere mu minsi iza, nko gushyira ho banque nyarwanda nkuko izindi communities z'ino zibigera ho, ngo twe twibereye mu matiku. Ibyo nibyo kandi afite ukuri, aliko nkuko nabimubwiye kenshi, jyewe icyo nzahora mpfa na Rudakubana, n'ubucuti bwe na Mugesera. Mbona ko nta muntu wemera ko umututsi nawe ari umuntu qui jouit du droit inaliénable à la vie, ngo abirenge ho abe incuti ya Mugesera, anabyemere ku mugaragaro. Ntabwo ibyo bintu mbona ko byabangikana mumutwe w'umuntu umwe. Bref, mubyo avuga ibyinshi ni convainquant, mais la confiance izari te...! Rudakubana
afite ingingo 10 yatugejeje ho ngo ARENA igamije gushingira ho kugirango
izayobore u Rwanda neza ifatiye
kuruhare rwa buri munyarwanda. Ntabwo nirirwa mbageza ho izo ngingo muri
iyi nyandiko, ntanubwo ari rôle yanjye. Ubwo twakwizera ko ARENA izazishyira
kuri website yayo, nuko mbona itajya iba à jour na rimwe. Ibyashyizweho
kuva ikibaho mbona aribyo bihora ho, ce qui est étrange pour un jeune
parti politique qui aspire à de nouveaux membres. Muri rusange rero, Rudakubana
a été très performant malgré son gros sarcasme et sa façade impulsive
qui est très désagréable. Ce n'est peut-être pas nécessairement un défaut,
mais c'est suffisamment incommodant pour un homme qui envisage une vie
publique, surtout qui se veut un leader (pour utiliser ses propres
mots). Ibibazo byabajijwe Rudakubana. -- Personnellement, namubajije niba ibyo avuga byose abyemera koko, kandi akaba yumva ko ARENA izabikora. Natangiye ngira nti dukwiye kwiga kugenza amagambo buhoro buhoro, cyane cyane abwirwa Abanyarwanda kuko twababaye bihagije. Nakomeje mubwira ko akarimi keza k'abanyapolitike katigeze katubuza gupfa urubozo kuva kera kugeza ubu. Nta muntu numwe utibuka ivuga neza rya Habyarimana muri diskuru ze aho agiraga ati " Banyarwanda Banyarwanda-kazi, peterori yacu, diamand yacu, Zahabu yacu, n'amahoro". Ati ni muhaguruke tuyashyigikire..! None se ntitwabonye uko yayashyigikiye kuva muri 90 - 94. Rudakubana se arusha Rucagu kuvuga neza ? Inkotanyi zamuhaye plein pouvoir se zo ziyobewe uwari we, nako icyo aricyo…(Bati ngiyi carnet de collecte de fonds pour aider abarokotse itsemba-tsemba rye, ati ibyo n'ukwica umutekano w'abanyaruhengeri bene-mama. Bati bireke wikomereze akazi...Que faut-il comprendre dans tout ça ? Ubwo se hari aho yabahishe ko ar'uko mudahaha ? Ntaganje kubutegetsi se ? …Pourvu qu'il fasse l'affaire du grand fauteuil, we kimwe n'andi benshi nkawe bari kubutegetsi mu Rwanda pour des raisons d'État. Ndabyita raisons d'État kuko mbona ntakundi nabyita, ubwo ababishinzwe n'ababashyira ho wenda bafite izindi mpamvu zizwi. Par contre, ntawaba défaitiste ngo arekere iyo. Nikoko, il faut toujours commencer quelque-part, kuko ntawanga gusinzira ngo atarota. Keep up Rudakubana, uretse ko ifatanya rya ARENA na ALIR byatangajwe na Valens Kajeguhakwa, (nubwo nabibabajije mukandahira ngo ntacyo ARENA ipfana na Valens), nyamara bwacya irindi tangazo rigasohoka pour le confirmer, nabyo turabigaruka ho plus loin.
Nubwo mvuga ko ibyinshi uvuga ari convainquant, tu auras toujours de la
misère à convaincre les Rwandais, au point yo
kubinjiza muri ARENA. C'est
tellement difficile, c'est même de l'inconscience cyane cyane kubatutsi,
bitwaje ko uvuga neza gusa. Nkuko nabikubwiye amaso mu yandi, te faire
confiance malgré tout, en dépit de votre indéfectible amitié avec umuntu
nka Mugesera qui est un vrai danger public, même pour le public hutu,
biri kure y'Abanyarwanda benshi. Naba niyo ubiceceka, kandi ntujya uripfana,
tu étais même si fier d'être son ami, en public à Toronto. Biragoye rero
rwose kubangikanya ibyo bintu, ngo umuntu abirenze ho azi ibyabaye, n'bishobora
kungera kuba ! 3.
Sebarenzi K. Joseph.
Abatazi Sebarenzi, n'umugabo utuje cyane. Afite calme nakwita flégamatique,
imuha une certaine ascendance sur son auditoire. N'umugabo uhumuye, qui
n'est pas excité pantoute, juste l'inverse ya Rudakubana. Il arbore un
sourire honête qui met pratiquement tout le monde, même
les séptiques comme moi en confiance.
Il a un défaut, lui aussi, qui peut même mettre un conférencier
comme lui en péril, dans des autres milieux en d'autres circonstances.
--- Ntabwo Sebarenzi asubiza ibibazo byose abantu baba bamubajije,
kandi ubona aba yabyanditse. Umubaza ibibazo nka bine, akagusubiza kimwe
cyangwa bibiri ati next. Sinzi ko ari stratégie politque cyangwa se une
sorte de faiblesse individuelle kuko ntawe ushobora kuba parfait. Dans tous les cas, ntabwo ari byiza. Uretse
abantu batinyuka bati ntabwo ndibwicare utanshubije ibi n'ibi nakubajije,
ubundi arakwihorera akikomereza. D'ailleurs umuhuza wabo (Gasana Gallican),
akunda kuvaga ngo abatashubijwe baze kubariza mu gitaramo gisoza inama
zabo, ngo niyo mpamvu cyateganyijwe. Jye rero sinjya mbikora. Icyo gitaramo
tugihuriye mo twaganira ibyo dushatse bisanzwe, aliko sinabyandika
kuko byaba bisa no kuzimura. Niyo mpamvu mpaguruka, dore ko akenshi
mba naturutse n'iyo bigwa, noneho nti ntabwo ndibwemere kwicara utanshubije.
Ibyo bimfasha kubageza ho inkuru y'imvaho, yavugiwe mu ruhame,
idashobora kwitwa amazimwe kuko iba yumviswe na benshi. Inkuru y'umusaza isubira inyuma, natangiye ibyo Sebarenzi yatugejeje ho ndatandukira gato. Nawe rero yari yahariwe kutugeza ho uko abona ubutabera mu Rwanda rushya, ruzaba ruyobowe n'Umwami cyangwa na Président, ngo bitewe n'icyo Abanyarwanda b'ingeri zose bazaba bihitiyemo. Ijambo yakunze gushingira ho kenshi, numvise aryita démocratie consuelle na shift of mind. Ayo magambo bose uko ari batatu barayakoresha cyane muri ARENA, kandi ni mugihe ni amagambo meza koko. Sebarenzi avuga ko ari ngombwa ndetse ko byihutirwa kwigisha Abanyarwanda ubupfura bushingiye kuri valeurs nyarwanda, cyane cyane ngo, "l'amour du prochain" kuko ngo yemera, (nkuko Bibiliya ibivuga), ko twese twemeye ko amategeko y'Imana uko ari icumi akubiye muri iryo ryonyine, (gukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda), ati inyinshi mu ngorane dukunze kugira zaba zirangiye. Yakomeje aduha ingero nyinshi liés à son expérience muri parlement rwandais. J'ai noté que c'est une personne de nature fortement optimiste, qui est capable de reconnaître les bonnes actions même dans le camp de ses opposants. Mbikurije ko abantu batari bake (nka batatu ntibuka amazina) bamubajije niba FPR hari ibintu byiza yakoraga akiri mu Rwanda. Agasubiza ati uretse n'icyo gihe, ati n'ubu FPR hari byinshi byiza ikora, kandi ikabikora neza. (Ibyo nasanze ari nka bishya kuri Sebarenzi, kuko ubushize i Toronto murabyibuka nari nabipfuye nawe, nubishaka usome icyo nari nabivuze ho "inama ya ARENA ya Toronto, kuri "babillard". Ikindi, yemera ko ibintu bishobora guhinduka kandi neza. Ati twe muri ARENA twemera amoko y'Abanyarwanda (abahutu, abatutsi n'abatwa). Ati FPR yayakuye mubitabo, ati twe tuzayasubiza mo kuko ariyo tugomba gushingira ho ngo duhanagure ishyano ryatuguye ho (génocide). Reba communiqué ye, surtout au point numéro 5. (une explication plus bas). Twagira Joseph yabajije Sebarenzi ikibazo gikunze kwibazwa ho na benshi, ati kuki ARENA ikunze kwibanda kuntambara ya Congo, ivuga ngo Inkontanyi (APR) ntacyo zikihakora ngo zajyanywe no kwiyibira gusa. Ati ko ntajya numva umuti ARENA i proposa Abanyarwanda si jamais ALIR yigabije imipaka yacu nkuko ikunze kubigeregeza kenshi. Ati ese ntabwo ARENA yo yemera ko menaces z'izo nterahamwe ari réelles ? Sebarenzi na Rudakubana ndetse na Kamongi bati ibyo tuzabikemuza amagambo. Bati dialogue igomba gusimbura amasasu, niyo yonyine ishobora gukemura ibibazo nk'ibyo hatagombye kumeneka amaraso. Ibyo nabyo ndibaza ko nubwo ARENA ibivuga ityo buri gihe, nayo ntabyo yemera. N'ukubeshya Abanyarwanda ukarenza urugero, kuko ntamagambo masa wabona ubwira interahamwe ngo muyumvikane ho. Icyo ni ikinyoma kidashobora gufatika. Ngo muri Congo ho ni kazahabu na diamand Kagame yishakira yo ntakindi. Bati ndetse reka duhe umuntu ijambo uzi neza icyo kibazo cya Congo. Bosco Rwiyamirira: Atangira agira ati comme personne-référence, nzi neza icyo kibazo cya Congo kuva kuri Kabila-père kugeza none. Ubwo Bosco ahagurukana une attitude yagayitse cyane kubantu hafi ya bose bari muri salle, ndetse n'abo muri ARENA bagishyira mu gaciro ntabwo bashimye iyo myifatire kuko byasaga n'iterabwoba kandi rwose bidakwiye kuba. Niyo mpamvu kubyamagana mbona ari ngombwa, kugira ngo n'ejo bitazongera kuba mu manama-rusange nkiyo iba yahuriwe mo n'abanyarwanda bo mu mihingo inyuranye, cyane cyane ko menace na attitude belliqueuse ntacyo bishobora gukemura na kimwe mubibazo dufite, habe na kimwe, bien au contraire. Rwiyamirira yatangiye agira ati nacecetse kera, mujye muhora ntacyo muzi kubibazo byo muri Congo. Ati ntawe ntinya, abavuga n'abandika muzabijyane iyo mushatse. Jyewe ndi umusoda wo murwego rwo hejuru (officier). Nabaye i Kinshasa muri Congo mu ntambara yambere twagabyeyo. Inkotanyi ntizigakomeze kubeshya Abanyarwanda ibinyoma nkibyo bidafatika. Ati wajyana abasoda i Kinshasa kugirango ubuze ibitero byinjirira kuri Goma? Akomereza kuri iyo ton, nk'iminota 20, maze twese turumirwa. Ati ubu muri Congo hari umujinya mubaturage b'abanyekongo, kandi muzi ko bakubye umubare w'abanyarwanda inshuro nyinshi. Ati ubu baricecekeye, aliko aho bazashakira ils pourront écraser ce petit peuple rwandais. Gallicani (facilitateur wa ARENA) yabyitwaye mo neza kuko byashoboraga kuvuka mo imvururu zisa nabi rwose. Hari icyo twagombye kumvikana ho, tukabifata nk'ihame. Ibintu nk'ibyo ntaho bishobora kutugeza, kandi ntanaho bishobora kugeza ARENA niba ari umuyoboke wayo nkuko bivugwa hanze aha. Iyo myitwarire ntacyo yatumarira nk'abanyarwanda. Simvuze ko Bosco afite cyangwa adafite ukuri mubyo yavugaga, ntabwo naca urubanza ntazi, wenda iyo njya kuba umusoda nakagize une position à prendre, malheureusement (ou heureusement) sindiwe. Aliko rero, niyo yaba avuga ukuri, ntabwo gushoboraga kumvikana muri iyo atmosphère imeze ityo, kandi ntashema ARENA ishobora gukura muri ibyo bintu. Nous aurons toujours de moins en moins confiance en ses idéaux, ndetse nizo umuntu yakabonye ko zifite inshingiro, zizaba imfabusa kubera bene izo interventions publiques. Ibyo nabiganiriye ho n'abantu benshi, n'aba ARENA entre-autre, mubo twavuganye ntanumwe numvise atabigaya. Une
jeune fille witwa Solange yagize ati kimwe mubintu bituma kugirira ARENA
confiance ari impossible ku muntu uzirikana ishyano ryaguye mu Rwanda
rikadukora ho twese, ati n'abantu bari muri iryo shyaka bavuye i Rwanda
bahunze ibyo bakoze bibi mugihe cya génocide cyangwa n'ibindi, maze bakabihungishiriza
muri ARENA. Ati kandi iryo shyaka ribakira ridashidikanyije.
Rudakubana ati abo bantu ntabo tugira muri ARENA, Sebarenzi ati niba baturimo
koko, igihe kizagera buri wese yisubirize
kugiti ke. Je dois attirer votre attention particulière sur une erreur, (du moins ce que je crois que c'est une erreur) dans cet article.…….! Mbere yo kubyandika, j'ai parlé à Joseph Sebarenzi pour m'assurer s'il l'a fait exprès, cyangwa niba ariko ARENA ibyumva koko. Muri iyo communiqué, reba article no5. Namubajije ibyo aribyo ati reka reka ntibikabe, nta muntu numwe watekereza ko les victimes du génocide bagize une quelconque participation dans leur propre holocauste. Nti muri iyi phrase yawe rero nibyo byumvikana, ati ni ikosa. Donc, ni ikosa, il n'y a pas de mauvaise foi derrière ça. Naramubandanyije nti ndashaka ko umbwira neza dans quel cadre précis, et quelle forme va prendre votre processus de réconciliation, maze bigatandukana nibyo Gacaca ya FPR ipréconisa actuellement. Mubyukuri, uretse bricole yagiphura, Bwana Sebarenzi n'a pas pu me répondre, kandi ndabyumva ntanundi nibaza ko yabona icyo gisubizo. Ils insistent sur le mot dialogue, mais ce n'est pas suffisant devant l'ampleur des dégâts du génocide, et les réalités qui sont les nôtres par rapport à ça. Kubibazo bya privatisation prônée par ARENA, yagize ati ibintu hafi ya byose bigomba gushyirwa mu maboko ya entreprises privées pour être rentables. Ati nk'amashuri agasubizwa mumaboko y'abapadiri ngo kuko iyo secteur abapadiri bayifite mo une bonne expertise (une autre erreur technique éhontée de leur part). Nubwo ari urugero yatangaga gusa, abantu baramwamaganye, bati ntabwo ushobora gusubiza abana bacu mu maboko y'abo bagome (j'entendais beaucoup de murmures de ce genre dans la salle). Ikindi Sebarenzi yatinze ho kandi abantu bagashima uburyo yagisobanuye, ni décentralisation des pouvoirs. Ati Président cyangwa Umwami, ni abantu bakuru cyane, batagombye kugira aho bahurira n'utuntu duto, ngo nkuko Président Kagame abigenza. Ati iyo umutegetsi nk'uwo atangiye kwivanga mutuntu twose niho amatiku no gutonesha bamwe ugapyinagaza abandi bituruka. Ati hejuru y'umutegetsi nk'uwo, ARENA propose une commission constitutionnelle qui a un droit de regard ku mikorere ya Président cyangwa Umwami, igizwe n'abamembres de chaque ethnie, jouissant du même pouvoir, à tous les niveaux du pays. Kubibazo bya impérialisme mondial byabajijwe, Sebarenzi yashubije ko ntagihugu na kimwe ARENA yifuza ko cyazivanga mumitegekere y'u Rwanda, ngo nubwo baba ari bande. (Ibyo nabyo ndibaza ko byoroshye kubivuga, ariko mubikorwa twese tuzi uko bigenda); na Kagame niko yavugaga, ariko iyo ajya kubasha kubishyira mubikorwa ntabwo Musenyeri wo ku Gikongoro aba yarasubiye yo ngo ubu abe akora abarokotse kw'itama. Ngo byitwa kunnyega). Ce n'est pas de mauvaise foi, c'est faire face au mur. (akaruta akandi karakamira n'est pas...)Kuri uru rubuga rw'ibibazo, reka ndangirize ku kibazo cyabajijwe n'umudamu wa Gallicani. Yabajije Sebarenzi ati ko mbona buri gihe ARENA ikoreshereza meetings zayo mu mahoteri manini, amafaranga yanyu niba atari ibanga muyakura he. (Twese bayaradutunguye kumva bibazwa na Madame Gallicani, mais on a vite compris que c'est stratégique à l'époque). Sebarenzi aramusubiza ati ibyo ntabwo nabigubiriza mu ruhame kuko atari ngombwa. Ati buri organisation politique ou autre igira ibintu confidentielles bimenywa n'abantu bake ba exécutif bonyine. Ati rero umbabarire ntabwo nshaka kugusubiriza mu ruhame kuri icyo kibazo cyawe. Icyatumye icyo kibazo ngiha importance: - Uwo mudamu wa Gallicani nawe n'umuyoboke POTENTIEL wa ARENA (kubera umugabo we). Kuba ariwe rero wabajije icyo kibazo, nibyo byaduteye amatsiko. Ubwo ntiyanyuzwe n'igisubizo cya Sebarenzi, yarongeye arahaguruka ati ngiye kubabwira impamvu nabajije icyo kibazo. Ati nuko abantu benshi bakibaza ho, none ni nanjye ugiye kwisubiza, mbe nshubije n'abantu mwese mwibaza aho dukura amafaranga. Tuti kagire inkuru : Ati twe muri ARENA, nous côtisons de l'argent, tukayegeranya, et nous couvrons tous les frais nécessaires. --- Madamu rwose umbabarire, ntabwo ibisobanuro watanze byumvikanye. Nyamara iyo wicecekera, igisubizo cya Sebarenzi cyari gihwitse, rwose aho muvana amafaranga ntabwo bitureba, kandi bishobora kuba ibanga rya parti yanyu ntakinegu kiri mo. Aliko kuvuga ko mukotiza tuzi uko mungana muri ARENA n'ubukene buba ino, ntabwo aribyo, du moins c'est très difficile à avaler. |
Igishya muri ARENA, muri Canada Umuzungu witwa Pierre Bigras (un interprête de conférence professionnel) yahawe ijambo, agira icyo avuga kubibera muri Afrika y'ibiyaga bigari, avuga no kuri Congo n'u Rwanda. J'ai remarqué que M. Bigras est une personne toute indiquée comme source d'information. Il est au courant de tout ce qui se passe, jusqu'au fond des coulisses. Nubwo ARENA yo ivuga ko dialogue ariyo yonyine igomba gushyirwa imbere, yatubwiye ko muri za milieux nyinshi de l'information bemera ko abantu bafite plus de chances ari ceux qui ont les armes dans les mains pour faire avancer certaines choses. Ati naho abitwaza ngo Amerika yavuze ngo, bakwiye kumenya kandi bakemera ko l'Amérique n'a pas de leçon à donner à personne. Naramubajije ntese ubona formation politique nka ARENA ifite chances zingana iki de réussir mu Rwanda, ati ni difficile de me prononcer. Ati icyo nemera kubera expérience mfite mubyo nagiye mbona mukazi nkora, il y a lieu de présumer que Kagame ne pourra pas survivre plus longtemps à ses contradictions. Afite website yitwa www.obsac.com |
| Ma conclusion |
| J'ai
posé une question très simple aux intervenants comme suit (nari nababwiye
ko ndibubigaruke ho) : Y-a-t-il une quelconque relation entre ARENA
et Kajeguhakwa Valens ? Avant même que j'aie eu fini de formuler ma question,
Rudakubana m'a lancé séchement : "IL N'Y EN
A AUCUNE". Ndiyicarira nti urakoze. Ndetse na nyuma
gato, na Sebarenzi abisubira mo, ati ntacyo ARENA ipfana na Kajeguhakwa.
Pourtant, inyandiko ya Kajeguhakwa ivuga ko ARENA yamusabye ...........nkuko
FDLR ifatanyije na ALIR bamusaba kuba umuhuza-bikorwa wabo
mu ntambara bashaka gushoza mu Rwanda, etc...Simbigaruka ho, mwarabyisomeye.
Ibyo bintu tuzabifate dute ? Ese ya dialogue prôné par ARENA no kwamagana intambara, ubwo ntibigiye kuba nka wa umutego ushibuka nyirawo agihari ? J'ai lu attentivement et apprécié à sa juste valeur le point de vue de Philbert par rapport à l'engagement de l'ARENA dans l'enlisement de KAJEGUHWAKWA, puisqu'il faut finalement employer les mots plus appropriés à la situation qui prévaut. De là aux ragots qui circulent autour et au sein des responsables du parti ARENA, (ibyinshi ntibirafatika biracyari amagambo ---ariko atari meza kuri bo---) ariko tuzabimenya assurément kandi nabyo nzabibageza ho. En un mot, ARENA a encore du chemin à faire... A. Rurangwa Cliquez ici pour autres compte-rendus sur Arena-Amahoro
|